Aya makipe yombi akaba ahagaze neza muri iyi minsi aho akunze guhurira ku mukino wa nyuma naho APR Women Volleyball Club ikaba iheruka kwegukana igikombe cya zone V cyabereye mu gihugu cya Uganda.
Aya makipe akaba yahagurutse kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Mata aho biteganijwe ko irushanwa rizatangira tariki ya 3 Mata rikazasozwa tariki ya 14 muri uku kwezi.
Ikipe ya APR women volleyball ikaba yahagurukanye abakinnyi 14 abatoza 2, ushinzwe kongera ingufu abakinnyi, muganga ndetse n’ababaherekeje, bakaba bizeye kuzazana umwanya mwiza kuruta uwo bazanye umwaka ushize.

Munezero Valentine kapiteni wa APR wvc avuga ko biteguye neza kandi bumva aho bageze umwaka ushize bazaharenga bakaza imbere yahoo, kuko bazamuye urwego rw’imikinire ikindi bungutse amaraso mashya.
Agira ati: “Ubushize twabaye aba 6 ariko ubu twizeye kuzaza mu myanya y’imbere, twabonye abandi bakinnyi bashya ndetse n’imyitozo yagenze neza cyane ku buryo tuzitwara neza cyane, ikindi twabonye amarushanwa ahagije ku buryo imyitozo ndetse no kuzamura urwego byagenze neza”.

Amakipe 24 niyo yamaze kwemeza kuzitabira imikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Volleyball bityo akaba yatangiye kugera muri Nigeria aho azahatanira iki gikombe cya 2025
@Rebero.rw
