Musenyeri Samuel Kayinamura ahabwa igikombe cy'ishimwe n'abakirisito ashimirwa imbaraga ashyira mu kubungabunga ubumwe n'ubudaheranwa bwabo
Ubwo yari muri paruwasi ya Shara,umurenge wa Muganza,akarere ka Rusizi muri Conference ya Kinyanga ,umwepisikopi akanaba umuvugizi w’itorero EMLR,n’ umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura, yashimiwe n’abakirisito b’iri torero uburyo yarigaruyemo ubumwe n’ubudaheranwa ,bombori bombori yari yararyinjiranye ikaba amateka.
Nk’uko byagaragajwe n’umushumba wa paruwasi ya Shara, Rév.past. Niyimpagaritse Callixte, amateka mabi uRwanda rwanyuzemo ntiyasize n’itorero EMLR, ryo noneho amacakubiri akomeza kurimunga na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umutuzo urigarukamo muri 2004 Musenyeri Samuel Kayinamura atangiye kuriyobora.
Ati’’ Turabashimira byimazeyo ko kuva aho mutangiriye kuriyobora mwakomeje kubungabunga ubumwe n’ubudaheranwa bw’abakirisito muhagarariye no guharanira imikoranire myiza n’inzego za Leta,mugashyira imbere ko abakirisito bakomeza kubana neza bagaharanira ubumwe.’’
Rév. Past. Niyimpagaritse Callixte,yemeza ko ubwo bumwe n’ubudaheranwa Musenyeri Samuel Kayinamura yabashyizemo agera ikirenga mu cy’umukuru w’igihugu Paul Kagame wabiharaniye by’ikirenga, bwatumye paruwasi ayobora,iriho kuva mu 1959 irushaho gutera imbere,ibyara izindi paruwasi 5.

Umushumba wa EMLR paruwasi ya Shara, Rév.past. Niyimpagaritse Callixte yavuze ko gukorera mu bumwe kw’iri torero ari yo ntandaro y’ibyo bageraho byose
Ati’’ Ifite amashuri 7 y’ivugabutumwa arimo 5 akora n’andi 2 ari kuzuza ibisabwa. Ifite abakirisito 3006, amatsinda 41 yo kwiteza imbere arimo imiryango 649. Ifite ibikorwa remezo birimo amashuri 3 yisumbuye,umushinga uterwa inkunga na Compassion international ufasha abana bo mu miryango itishoboye gutera imbere,n’ibindi bitari kugerwaho iyo hatabaho gukorera mu bumwe.’’
Yavuze ariko ko bagihanganye n’ibibazo birimo kuba abakirisito benshi bagicungira ku buhinzi gakondo bw’amarariro n’amaramuko gusa, ubushomeri mu rubyiruko butuma rubacika rukigira mu mijyi, n’imbogamizi zituma nta bikorwa bindi by’iterambere bakongera ku byo bahafite kubera guturira uruganda rwa CIMERWA, bafite impungenge ko rwabimura,bakaba babuzwa kugira igishya bubaka,bagasaba ubufatanye n’ubuvugizi ngo bibonerwe ibisubizo.
Ubu bumwe n’ubudaheranwa buranga iri torero bwanagarutsweho na Nyirangirimana Suzanne w’imyaka 73 wanashimiwe kuba yararikoreye neza imyaka myinshi aryitangira kugeza ubu, wavuze ko yishimira aho rivuye n’aho rigeze.

Nyirangirimana Suzanne w’imyaka 73 yashimiye kwitangira iri torero ubuzima bwe bwose
Ati’’ Rivuye kure kuko ryigeze kuba mu ntambara zikomeye zagaragariraga buri wese zanatumye bamwe mu bakomeye baryo bafungwa, duhagarara mu cyuho dukomeza gusenga Imana,iradusubiza iduha uyu Musenyeri waje agera ikirenge mu cya Nyakubahwa perezida Kagame,ahagarika ayo macakubiri yatudindizaga, umurimo w’Imana wongera gukorerwa mu bumwe.’’
Arakomeza ati’’ Nk’ubu urabona ko abapasiteri,abaririmbyi baturutse Kamembe n’ahandi bamuherekereje rimwe, abandi baza kumwakirira rimwe, ibyo icyo gihe ntibyabagaho. Imana ishimwe ko umurimo wayo ukorwa neza,natwe abakuze iyo tubibonye biratunezeza cyane.’’
Musenyeri Samuel Kayinamura,yatangarije Rebero.rw ko koko ryaciye mu bikomeye byasabaga abagabo n’abagore basenga by’ukuri, b’inyangamugayo, buzuye umwuka wera ngo risubirane.
Ati’’ Koko ryanyuze mu makimbirane akomeye, cyane cyane kuva mu 1998 kugera muri 2004 ubwo twageraga ku buyobozi bwaryo. Yari ashingiye cyane ku moko n’imicungire mibi yaryo, abayobozi b’icyo gihe ntibabyitwaramo neza, bituma bamwe mu bapasitoro bafungwa,umwuka uba mubi cyane,biraridindiza cyane.’’

Korali Ushindi wa Mungu ya paruwasi ya Kamembe imwe mu zakiriye Musenyeri Samuel Kayinamura muri paruwasi ya Shara,mu murenge wa Muganza.
Yakomeje ati’’ Naribereye umwepisikopi muri Nyakanga,2004. Narisanze koko habi. Byadusabye imbaraga n’amasengesho menshi ngo dusubiranye imitima yari yarashenjaguritse,bidufata undi mwanya munini.’’
Avuga ko bagerageje guhuza abakirisito bose n’abayobozi babo,hakorwa imyiherero myinshi y’abapasitoro n’abafasha babo, bababwira ko nta yandi mahitamo, ari ugukorera mu bumwe kugira ngo bagendane n’ubuyobozi bwite bwa Leta banubake igihugu cyari cyarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko icyamufashije cyane ari umutima w’ubumwe yavukanye, kuba muri kaminuza yarize gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro,byongera ku kuba nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’igihe kirekire ,abawukina bakaba badashobora gutsinda badashyize hamwe, byose,hamwe no kugira umuryango mwiza ubimufashamo,n’ubuyobozi bw’igihugu bukomeye ku bumwe bw’abanyarwanda, byamuhaye imbaraga zigeraho.
Ati’’Nanjye ndishima cyane iyo mbona aho ubumwe bwacu butugejeje,aho nko mu burezi twavuye ku kwigishiriza munsi y’ibiti ubu tugeze ku kaminuza iri mu za mbere mu Rwanda ziyubashye, tukagira ishuri ryisumbuye rya GSFAK rimaze kubaka izina mu gihugu, ibitaro bya Kibogora biri ku rwego rwigisha,ibigo nderabuzima bikora neza,n’ibindi. Byose nta cyagerwaho mu itorero ryamunzwe n’amacakubiri.’’
Yabasabye gukomera ku bumwe bwabo, bakirinda abigisha b’ibinyoma n’abahanuzi bavangiwe bashobora kubasubiza inyuma.

Biyemeje gukomeza gushyigikira Musenyeri wabo mu rugamba rw’iterambere ry’itorero mu mwuka no mu mubiri
Yashimiye abakirisito ba paruwasi ya Shara uburyo bakeye,basukuye,bashishe,bigaragara ko bafite ubuzima mu mwuka no mu mubiri.
Ati’’ Bafite ubuzima rwose, barakeye,barabyibushye bameze neza,barishimye, bivuze ko bameze neza mu mwuka no mu mubiri. Umukirisito nk’uwo ni we dushaka bakomereze aho. Tugiye gutangira inama zacu z’umwaka ziba guhera mu Kwakira, nzaboneraho kuzenguruka igihugu nsura abakirisito hirya no hino,ubutumwa bwo gukomeza kuba umwe ni bwo nzabashyira bose kandi ndishimira uko bihagaze.’’
Conference ya Kinyaga iyi paruwasi irimo,nk’uko byavuzwe na Surintendant wayo,Rév.past.Hakizimana Félicien,iriho kuva muri 2004.Ikorera mu karere kose ka Rusizi n’imirenge 5 ya Nyamasheke.Ifite amaparuwasi 19 agizwe n’abakirisito barenga 27.000, ibigo 18 by’amashuri,imishinga 5 iterwa inkunga na Compassion international,n’ibigo nderabuzima 2.

Surintendant wa EMLR Conference ya Kinyaga, Rév. Past. Hakizimana Félicien yavuze ko insengero nyinshi zo muri iyi Conference zifunze zikomeje kuzigiraho ingaruka zikomeye cyane.
Ati’’ Twishimira ko tumaze kugira abapasitoro benshi bize Tewolojiya n’abari kuyiga,kuko abakirisito bakwiriye kuyoborwa n’ababyize.’’
Yagaragaje ingorane baterwa n’insengero nyinshi zifunze, aho hari abakiristo bakora amasaha 6 bajya gusenga,bigatera bamwe kudohoka.
Bafite paruwasi 6 zitagira urusengero na rumwe rufunguye kikaba ari ikibazo cyane mu iterambere ry’abakirisito ry’umwuka n’iry’umubiri, asaba Musenyeri ubuvugizi ngo ubugenzuzi bukorwe,izimaze kugira aho zigera mu kuzuza ibisabwa zikore,abantu bongere kuryoherwa n’ibyiza byo mu rusengero.
Mu izina ry’umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Sindayiheba Phanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yashimiye iri torero uruhare rwaryo mu iterambere ry’aka karere, aho rinaherutse gufasha mu mibereho myiza y’abaturage bitanga amabati 450 azafasha mu kubakira abatishoboye,arimo 150 yahawe uyu murenge wa Muganza, yizeza gukomeza ubwo bufatanye,bagatahiriza umugozi umwe muri Tujyanemo.

Abayobozi banyuranye bifatanya n’abakirisito ba EMLR paruwasi ya Shara mu masengesho

Bemeza ko ubumwe bwabo ari zo mbaraga zabo

Basabwe kudatezuka ku bumwe bwabo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Ndamyimana Daniel yashimiye Musenyeri Samuel Kayinamura ubufatanye busesuye n’akarere ka Rusizi mu iterambere.
@Rebero.rw

IMANA ihimbazwe
Yarinze itorero