1.Nzabonimpa Emmanuel ucuruza akabari wakoze urugomo ashaka gukubita umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Rutabi, 2.Sinamenye Innocent, n'umuhungu we 3.Ndayisaba Zéphanie
Sinamenye Innocent w’imyaka 41, umuhungu we Ndayisaba Zéphanie w’imyaka 19 na Nzabonimpa Emmanuel wa 28, bose bo mu kagari ka Rutabi, umurenge wa Twumba,akarere ka Karongi, bari bamaze igihe bashakishwa n’ubutabera,bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba bakurikiranyweho urugomo no kwica umuntu.
Itabwa muri yombi rya Sinamenye Innocent n’umuhungu we Ndayisaba Zéphanie, umuturanyi wabo yabwiye Rebero.rw ko icyaha bakekwaho cyo kwica Umusore witwa Uwayezu Emmanuel w’imyaka 18, bagikoze ku wa 21 Gashyantare,2025 bahita batoroka,amezi yari abaye hafi 4 bashakishwa.
Ati” Ku wa 21 Gashyantare,2025, Sinamenye Innocent yagiye mu murima we asangamo Uwayezu Emmanuel acukuramo amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu buryo butemewe ( yari arimo ayamwiba), amubaza impamvu amubereye mu murima acukura,undi aramwihorera arakomeza aracukura.”
Yarakomeje ati” Byabyaye intonganya zikomeye nyir’umurima amukuramo undi yanga, Sinamenye Innocent agira umujinya ajya iwe ahamagara umuhungu we, Ndayisaba Zéphanie, bafata ibibando basanga mu murima uwacukuraga, bamwambura ibikoresho yakoreshaga birimo igitiyo, baramukubita kugeza apfiriye aho mu murima uri hafi y’umugezi wa Rutabi,ugabanya umurenge wa Twumba n’uwa Mutuntu.”
Akomeza avuga ko babonye apfuye bahise bacika abaturage batabaye barababura, umurambo urashyingurwa, hari hashize amezi 4 bashakishwa.
Avugako barambiwe gukomeza kwihishahisha barataha, amakuru amenyekana ku wa 13 Kamena ko bari mu nzu iwabo bihishemo, inzego z’umutekano zibagoterayo zibata muri yombi.
Undi watawe muri yombi nk’uko na byo Rebero.rw yabitangarijwe n’umucuruzi w’akabari aha mu kagari ka Rutabi, ni uwitwa Nzabonimpa Emmanuel ucuruza akabari wakoze urugomo ashaka gukubita umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Rutabi,Dusabimana Venuste ubwo yari mu kazi n’izindi nzego zari mu gikorwa cyo gusoresha utubari.
Ati” Basanze uyu Nzabonimpa Emmanuel yasinze bikabije, bamugezeho basanga atajya asora n’akabari ke katubahirije ibisabwa, uyu muyobozi akibimubaza undi ashaka kumukubita.”
Avuga ko ubwo izindi nzego zatabaraga Gitifu, uyu Nzabonimpa Emmanuel yazicitse hakaba hari hashize ukwezi kose ashakishwa.
Ati” Ni umugabo wubatse yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye agenda yihishahisha yinjira mu rugo rwe, aba arafashwe.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Twumba, Ayabagabo Faustin yavuze ko aba bagabo uko ari 3 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba nyuma yo kumara igihe kirekire bihishahisha.
Ati” Bashakishwaga kubera ibyaha bakekwaho, umugabo na se bakekwaho kwica umusore basanze abacukurira amabuye y’agaciro mu murima, undi yakekwagaho urugomo yakoreye umuyobozi w’akagari ka Rutabi wari uri mu kazi ke.”
Yasabye abaturage kwirinda ibyaha byatuma bagongana n’amategeko, ko kwibwira ko umuntu yacika ubutabera yakoze icyaha kwaba ari ukwibeshya kuko uwabikoze atakwihishahisha igihe kirekire.
@Rebero.rw

Kbsa.
Kbsa inzego z’ Umutekano ziri mukazi.