Abakozi ba RUTEGROC, ubuyobozi bwa COTRAF Rwanda n'ubw'akarere ka Rutsiro nyuma y'isinywa ry'aya masezerano
Ku wa 4 Gicurasi,2025 hasinywe amasezerano rusange y’umurimo hagati y’urugaga rw’umurimo n’ubuvandimwe bw’abakozi mu Rwanda (COTRAF Rwanda) na koperative y’abahinzi b’icyayi ba Rutsiro (RUTEGROC), mu gikorwa cyakomatanyijwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo ubusanzwe uba ku ya mbere Gicurasi, aya masezerano yitezweho impinduka mu mibereho n’uburenganzira bw’abakozi n’izamuka ry’umusaruro umukoresha abategerejeho.
Mu kiganiro na Rebero.rw nyuma y’isinywa ryayo,Nzabandora Eric,perezida wa COTRAF Rwanda yavuze ko yasinywe binyuze muri Sendika ikurikirana abakozi bakora mu buhinzi bw’icyayi (SNEAR) yagiranye amasezerano n’iyi RUTEGROC,akaba yasinywe hagati ya COTRAF Rwanda na RUTEGROC mu izina ry’abakozi ba RUTEGROC bibumbiye muri Sendika ya SNEAR.

Perezida wa COTRAF Rwanda Nzabandora Eric avuga ko iyo abakozi bari mu lasendika ayigize bakorana neza n’abakoresha babo na yo iba yunguka
Nzabandora Eric yemeza ko aya masezerano arimo inyungu nyinshi zirimo ikemurwa ry’amakimbirane akomoka ku murimo,aho usanga umukozi agirana ikibazo n’umukoresha aho kugikemura ubwabo mu bwumvikane ugasanga umukozi agana izindi nzego zimufasha kugikemura,zirimo ubugenzuzi bw’umurimo,inkiko,n’izindi,hakaba n’aho usanga abakozi bigaraarambya, ariko amasezerano nk’aya aba ari igisubizo cy’ibi byose.
Ati’’ Nk’amakoperative menshi y’abahinzi b’icyayi usanga bamwe mu bakozi barimo n’abasoromyi batagira amasezerano y’akazi yanditse,hakagira uburenganzira bunyuranye babura. Aya masezerano aje gukemura ibibazo nk’ibyo muri iyi koperative,na yo ikazahungukira kuko umukozi ukora atekanye,azi ko uburenganzira bwe bwose bwubahirizwa,atanga umusaruro ushyitse,umukoresha amutegerejeho.’’
Avuga ko na COTRAF Rwanda iyafitemo inyungu kuko ifite mu nshingano imibereho myiza y’umukozi ku kazi,binazamura iterambere ry’igihugu.

Amasezerano yasinyiwe imbere y’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel
Iyo wa mukozi akora akazi ke neza,uburenganzira bwe n’ibyo yemerewe n’amategeko byose byubahirizwa, umukoresha na we afite icyizere ko uwo akoresha batabeshyana,banagiranaikibazo kigakemurwa neza hisunzwe ayo masezerano n’itegeko ry’umurimo,COTRAF Rwanda ibayungutse kuko ikoze akazi kayo.
Yanavuze ko aya masezerano agezweho abakozi b’iyi koperative barabanje guhugurwa ku itegeko ry’umurimo,ubuzima n’umutekano ku kazi bakora,imibereho myiza y’umukozi , kwirinda impanuka mu kazi kimwe n’akamaro ka Sendika n’impamvu yo kuyibamo, no ku biganiro rusange by’umurimo,n’umukoresha aregerwa yerekwa ibyiza biri mu gukoresha umukozi byemewe n’amategeko.
Ati’’ Banahuguwe ku mategeko mpuzamahanga y’umurimo, n’icyo itegeko nshinga rya Repubulika y’uRwanda rivuga ku burenganzira bwo kwishyira hamwe mu masendika, kugira ngo amasezerano asinywe buri wese yumva neza uruhare n’inshingano afite mu kunoza ibyo asabwa ngo umurimo ukorwe neza,impande zombi zunguka.’’
Avuga ko aho yagiye asinywa mbere ibibazo byinshi byabonekaga hagati y’abakozi n’abakoresha byagabanutse cyane,n’ibibonetse bigakemurwa mu mahoro n’ubwimvikane, icyizere hagati y’umukozi n’umukoresha kikarushaho kwiyongera.

Hanahembwe Ayinkamiye Christine wabaye indashyikirwa mu bakozi ba RUTEGROC,wanagaragaje inyungu we na bagenzi be biteze muri aya masezerano
Yasabye abakozi b’iyi koperative n’umukoresha gukora buri wese yubahiriza ibyo yiyemeje biyakubiyemo,anasaba Leta guhozaho mu gusobanurira abakozi n’bakoresha amategeko abagenga,hakabaho amahugurwa ahoraho muri urwo rwego kuko usanga hari abakoresha bagitsikamira uburenganzira bw’abakozi.
Mbere y’isinywa ryayo,bijyanye n’umunsi mpuzamahanga w’umurimo,hanahembwe umukozi w’indashyikirwa witwa Ayinkamiye Christine ,umufashamyumvire mu buhinzi bw’icyayi muri iyi koperative,wahanze agashya gatuma umusaruro w’icyayi waburaga abasoromyi ,cyane cyane uw’abasaza n’abakecuru b’intege nke, n’uw’abahinzi bakorera ahandi, agashaka abasoroma,ba nyir’icyayi bakazabishyura umusaruro utapfuye ubusa.
Yabwiye Rebero.rw,ko aya masezerano amuhaye imbaraga zo kurushaho gukora cyane no guhanga udushya twinshi mu kazi ke.
Ati’’ Nayishimiye cyane kuko hari uburenganzira anyongereye. Biranyongerera imbaraga zo gukora cyane kurushaho n’udushya twiyongere kuko nzaba nzi ko ibyo amategeko angenera byose nzajya mbibona.’’
Umuyobozi wa RUTEGROC,Nzamwita Aloys, na we yemeza akamaro gakomeye k’aya masezerano.

Umuyobozi wa RUTEGROC Nzamwita Aloys asaba abakozi kongera umusaruro
Ati’’ Adufitiye akamaro gakomeye cyane kuko iyo umukozi mufitanye amasezerano y’umurimo,akora yishimiye,akarushaho kunoza umurimo. N’iyo habaye ikibazo mugira uburyo mugikemura mwisunze amategeko.
Yakomeje ati’’Twe twubahirizaga uburenganzira bwabo bwose,ariko nk’igihe tutazaba tuyobora,nk’uwaza ashaka kugira icyo yirengagiza mu burenganzira bwabo aya masezerano yahagoboka. N’umusaruro uzarushaho kwiyongera kuko n’abakozi bashoboye baziyongera.’’
Abajijwe icyo yizeza abakozi,yagize ati’’ Turabizeza kubahiriza aya masezerano.Ko igihe cyose bakoze ibyo basabwa umusaruro ukazamuka mu bwiza no mu bwinshi,natwe nta kuzuyaza tuzazamura imibereho yabo. Turabasaba kubahiriza inshingano zabo natwe tukabaha ibyo badusaba biri mu bushobozi bwacu,binubahirije amategeko.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Uwizeyimana Emmanuel aya masezerano yasinyiwe imbere, yayishimiye na we avuga ko adafitiye akamaro abayasinye gusa,anagafitiye akarere ka Rutsiro muri rusange.
Ati’’ Aje guteza imbere uburenganzira bwumukozi no kwibutsa umukoresha inshingano amufiteho. Nk’akarere ka Rutsiro biradufasha cyane kuko biza gutuma buri wese ahagarara mu nshingano ze neza. Umukoresha ahembe neza umukozi,anamuhe n’ibindi amategeko amugenera n’umukozi yongere umusaruro,atere imbere n’umuryango we,bigere no ku karere kose n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel avuga ko akarere ka Rutsiro n’igihugu muri rusange bazayungukiramo
Yavuze ko nk’akarere bifuza ko amasezerano nk’aya anagera ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro,n’abakora mu makawa,kuko hari ibibazo byinsi bikigaragaramo,bituruka ku burenganzira bwabo usanga butubahirizwa uko byakagombye.
Ati’’ Turifuza ko amasezerano nk’aya yanagera mu bukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu bijyanye n’amakawa kuko hakigaragara ibibazo by’ingutu. Nibarebera kuri aba bakabona impinduka n’abandi turizera tudashidikanya ko bizabageraho.’’
RUTEGROC yatangiye gusoroma icyayi muri 20215. Ikorera mu mirenge 6 y’akarere ka Rutsiro ari yo Gihango irimo icyicaro cyayo,Mushubati,Manihira, Mukura,Rusebeya na Murunda. Igizwe n’abahinzi 1551 barimo abagore 450 n’abagabo 1101, muri abo bose 338 ni urubyiruko,bahinga ku buso bwa hegitari 712 zirimo 630 zisarurwa na 82 z’icyayi kikiri gito.
Ifite abakozi 33 ihemba abandi 7 bagahembwa n’uruganda,ikanagira abasoromyi 31 yihembera, muri rusange hamwe n’abasoromyi bahembwa n’abahinzi ubwabo,babara abasoromyi barenga 600.
Umuyobozi wayo Nzamwita Aloys ati’’ Ifitiye akamaro gakomeye abaturage muri rusange atari aba Rutsiro gusa,kuko niba ifite abasoromyi 600, ukurikije abo batunga mu miryango yabo,kuko dufitemo n’ab’umwuga basoroma toni ku kwezi kandi bahembwa amafaranga 70 ku kilo cy’amababi,hakaba n’aho bahembwa 80 na 90 ku kilo bitewe n’aho bagikura. Aya masezerano akaba aje kunoza imikorere ngo byose birusheho kugenda neza.’’

Bose barayishimiye

Nyuma yo kuyasinya yeretswe abakozi

Abakozi bijeje gukorana umurava

Umucungamutungo wa RUTEGROC Ephrem Sekagarura avuga aho igeze yiteza imbere

Umuyobozi wa Sendika y’abakozi bo mu buhinzi( SNEAR) Karambizi Olivier na we yishimiye isinywa ry’aya masezerano
@Rebero.rw
