Guverineri w'intara y'uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco n'abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro iri murikagurisha n'imurikabikorwa
Kuva ku wa 18 kugera ku wa 22 Kanama,2025,mu karere ka Karongi harabera imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubuhinzi,ubworozi n’ubukorikori,abaryitabiriye bakavuga ko ugereranije n’imyaka yashize , bigaragara ko hakozwe byinshi n’akarere n’abafatanyabikorwa bako mu kubyongerera ubwiza n’ubwinshi.
Ryafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco,ryitabirwa n’abamurika 68,barimo imiryango nyarwanda 21,imiryango mpuzamahanga 19,imirenge 13 yose igize aka karere, WASAC,akarere ubwako na 13 bo mu rugaga rw’abikorera.
Niyongira Cyprien w’imyaka 29 utuye mu kagari ka Kibuye,umurenge wa Bwishyura,wamuritse ibyiganjemo ibitoki, yavuze ko imbaraga zashyizwemo n’akarere n’abafatanyabikorwa bako mu kubigisha ubuhinzi bufite ireme,agakurikiza amabwiriza,zimugejeje aheza.

Niyongira Cyprien w’imyaka 29 avuga ko kuba urubyiruko rwitabika ubuhinzi n’ubworozi bitanga icyizere
Ati’’ Mbere aha i Karongi twahingaga ibitoki byitwa indaya,aho kubona ijerikani y’umutube byasabaga kwenga nk’udutoki 10, uwo mutobe ukawugurisha amafaranga 15.000. Ubu ndahinga insina nziza z’indobanure,aho igitsinzi kimwe gishobora kweraho ibitoki 3 by’ibilo 80 kuzamura kimwe,nkakigurisha amafaranga 20.000. urumva ko ku gitsinsi cyavagaho amafaranga 15.000,ngikuramo 60.000.
Avuga ko kuba ubuhinzi n’ubworozi buri kujyamo urubyiruko ari ingenzi cyane kuko mbere wasangaga rutabyitabira,igishimishije kurushaho kikaba ko hajyamo urwize rurimo n’urwabyize, bizagaragaza impinduka mu kwihaza mu biribwa no guhaza isoko rihari.
Sibomana Thomas ufite amakoperative mu nshingano ze mu murenge wa Bwishyura, asanga kuba n’imirenge yose yitabira,ikamurika ibiyikorerwamo birimo ibikomoka ku buhinzi,nk’ibitoki,imyumbati,imboga n’imbuto byose byiza,ikerekana ubuki,ibikorwa by’ubworozi n’iby’ubukorikori bigaragara biyikorerwamo,ari ingenzi cyane.

Urimubenshi Aimable ufite uruganda rukora ibirimo amatafari mu ibumba na we yereka abayobozi impinduka mu iterambere zizanwa n’ibikorwa by’ubukorikori
Ati’’ Iyo urebye urabona impinduka zigaragara rwose,zitanga icyizere cy’impinduka mu mirire y’abana n’abantu bakuru. Nubwo inzira ikiri ndende ariko aho tugeze harashimishije ukurikije ibyamuritswe hano.’’
Agaruka ariko ku kuba mu imurika nk’iri hagaragaramo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifite ingufu nyamara wareba ibiciro ku masoko ukabona ikinyuranyo,biterwa n’ ihenda ry’inyongeramusaruro n’uburyo bwo kuzigeza ku bahinzi, iki na cyo kirebweho,kikanozwa, impinduka zakwiyongera.
Ati’’ Ubuyobozi bw’akarere,intara na Minisiteri ibishinzwe,nibarebe uburyo inyongeramusaruro zakorerwa hano iwacu, bigishe abaturage kwikorera izitabahenze kuko abahanga mu buhinzi bukoresheje ikoranabuhanga bahari, byagabanya ihenda ryazo, bikanagabanya ibiciro by’ibiribwa, buri wese akabyigondera.’’

Uyu arereka Guverineri Ntibitura Jean Bosco uburyo kuhira byafashije kubona umusaruro ibihe byose
Anasanga kwiyongera kw’amahoteli, umuhanda Kivu belt, gare ya Karongi,ikivu n’ibindi bikurura urujya n’uruza muri uyu mujyi,ari amahirwe akomeye y’iterambere urubyiruko cyane cyane rwgombye kubyaza umusaruro urambye,usuye aka karere akagira ibyo aharya n’ibyo atahana byongerewe agaciro, byarushaho guhindura uyu mujyi koko uwunganira Kigali byuzuye.
Urimubenshi Aimable ufite uruganda rukora amatafari mu ibumba, asanga byose byuzuzanya. Buri wese anogeje ibyo akora iterambere ry’akarere ryakwihuta kurushaho.
Ati’’ Imbaraga zongerwe,ibikorwa binoze,bitanga akazi bibe byinshi kurushaho, urubyiruko usanga mu byaro rwifashe mu mifuka ngo ni urushomeri ruhindure imitekerereze, akarere,abafatanyabikorwa n’abikorera turusheho guhuza imbaraga, bizafasha mu guhanga udushya twinshi tuzarushaho kuzamura aka karere kandi turi mu nzira nziza.’’
Umuyobozi w’akarere ka Karongi,Muzungu Gérard,yashimiye abamuritse bose, byatumye ibikorerwa muri aka karere n’udushya tugenda tuhahangwa bigaragara, byerekana akazi keza bakora ka buri munsi mu iterambere ryabo bwite,iry’akarere n’igihugu muri rusange.

Ibyamuritswe n’imirenge biragaragaza impinduka mu iterambere ry’umuturage
Ati’’ Ni n’akanya ko kungurana ibitekerezo no kongera ubufatanye hagati y’abikorera,imiryango itari iya Leta,amadini n’amatorero n’abaturage ubwabo.’’
Yakomeje ati’’ Impamvu nyamukuru y’iki gikorwa harimo kugaragaza ibikorwa by’iterambere,kongera icyizere cy’abaturage,cyane cyane mu bikorerwa iwacu no kongera uburyo bwo guteza imbere abaturage bacu.’’
Birashimangirwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere,Uwiragiye Raymond,na we wagaragaje umusaruro ufatika watanzwe no guhuza imbaraga kw’abafatanyabikorwa,akarere n’abaturage ubwabo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Karongi, Uwiragiye Raymond yizeza ko uruhare rw’abafatanyabikorwa ruzakomeza kuba ndashyikirwa mu iterambere ry’aka karere
Ati’’ Iri murika riri mu nsanganyamatsiko igira iti’ Hinduka wigire,umuturage ku isonga. Kubaka ubufatanye bukomeye hagati yacu n’umuturage,akamenya ibimukorerwa,aho bimukura n’aho bimugeza kugira ngo agere ku iterambere yagizemo uruhare ni yo ntego yacu.’’
Yavuze ko iri murika ari umwanya mwiza w’abafatanyabikorwa b’akarere wo kugaragariza umuturage serivisi ahabwa no gusobanurirwa neza imikorere n’imikoranire igamije guhuza ibyo bakora n’amaosoko.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi,Abimana Mathias, yavuze ko iri murika ryerekana imbaraga zibarimo. Ati’’ Riratwereka imbaraga ziturimo,zishobora kongerwa ari mu rwego rw’ubuhinzi,ubucuruzi,ubuhanzi n’ikoranabuhanga,twasanze abanyakarongi twakikuramo imbaraga z’iterambere.’’

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi, Abimana Mathias yasabye ko ubutaha ibikorwa by’urubyiruko n’iby’abantu bafite ubumuga byakwiyongera
Yasabye urubyiruko n’abantu bafite ubumuga kugaragaza byinshi mu byo bakora kuko hari aho bikiri bike, izi ari imbaraga zikenewe cyane mu iterambere rirambye ry’aka karere.
Mu ijambo rye, Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimye uruhare rwa buri wese mu igenda neza ry’iri murika,haba mu mitegurire yaryo, imigendekere n’uruhare abaturage bafitemo,ashimangira cyane cyane kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.
Yagaragaje uburyo ubuyobozi bw’iyi ntara buzirikana uruhare rukomeye rw’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere,mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, bakazakomeza gushyigkirwa ngo bagere kuri byinshi birenzeho.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yashimiye akarere ka Karongi gafite umujyi wunganira Kigali impinduka kagaragaza mu iterambere
Ati’’ Mbashimiye by’umwihariko uburyo mukora dukurikije ibyo mwatweretse. Biragaragaza ko mutera intambwe ikomeye mugana mu mujyi ukomeye w’ubukerarugendo n’uw’ingufu za gaze metane yo mu kivu.’’
Ku kibazo cy’ihenda ry’inyongeramusaruro n’ubwikorezi bwazo ritera ihenda ry’ibiribwa kandi haba hahinzwe byinshi, Guverineri Ntibitura Jean Bosco avuga ko kiri kuvugutirwa umuti.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Muzungu Gérard yishimira iterambere ry’ibikorerwa muri aka karere ryagaragariye muri iri murikagurisha n’imurikabikorwa.

Abamuritse n’abayobozi mu ifoto y’urwibutso.

Urubyiruko rwagaragaje ko, nk’agace k’ubukerarugendo hari byinshi byabyazwa umusaruro

Uhagarariye Tubura mu karere ka Karongi, Habiyambere Magnifique asobanura uruhare rwayo mu iterambere ry’aka karere.
@Rebero.rw
