Ambasaderi Prof. Charty Munyeruke ashimirwa n'umuyobozi w'akarere ka Karongi Muzungu Gérard ( i bumoso) ku bwo kwitabira iri murikagurisha n'imurikabikorwa
Ubwo yari mu isozwa ry’imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’iminsi 5 igihugu cye cyitabiriye mu mujyi wa Karongi, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Munyeruke yashimye uburyo ryagenze, urusobe rw’ibyamuritswe n’uburyo abanyakarongi bashimiye ibyo abanyazimbabwe bamuritse,yizeza ko ubutaha umubare w’abanyazimbabwe bazaryitabira uziyongera.
Ryatangiye ku wa 18 Kanama,2025,rifungurwa ku mugaragaro na Guverineri w’intara y’uburenerazuba, Ntibitura Jan Bosco,risozwa ku wa 22 Kanama,2025 n’umuyobozi w’akarere ka Karongi,Muzungu Gérard afatanije na Ambasaderi w’igihugu cya Zimbabwe,Prof. Charity Munyeruke.
Ryitabiriwe abafatanyabikorwa 72 bamuritse ibishingiye ku buhinzi,ubworozi,ubukorikori,serivisi n’ibindi,barimo ikigo cy’igihugu cya Zimbabwe gishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga ( ZIM Trade) yagereranywa na RDB y’ino mu Rwanda cyamuritse ibikomoka ku buhinzi.
Umuyobozi w’ abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Karongi, Uwiragiye Raymond yavuze ko ryabaye umwanya mwiza wo kwicara bakaganira nk’abafatanyabikorwa batandukanye,bamwe bakigira ku bandi uburyo hakomeza kunozwa serivisi ihabwa umuturage.

Abamuritse n’abayobozi mu ifoto y’urwibutso
Yashimiye abafatanyabikorwa 72 baryitabiriye,bagaragaza ibikorwa byabo, bigaragaza isura nziza y’aka karere,ukanaba umwanya wo kongera gushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema gushishikariza buri wese kugira uruhare mu iterambere.
Ati’’ Ni muri uwo mujyo n’abafatanyabikorwa batandukanye bahawe ikaze muri aka karere ka Karongi bakamurika ibitandukanye biri mu bukungu,imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.’’
Yanaboneyeho gushimira abaturage ba Karongi baryitabiriye,ko ari icyizere bafitiye abafatanyabikorwa kuko bazi ko ibyo aba bafatanyabikorwa bakora bigaragaza impinduka mu mibereho y’abaturage.
Mukankundiye Thérèse w’imyaka 45, wo mu mu murenge wa Rubengera ,umwe mu bamuritse, yatanze ubuhamya bw’ubuzima bubi yabagamo mbere,atazi ko kurya nibura 2 ku munsi bibaho, ariko kunyigisho yahawe n’umufatanyabikorwa World Vision za’Hinduka wigire’,we na bagenzi be babagaho kimwe bahinduye imyumvire,ubu barasagurira amasoko.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi, Abimana Mathias ( uwa 3 uturutse i buryo) ari kumwe n’abanyazimbabwe yishimira ibyo bamuritse
Ati’’ Batubumbiye mu matsinda ,iryacu rigizwe n’abantu 30 barimo abagore 28 n’abagabo 2,dutangira buri wese yizigamira amafaranga 200, duhinga imboga n’imbuto ziraduhira.
Buri wese yifitiye itungo rimuha ifumbire n’ibindi akenera birikomokaho, ejo heza na mituweli ntitubibwirizwa, n’ibyamuritszwe aha byakunzwe cyane. Dshimira umukuru w’igihugu Paul Kagame wifuriza buri munyarwanda ubuzima bwiza.’’
Ambasaderi,Prof. Charity Munyeruke, yashimiye urugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi rwatumiye ambasade ya Zimbambwe mu Rwanda muri iri murika, anishimira kugera muri aka karere yavuze ko ari keza cyane,akurikije uburyo yakabonye asura ikivu,areba amahoteli akarimo n’ibindi yabonye birimo ababyinnyi beza batega nk’inyambo kuko na zo yazihabonye.

Ambasaderi Prof. Charty Munyeruke yashimiye abanyakarongi uburyo bakiriye abanyazimbabwe baje kumurika n’uburyo babakundiye ibyo bamuritse
Ati’’ Nk’abanyazimbabwe turishimiye bitavugwa kuba twaraje muri iri murikagurisha n’imurikabikorwa, cyane cyane kubona ko abanyakarongi bishimiye ibyo twamuritse,birimo umutobe ukoze mu maronji,n’indi mitobe ikoze mu mbuto zitandukanye,biswi,amavuta atandukanye,isukari,n’ibindi,twabonye mubishaka mwifuza ko tuzabibazanira.’’
Yakomeje ati’’ Nagize umwanya wihariye wo kuzenguruka muri iri murika,nsura ahatandukanye,mbona ibikorerwa mu Rwanda ( made in Rwanda) ndabyishimira cyane. Ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda n’ibikorerwa muri Zimbabwe bitera imikoranire yacu kurushaho kunga ubumwe.’’
Yashimiye byimazeyo abakuru b’ibihugu byombi,bashoboye guhuza abaturage babyo bituma ibi byose bigerwaho, yizeza ko aya mahirwe azabyazwa umusaruro ugaragara.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi,Muzungu Gérard,yavuze ko iri murika ryabaye iminsi y’amasomo,ubumenyi n’ubusabane,aho babonye ibikorwa binyuranye by’abafatanyabikorwa ,n’ibitekerezo bishya,yerekana uburyo ubufatanye bushobora guhindura birambye imibereho y’abaturage b’aka karere.

Meya Muzungu Gérard yashimiye igihugu cya Zimbabwe,rukumbi cyo hanze cyagaragaye muri iri murikagurisha n’imurikabikorwa.
Yavuze ko,nk’uko insanganyamatsiko y’iri murika yabivugaga,ngo’ Hinduka wigire umuturage ku isonga’,abayobozi n’abayoborwa,bose basabwa gufata iya mbere mu guhindura imyumvire, gukorera hamwe no guharanira koko iterambere ry’umuturage,we shingiro ry’iterambere ry’aka karere n’igihugu muri Rusange.
Yashimiye abafatanyabikorwa barimo urugaga rw’abikorera,bagaragaje ibyo bakora bijyanye na gahunda y’igihugu yo kugaragara ibyo bakora n’uburyo batanga serivisi,hibandwa cyane cyane ku guhanga udushya,byose byatanze amasomo ,abasaba ko ibyagaragaye muri iri murika byakwira mu mirenge,iry’ubutaha rikazabamo abikubye inshuro 2 abenshi baturuka muri iyo mirenge.
Ati’’ Ndakangurira abafatanyabikorwa bose kuza gukorera mu karere ka Karongi kubera amahirwe yihariye y’iterambere ahari,arimo ubukerarugendo,ubucuruzi,ubuhinzi,ubworozi,inganda n’andi,byose bikazafasha guteza imbere abatuye aka karere.’’
Kuri Zimbabwe,Meya Muzungu Gérard,ati’’ Turashimira Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda n’ikigo cy’igihugu cya Zimbabwe gishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga ( ZIM Trade). Ubushize baje hano bagenda mu maduka berekana ibyo bakora mu nganda z’iwabo. Tumaze kumunmenyesha ko dufite rino murika, biyemeza kuza na bo kwerekana ibyo bakora.’’

Meya Muzungu Gérard, Ambasaderi Prof. Charity Munyeruke n’abandi bayobozi bishimira imigendekere y’iri murikagurisha n’imurikabikorwa.
Yongeyeho ati’’ Ni yo mpamvu bahawe igikombe kuko ni cyo gihugu cyonyine cyo hanze cyitabiriye imurika ryacu. Bazanye ibikorwa bishingiye ku biribwa n’ibinyobwa bikorerwa mu nganda zabo. Ni amahirwe ku karere kacu,tukizera ko ubutaha tuzabona ibikorwa byabo byinshi, hakaza n’iby’ibindi bihugu bizatuma imurika ryacu rizamuka ku rwego rukomeye.’’
Yasabye abaturage gukomeza gukora cyane no kunoza ibyo bakora,ibigaragara mu imurika nk’iri n’ugeze iwabo akabibona ku bwinshi.

Ibyinshi mu byamuritswe byibanze ku bikorwa by’ubuhinzi

Meya Muzungu Gérard yanashimiye umuyobozi w’abafatanyabikorwa mu iterambere ( JADF) mu karere ka Karongi Uwiragiye Raymond uburyo iri murika ryateguwe neza rikagenda neza rikanasozwa neza
@Rebero.rw

Nice work.