Uburyo icyayi kigaragara ubu kiratanga ikizere cyo kuva mu gihombo cy'amezi y'izuba ryinshi
Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ibihe bibi bagize hagati mu mwaka ushize kubera izuba ryacanye ari ryinshi, hanagwa imvura ikiganzamo urubura ,bikabatura mu gihombo cy’umusaruro muke, ubu bitangiye gusubira mu buryo, umusaruro utangiye kongera kuboneka ku bwinshi,bagasabwa gukomeza kucyitaho.
Umuyobozi w’iyi koperative Kayiranga Eleuthère avuga ko umwaka ushize imihindagurikire y’ikirere yateye izuba gucana igihe kirekire,kuva muri Gicurasi kugera hagati mu Kwakira,akavura kaboneka hagati mu Kwakira,muri icyo gihe cyose bamaze nta mvura icyayi nticyashoboye kuzamuka neza ngo kibe cyatanga umusaruro nk’uwari usanzwe.
Byatumye ibyo bari barateganije mu ngengo y’imari ya 2024 bitagerwaho kubera ko n’umusaruro wari uteganijwe utagezweho,bivuze ko iyo utagezweho kandi ari ho amafaranga ava n’ibyagombaga gukorwa bidakorwa uko byari biteganijwe,ari byo byatumye mu ngengo y’imari ya 2024,ibyasohoye amafaranga byarabaye byinshi kurusha ibyayinjije.

Umuyobozi wa COOPTHE Mwaga-Gisakura Kayiranga Eleuthère avuga ko bakora ibishoboka byose ngo bazibe icyuho cy’umwaka ushize
Ati’’ Hari aho byagiye biba ngombwa ko dusohora amafaranga kugira ngo adufashe. Hari ayari ateganirijwe ibindi bikorwa ,biba ngombwa kwifashisha ayo twari twarazigamye ngo ibyihutirwa bikorwe,azibe icyo cyuho ntibizatugireho ingaruka.’’
Yarakomeje ati’’ Hari toni 731 twabuze twateganyaga kweza,zihuye na 15% by’umusaruro wagombaga kwinjira biduhombya amafaranga 320.178.000, yagombaga kwinjira atarinjiye,ni menshi cyane. Byateye icyuho gikomeye kuko hari ibyo twagombaga gukora tutakoze.’’
Mu mirimo yagombaga gukorwa,Kayiranga Eleuthère avuga nk’aho bagombaga gusana icyayi cyari cyarangiritse, hasanwa ibyo bari bafitiye ubushobozi,ibindi biteganijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025,bakizera ko uzagenda neza kuko kugeza ubu nta kibazo barahura na cyo.

Abahinzi baravuga ko bakurikije aho bari ubu n’aho bavuye bafite icyizere cy’ibihe byiza biri imbere
Abahinzi bavuga ko nubwo bahuye n’ibyo bibazo, kuba noneho imvura igwa neza,bikaba byaragaragajwe n’umusaruro wabonetse n’igiciro kimeze neza,ukwezi kwa mbere buri muhinzi akaba yari yacyuye amafaranga 100.000,ukwa 2 akaba 150.000 mu gihe mu mezi mabi nta n’uwabonaga amafaranga 40.000,biratanga icyizere cy’ibihe byiza biri imbere.
Nkurunziza Innocent umwe muri aba bahinzi ati’’ Turakora ibishoboka byose ngo tuzibe icyo cyuho kuko cyatubarishije nabi bituma imishinga twari twarateganije itagerwaho neza, ariko ubu turashakisha abadufasha mu mirimo ya buri munsi yo kugitunganya nubwo bigoye kubera abasoromyi,ababagazi n’abandi bakora mu cyayi cyacu babaye bake.’’

Abayobozi ba COOPTHE Mwaga- Gisakura baravuga ko muri ibi bihe umusaruro w’icyayi wifashe neza
Iki kibazo cy’abakozi bake mu cyayi n’uyu muyobozi Kayiranga Eleuthère akogarukaho nk’ikibabangamiye cyane muri ibi bihe kubera cyane cyane imiterere y’aho icyayi cyabo gihinze, hafi y’ishyamba rya Nyungwe hataba abaturage, bigatuma abakozi bahirozonga ariko na cyo ngo barahangana na cyo mu buryo bwose bushoboka ntigikomeze kubabera imbogamizi.
COOPTHE Mwaga Gisakura ifite abanyamuryango 697,bahinga icyayi ku buso bwa hegitari 600,5 zigenda ziyongera, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, Yves Mungwakuzwe akababasaba kurushaho kwita ku musaruro mu bwiza no mu bwinshi kugira ngo icyo bakuramo nk’inyungu gikomeze kwiyongera.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura Yves Mungwakuzwe abasaba imbaraga mu kongera ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi
@Rebero.rw
