Bashimira cyane perezida Kagame wabazaniye SACCO yabo nk'abahinzi b'icyayi.
Abanyamuryango ba SACCO Tea Shagasha mu karere ka Rusizi barashimira ubuyobozi bw’iyi SACCO bwabashyiriyeho inguzanyo yihuse bakenera uwo munsi bakayitahana,aho bemeza ko yabakemuriye byinshi birimo kwirukankira abaturanyi ngo barabaguzaguza barimo n’ababumviraga ubusa.
Iyi nguzanyo nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Ntihinyurwa Emmanuel umuyobozi wa SACCO Tea Shagasha avuga ko ari inguzanyo nziza cyane,imara umunsi umwe gusa ku munyamuryango ufite umurima w’icyayi.
Ati”Aza kuri SACCO azanye icyangombwa cye cy’ubutaka,bakamurebera uko umusaruro we uhagaze kuko ari nk’inguzanyo y’ingoboka. Iyo ibyo asabwa byuzuye inguzanyo ye, ishobora kugera kuri 1.000.000 y’amanyarwanda arara ayicyuye.”
Avuga ko impamvu y’icyo cyangombwa cy’ubutaka buhinzeho icyayi cyangwa ubundi yaba afite,ari ukugira ngo hatagira uwazanamo kubura ubunyangamugayo, cya cyayi yatanzeho ingwate akaba yakigurisha cyangwa akagirangaho ingwate ahandi bikaba byagorana kumukurikirana atishyuye neza.

Umuyobozi wa SACCO Tea Shagasha Ntihinyurwa Emmanuel ( uwa 4 uturutse i bumoso) avuga ko serivisi nziza no guharanira iterambere rirambye ry’abanyamuryango ari intego ye n’abo bafatanya.
Ni inguzanyo yatangiye muri 2024,nyuma yo kubona ko hari abakenera nk’amafaranga y’ishuri y’abana, cyangwa ikindi cyihuse bashobora kugura cy’iterambere, bikabagora kubera kubura aho bayakura.
Ati” Ubu ntikikiri ikibazo,ubonye umurima,inka cyangwa ugize ikibazo cyihutirwa usanzwe uguza ukishyura neza kuza ugahabwa ayo ukeneye atarenga 1.000.000 umunsi wayasabye udakubise hirya ni hino biroroshye cyane, bidasabye ko komite ushinzwe inguzanyo iterana, kuko hari igihe abanyamuryango basabaga amafaranga akaba yatinda icyo yasabirwaga akayahabwa cyararangiye.“
Ibyo biragenda biba amateka,bitanabujije ko n’inguzanyo zisanzwe zikomeza kubaho, k’ukeneye arenga 1.000.000.
Akomeza yemeza ko ubu buryo bworohereza abahinzi b’icyayi kubona inguzanyo byihuse bivuze kinini cyane mu iterambere no kwigira byabo, kuko nta muhinzi w’ icyayi watura mu nzu itameze neza, ngo abure kwivuza yarwaye cyangwa ngo abana be babure amafaranga y’ishuri,aho hari abahinzi b’icyayi barihira abana babo kaminuza zigenga,bakubaka inzu nziza,hakaba n’abagura imodoka cyangwa abakora imishinga y’ubucuruzi kubera icyayi, umuhinzi wacyo akaba abarwa nk’ukorera umushahara ku kwezi, cyane cyane ko unafite indi nguzanyo n’iyo utabura kuyifata bitewe n’ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo kwishyura ubonwaho.
Ati” Nk’ubu dufite abahinzi 4 b’icyayi bafashe inguzanyo nini bagura imodoka zibafasha mu iterambere mu gihe mbere kumva ngo umuhinzi w’icyayi yaguze imodoka byari nk’igitangaza mu bindi.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoprative y’abahinzi b’icyayi ba Impala Kayitarama Epimaque asaba abanyamuryango ba SACCO Tea Shagasha guha agaciro gakomeye aya mahirwe y’iterambere bahabwa.
Yunzemo ati” Byose bigerwaho kubera imiyoborere myiza n’umutekano dukesha perezida Kagame kuko bidahari n’ibi twishimira bitashoboka.”
Ashimira abahinzi kuba abarenga 90/100 inguzanyo bafashe bayibyaza umusaruro ufatika,uhuye n’icyo bayisabiye,akabasaba kurushaho gukunda SACCO yabo,bakaguza bakiteza imbere kuko amahirwe y’iterambere bayafite ahagije.

Clémentine Uwonkunda avuga ko iyi nguzanyo yihuse imufasha cyane muri bizinesi ye
Uwonkunda Clémentine ni umwe mu bafashe iyo nguzanyo imufasha byinshi mu mikorere ye.
Ati” Mfite resitora n’ibindi nkora binteza imbere nk’umwari uharanira kwigira. Iyo nkeneye amafaranga yihuse singira ikibazo na gito. Kuza hano bakayampa uwo munsi biranyorohera cyane. Byaramfashije cyane mu mikorere yanjye ya buri munsi nongera imikorere,ubu meze neza cyane.”
Abihurizaho na Mukarugwiza Marie na we ugira ati” Sinkigira umuhangayiko ngo umwana bamwirukana ku ishuri, nabona umurima mwiza cyangwa inka ihendutse hakagira ikinshika kubera iyi nguzanyo yihuse nza bagahita bayimpa ngakemura ikibazo ntawe ngiye kwinginga ngo nangurize anyumvira ubusa. Ndashimira cyane perezida Kagame waduhaye SACCO nk’abahinzi b’icyayi n’iri koranabuhanga ryose tubona n’izi nguzanyo zihuse ziduhindurira ubuzima. Ntituzamutenguha, tuziteza imbere uko bishoboka kose.”

Mukarugwiza Marie na we yemeza ko ari mu bahiriwe n’iyi nguzanyo yihuse.
SACCO Tea Shagasha ifite abanyamuryango barenga 11.000, umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’icyayi ba Impala b’amakoperative ya UMACYAGI na COOPTHE Shagasha bagize iyi koperative, Kayitarama Epimaque asaba abanyamuryango bayo gukomeza gukora biteza imbere mu bunyangamugayo bwose,babitsa bakanaguza, ko ibijyanye na servisi inoze bizakomeza kuba inkingi ya mwamba yayo.
@Rebero.rw
