Food for the hungry Rwanda na RAB bakiriye inama ku rwego rw’igihugu igamije guteza imbere ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga rya Push Pull.

Food for the Hungry (FH) Rwanda, ni umuryango utegamiye kuri leta watangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 1994, aho ufasha abaturage mu bice bitandukanye by’imibereho harimo ubuhinzi. Fh ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), bateguye Inama y’Igihugu ya 5 y’Abafatanyabikorwa b’Imiryango (MAC) ku ikoranabuhanga rya Push-Pull Technology yabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2025 i Kigali.
Iyi nama yahuje abarenga 40, barimo inzego za Leta, iza kaminuza, imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru, abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa m’ubuhinzi, aho baganiraga uko iri koranabuhanga ryarushaho gukoreshwa kandi rikabasha guhangana n’ibyonnyi no kongera umusaruro, bityo rigahindura ubuzima bw’abahinzi mu Rwanda cyane I Gatsibo, muri Nyagihanga aho Food for the hungry yatangiriye ishyirwa mu bikorwa rya push pull.

Push-Pull Technology ikoresha ibimera bya Desimodium n’ibyatsi bya Bulakaliya kugira ngo byirukane ibyonnyi, byongera ifumbire karemano. Ibi bifasha abahinzi kugabanya ikoreshwa ry’imiti yica udukoko, kongera umusaruro no kubona ubwatsi bw’amatungo yabo.
Abahinzi batangiye gukoresha push pull k’ubufatanye na FH Rwanda mu duce ikoreramo, bagaragaje ko kugeza ubu hari icyo push pull yabamariye. “Ubu ntitugikeneye imiti ihenze. Desmodium irinda imyaka, igaha ubutaka intungamubiri bukeneye kandi igatanga n’ubwatsi bw’amatungo,” byavuzwe n’umwe mu bahinzi ba Push pull witabiriye iyi nama mu buhamya bwe.

Abahinzi bitabiriyer iyi nama bibukijwe kugira uruhare mu gutangira gushaka uko babona imbuto za desmodium bahinga imirima ya desomdium hanyuma imbuto bakazigurisha abandi bahinzi.
@REBERO.RW
