Bamwe mu barangije gusoma no kwandika bari kumwe n'abayobozi mu ifoto y'urwibutso
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi burashimira cyane umuryango Hands Producing Hope ( ibiganza bizana ibyiringiro) wigisha gusoma no kwandika abatabizi, mu myaka 8 umaze uhakorera ukaba umaze kwigisha abaturage 481 biganjemo abagore, abamaze kubimenya bakiga imyuga ibateza imbere.
Bwabigaragaje ku wa 18 Nyakanga,2025 mu gikorwa cyo gushyikiriza impamyabumenyi abakuze 145 bize gusoma no kwandika, abamaze kubimenya babumbiwe mu matsinda bakiga kuboha uduseke na bo berekana ibyo bagezeho.
Aganira na Rebero.rw, Kantamati Solange uhagarariye uyu muryango mu Rwanda, yavuze ko ukorera mu bihugu byinshi byo ku isi, icyicaro cyawo kiri muri Amerika, mu Rwanda ukaba ukorera mu murenge wa Nkombo,mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi wa Hands Producing Hope mu Rwanda Kantamati Solange na we yishimira intambwe imaze guterwa
Ati” Mu Rwanda dukorera mu murenge wa Nkombo,akarere ka Rusizi,aho dufasha abakuze kwiga gusoma no kwandika, tukanafasha abagore batwite kumenya iby’ubuzima bwabo.’‘
Yakomeje ati” Abarangije kwiga gusoma no kwandika tubabumbira mu matsinda, bakigishwa imyuga bitewe n’uwo buri wese ahisemo, irimo cyane cyane kuboha uduseke,ubudozi,ububaji n’ibindi,kugira ngo bwa bumenyi babukoreshe barusheho kwiteza imbere.”
Avuga ko akarusho ari uko utu duseke tubohwa cyane cyane n’abagore,abaturangije uyu muryango udushakira isoko mu Rwanda no muri Amerika, bagashyikirizwa amafaranga atuvuyemo ku buryo nta na kamwe kabahombera.
Avuga ko abamaze kumenya gusoma no kwandika byabagiriye akamaro kanini cyane.

Abize mbere gusoma no kwandika bakanigishwa kuboha uduseke berekana aho bageze mu kunoza ibyo bakora
Ati” Bamwe barayobora imidugudu n’amasibo, abandi ni inshuti z’umuryango, abayobozi n’amasibo n’indi mirimo ifasha abandi baturage,batakoraga batarabyiga kuko kutabimenya zari inzitizi zikomeye cyane.”
Avuga ko hari abatangiye ubucuruzi buciriritse n’indi mirimo ibyara amafaranga bakaba bazi gukoresha telefoni,kubara imibare y’amafaranga no kumenya gufasha abana babo bato biga amashuri abanza, ibyo n’izindi nyungu bakuramo zikaba ari imbuto zituruka muri uku kuva mu bujiji.
Yavuze ko bakomeza kubakurikirana ngo ubwo bumenyi babona bari barabubuze igihe kirekire bubagirire akamaro bari babwitezeho, akabashimira imbaraga bashyiramo ngo babyaze umusaruro aya mahirwe.
Mu buhamya yahaye bagenzi be bageze ikirenge mu cye, Nyiraneza Thamar w’imyaka 35, umaze umwaka ahawe iyi mpamyabumenyi,ahamya akamaro gakomeye byamugiriye.

Nyiraneza Thamar ahamya impinduka yazaniwe no kumenya gusoma no kwandika
Ati” Icya mbere ni uko ubu ndi inshuti y’umuryango, nunga imiryango ifitanye amakimbirane, nkanafatanya n’abajyanama b’ubuzima gukurikirana abagore batwite kandi ibyo byose mbikorera raporo. Nkiri mu bujiji ntibyari gushoboka.”
Ashimira cyane Leta yatumye uyu muryango uza ku Nkombo kubaha ubu bumenyi, akanawushimira ko wanamwigishije kuboha uduseke akaba adukuramo amafaranga amufasha gutunga umuryango we, byose biturutse ku bumenyi yahawe.
Mukandayisabye Pétronille w’imyaka 36 wo mu kagari ka Ishywa,ufite umugabo n’abana 5, avuga ko kutamenya gusoma no kwandika byamudindije cyane mu iterambere kuko ntacyo yashoboraga kuba yakora kijyanye n’ubucuruzi, gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni,n’ibindi byinshi yari yarahombye agiye kugaruza ubu.
Ati” Ubwo mvuye mu bujiji naterwaga no kutamenya gusoma no kwandika n’iterambere ryaje kuko ngiye kugura telefoni izajya imfasha gushaka imirimo nkore niteze imbere, nzamure urugo rwanjye .”

Mukandayisenga Pétronille w’imyaka 36 yishimira ko nyuma yo kumenya gusoma no kwandika yagizwe inshuti y’umuryango
Yakomeje ati” Ndashimira mbere na mbere perezida Kagame Urukundo adukunda twe abanyenkombo, kuko uretse iterambere n’umutekano yaduhaye anashishikajwe no kudukura mu bujiji.”
Yunzemo ati” Urukundo adukunda ni rwo tumukunda,nk’abaturage ba Nkombo ntituzahwema kumushyigikira.”
Umuyobozi w’umuryango Hands Producing Hope ku rwego rw’isi Rebecca Gardner wanawutangije aha ku Nkombo, yavuze uburyo yahaje akabona ko ikibazo bari bafite gikomeye ari ukutamenya gusoma no kwandika akawuhatangiza,yishimira imbuto nziza weze.

Umuyobozi wa Hands Producing Hope ku rwego rw’isi, Rebecca Gardner n’abandi bayobozi bishimina n’abarangije amasomo yo gusoma no kwandika mu rugendo
Ati” Mu myaka 12 ishize nazanye hano n’abayobozi ba EAR/ Diyoseze ya Cyangugu baha indyo yuzuye abana bari bafite ibibazo by’imirire mibi, ndabaza bambwira ko uyu murenge ufite amateka yihariye yawuteye ubukene bukabije cyane cyane mu bagore, ko hari n’umubare munini cyane w’abagore batazi gusoma no kwandika.”
Avuga ko yiyemeje kuhatangiza uyu muryango, bigisha abagore kuboha uduseke, bamwe mu batuboshye ntibashobore kwandikaho amazina yabo kandi byari ngombwa, abona ari byiza kubanza kubigisha gusoma no kwandika ngo n’ako kazi bashobore kugakora neza.

Umuyobozi wa Hands Producing Hope ku rwego rw’isi, Rebecca Gardner yishimiye umusaruro ukomeye iyi gahunda imaze gutanga
Yishimira umusaruro ukomeye iyi gahunda imaze gutanga mu iterambere n’imibereho myiza y’abamaze kwiga , agashimira ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’umurenge wa Nkombo butahwemye kubashyigikira.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi, Ayinkamiye Clémentine na we yashimiye Hands Producing Hope iki gikorwa cy’indashyikirwa yakoze muri uyu murenge wa Nkombo cyafashije abaturage 481biganjemo abagore ku kigero kirenga 90/100, kujijuka no kwiga umwuga ubateza imbere bagatunga imiryango yabo.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi Ayinkamiye Clémentine asaba abasoje aya masomo kubyaza umusaruro mwinshi aya mahirwe
Yabasabye kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye batari baragize mbere ya Leta y’ubumwe irangajwe imbere na perezida Kagame.
Ati” Aya ni amahirwe akomeye cyane mubonye musabwa gukomeza kubyaza umusaruro mwinshi kuko uru ari urufunguzo rw’iterambere.”
Umurenge wa Nkombo mu myaka ishize wagaragaragamo abantu benshi batazi gusoma no kwandika, umubare munini cyane ari abagore, byatumaga bahora mu mirimo y’imvune yo guheka ku mugongo ibiremereye ngo babashe gutunga umuryango yabo.
Bamwe bagafatwa nk’umutwaro ku bagabo babo byabaviragamo kubata bakigendera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Ndagijimana Damien, avuga ko aho iyi gahunda yo kwigisha abawutuye gusoma no kwandika, batari babizi,abagore benshi bakanigishwa uyu mwuga wo kuboha uduseke n’indi bashoboye,impinduka mu mibereho zatangiye kwigaragaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo Ndagijimana Damien ashimira Hands Producing Hope.
Ashimira Hands Producing Hope yabakoreye iki gikorwa cyiza cyanatanze umusaruro ukomeye mu gutuma bamwe mu bize b’inyangamugayo bakora imirimo y’ubuyobozi mu midugudu.
Ati” Ni igikorwa duha agaciro kanini nk’ubuyibozi bw’umurenge wa Nkombo kubera impinduka cyazanye mu baturage bacu bagaragaragamo umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika wiganjemo abagore bijyanye n’amateka y’igihugu cyacu.”

Bavuga ko nyuma yo kwigishwa gusoma no kwandika bagiye gukurikizaho ibikorwa by’iterambere

Ibyishimo byari byose
@Rebero.rw
