Urubyiruko ruravuga ko rwafashe ingamba zo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n'ibindi byose byarwangiriza ubuzima
Nyuma y’ubukangurambaga bw’iminsi 3 mu murenge wa Bweyeye,akarere ka Rusizi, ku kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda, inda ziterwa abangavu n’amakimbirane mu miryango,byose bigira ingaruka cyane cyane ku rubyiruko, ruravuga ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi.
Bwatangiye ku wa 22 busozwa ku wa 24 Kanama, butangijwe n’Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu karere ka Rusizi,Uwintije Jean Damascene, butangizwa n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwahereye kuri GS Bweyeye rugera muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye,aho abaturage baherewe impanuru zinyuranye, urugendo nk’urwo runaba mu kagari ka Rasano ku wa 23 Kanama,2025.
Bwateguwe n’ imishinga iterwa inkunga na Compassion, ya RW 0384 ADEPR Bweyeye, RW 0740 EAR Kiyabo na RW 0179 EMLR Rasano, aha Rasano binitabirwa n’amatorero ya ADEPR na EAR haherewe ku rugendo rwasoreje kuri santere y’ubucuruzi ya Nyamirambo, ahatangiwe ubutumwa.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu karere ka Rusizi, Uwintije Jean Damascène atanga impanuro ku bitabiriye ubu bukangurambaga
Bwarimo abavugabutumwa bahaye impanuro binyuze mu ijambo ry’Imana ababwitabiriye, bafashije benshi kongera kumva ububi bwabyo mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri, bafasha benshi kwihana no guhindukira,bakava no mu zindi ngeso mbi babagamo zari zarabagize imbata z’ubukene n’imibereho mibi.
Ayishakiye John wabwirije abo mu kagari ka Rasano,yashishikarije cyane cyane urubyiruko kumenya umugambi w’Iamana kuri rwo, ko ntawe Imana ishyira ku isi bitunguranye, ariko iyo umuntu abuze ubwenge imureka,yagaruka ikamugarukira.
Ati’’ Muhunge ibiyobyabwenge n’ibindi byose bibatesha umurongo w’ubuzima. Byangiza umubiri,bigahindura umusore cyangwa inkumi icyihebe,bikamutera kujya mu byaha bimugiraho ingaruka zikanagera ku batabifata bitewe na we. Turasaba abakibirimo kubivamo uyu munsi kuko barihemukira bakanahemukira abo bagombaga kuzagirira akamaro.’’
Irabizi Samuel wabubwirije muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye, akurikije insanganyamatsiko bari bafite,iboneka muri Yohana 8: 36, igira iti’ Umwana nababatura muzaba mubatuwe by’ukuri’ yabasabye kubaturwa mu buryo 3 ari bwo,ubw’umwuka bakakira umwami Yesu, gukora bakivana mu bukene n’ingaruka zabwo n’ubw’imitekerereze.

Urwo mu kagari ka Rasano na ho muri Bweyeye mu rugendo rwo kubirwanya muri santere y’ubucuruzi ya Nyamirambo
Ati’’ Nk’urubyiruko rero murasabwa ibintu 3. Kurwanya ibiyobyabwenge mwivuye inyuma,kumvira abakuru n’ubuyobozi, gusenga no guhanga imirimo kuko ntawe uzaza ngo akugire utigize.’’
Bombi bishimiye uko ubutumwa bwakiriwe,cyane cyane n’urubyiruko,n’abakuru bahoraga mu makimbirane adashira mu ngo,kuko nko mu kagari ka Rasano, ubwo ubuyobozi n’umuvugabutumwa basuraga abaturage mu ngo zabanaga nabi, ingo 21 ziyemeje guhinduka.
Muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye na ho abagera ku 154 biganjemo urubyiruko barapfukamye barihana, bafata ingamba zo kudasubira mu ngeso mbi zibadindiza mu iterambere.
Urubyiruko rwaganiriye na Rebero.rw, rwishimiye ubu bukangurambaga n’uburyo bwakoreshejwe bw’urugendo,ijambo ry’Imana n’imikino kuko ari byo birukurura cyane, rukumva ari rwinshi rukaniyemeza guhinduka.
`Iradukunda Angelique w’imyaka 18, wo mu mudugudu wa Runyovu,akagari ka Rasano,wiga mu yisumbuye, avuga ko nk’abakobwa baho bamwe batangira kubyara inda z’imburagihe no kwishora mu businzi bakiri bato,kuko hari n’ababitangira biga amashuri abanza.
Ati’’ Turashimira iyi minshinga iterwa inkunga na Compassion,kimwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu imitegurire nk’iyi y’ubu bukangurambaga kuko batabara urubyiruko rwinshi rwendaga kurohama. Abakobwa benshi baba barabaswe n’irari ry’ udufaranga tw’intica ntikize bahabwa,amandazi,udutelefoni n’ubundi busabusa bakangirizwa ubuzima.’’

Urubyiruko n’abayobozi mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye
Yongeyeho ati’’ Iyo bivuzwe ku mugaragaro,abavugabutumwa bakigisha,ubuyobozi bugahungura ntihabura ruharwa yihana ikabera abandi urugero na bo bakava mu ngeso mbi. Turabashimira byimazeyo barakoze cyane.’’
Abihuriraho na bagenzi be bo mu kagari ka Kiyabo.
Ndayisenga Cyprien w’imyaka 25 ati’’ Bweyeye, aho Nyakubahwa perezida Kagame ayihereye ibikorwa remezo yaburaga by’umuhanda n’amashanyarazi iragenda ihinduka cyane n’ibiba mu mijyi ikomeye biyigeramo,cyane cyane ibyo biyobyabwenge n’uburaya. Birasaba rero ingamba nk’izi zihuza ubuyobozi n’amadini ngo bihashywe kuko barangaye gato kugarura cyane cyane urubyiruko ku murongo byazagorana.’’
Niyomukiza Aline w’imyaka 18, na we ati’’ Dushimiye cyane abateguye ubu bukangurambaga kuko nk’urubyiruko abadushuka ni benshi n’ibyo dushukishwa ni byinshi. Baranywa ibiyoga bibi bamara kubisinda bagashuka utwana tw’udukobwa two mu miryango ikennye bakatwangiza,ingaruka zikaba kuri two n’imiryango yatwo,ababikoze bidegembya.’’
Yarakomeje ati’’ Dufashe ingamba zikomeye zo kudaha icyuho ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zitwangiza. Turifuza ko ubu bukangurambaga bukomeza kuko nk’abihannye uyu munsi iyo butabaho bari gukomeza izo ngeso banazanduza abandi.’’
N’abapasiteri bishimiye umusaruro bibasigiye.
Rev. Niyibigena Michel,umushumba wungirije wa EAR Bweyeye,ati’’ Umusaruro warabonetse ushimishije cyane kuko hihannye abarenga 150 baniyemeza guhindura abandi, abantu bumva ingaruka z’ibiyobyabwenge,inda ziterwa abangavu n’amakimbirane y’urudaca mu miryango.

Umushumba wungirije wa EAR Bweyeye, Niyibigena Michel yishimira umusaruro watanzwe n’ubu bukangurambaga
Ababivuyemo batanga ubuhamya bw’ibishoboka ku basigaye.Intego twari dufite tubutegura twumva yaragezweho neza cyane.’’
Rev. Bangukize Siméon,umushumba wa EMLR Paruwasi Rasano na we ati’’ Twasuye imiryango 21 yabanaga nabi irigishwa yiyemeza guhinduka. Muri santere y’ubucuruzi ya Nyamirambo abenshi biyemeje guhinduka bakanahindura bagenzi babo. Rwose byagenze neza, intego igerwaho kandi turakomeje kuko nk’abakozi b’Imana ntitwarebera urubyiruko rwangirika.’’
Ubu bukangurambaga bwasojwe n’umupira w’amaguru,aho muri Kiyabo, urubyiruko rw’imishinga iterwa inkunga na Compassion international,ya RW 070 EAR Kiyabo na RW 0384 ADEPR Bweyeye rwatsinze urw’umurenge wa Bweyeye 1-0. I Rasano, urw’akagari ka Rasano rutsinda urw’umushinga RW0179 EMLR Rasano 4-3.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Bweyeye Munyaneza Ildephonse yijeje imbaraga z’uyu murenge mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zangiza ahazaza h’urubyiruko.
Umukozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu murenge wa Bweyeye, Munyaneza Ildephonse yashimiye imitegurire y’iki gikorwa,abagiteguye n’abacyitabiriye, asaba ko ingamba zahafatiwe zakomeza, habaho ikurikirana ngo umusaruro ukivuyemo utazaba imfabusa, ubuyobozi bw’umurenge bwiteguye ubufatanye ngo izi ngeso mbi zihashywe,nk’ inshingano yabwo y’ibanze.

Umushumba wa EMLR Rasano, Rév.past. Bangukize Siméon yishimira imigendekere myiza y’ubu bukangurambaga

Bavuga ko ubufatanye busesuye buzabafasha kugera ku ntego yo kurinda urubyiruko n’umuryango nyarwanda ibiyobyabwenge

Abayobozi biyemeje kudatezuka mu guhangana n’ibiyobwenge n’izindi ngeso mbi zangiza urubyiruko n’umuryango nyarwanda

Urubyiruko n’abayobozi mbere y’umupira w’amaguru w’urubyiruko rwa Bweyeye
@Rebero.rw

Murakoze cyane mukomeze mwaguke muikoranabuhanga gusa mbonye nta video zirimo