Bahuguwe ku kwinjiza abantu bafite ubumuga mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.
Ibyiciro bitandukanye birimo abagize inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko, abajyanama b’ubuzima,urubyiruko rw’abakorerabushake n’abahagarariye amatsinda y’abantu bafite ubumuga, bose hamwe 85, bahuriye mu mujyi wa Karongi mu mahugurwa y’iminsi 2 ku kwinjiza abantu bafite ubumuga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagukire y’ibihe.
Bose ni abo mu mirenge ya Mutuntu, Gitesi na Murambi yo muri aka karere ka Karongi,ikoreramo ihuriro ry’imiryango nyarwanda yita ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga( NUDOR) mu mushinga wayo ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage ( CJC Project).
Aganira na Rebero rw, Umukozi wa NUDOR, mu ishami rishinzwe iterambere ry’ubukungu ry’abantu bafite ubumuga muri uriya mushinga, Niyonizeye Placide, yavuze ko impamvu bahuje ibi byiciro byose ari uko guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bisaba imbaraga zikomatanije z’ibyiciro binyuranye, kugira ngo buri wese abigiremo uruhare.
Ati”Ni muri urwo rwego twatekereje ko mu guhangana n’izo ngaruka twaganira n’ibyiciro bitandukanye.”
Yakomeje ati” Icya mbere cyahuriwemo abantu bafite ubumuga ubwabo, inzego z’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga,iz’inama y’igihugu y’abagore, n’abakozi b’akarere ka Karongi bagira aho bahurira n’izo nzego, baganira ku ruhare rw’abantu bafite ubumuga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”
Icyiciro cya 2 ni icy’ abahagarariye inama y’igihugu y’urubiruko, urubyiruko rw’abakorerabushake, abajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango.

Habimana Charles yashimiye perezida Kagame agaciro gakomeye yahaye abantu bafite ubumuga
Nk’inzego zikorera mu midugudu baganiraga ku buryo bwo gufasha ab’intege nke n’abantu bafite ubumuga barimo, cyane cyane nk’igihe habaye ibiza.
Icyiciro cya 3 cyari kigizwe n’amatsinda yo kwizigama arimo abantu bafite ubumuga, afashwa n’uyu mushinga mu bikorwa bitandukanye, birimo kurwanya isuri, guhumbika ibiti bitandukanye, gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, n’ibindi, baganiraga ku byo bakora n’uruhare rwabyo mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati” Intego ni ukugira ngo ibyo byiciro byose twahuguye byumve uruhare muri iki kibazo u Rwanda n’ isi yose bihanganye na cyo n’uburyo ibikorwa byose byakozwe muri urwo rwego mu myaka 3 tumaze dukorana n’abaturage muri iyi mirenge,birimo amaterasi y’indinganire n’amashyamba yatewe, byarushaho kubungabungwa.”
Yavuze ko nubwo guhagarika imihindagurikire y’ibihe bigoye cyane ariko kwirinda,gukumira no guhangana n’ingaruka zayo bishoboka igihe abantu bafatanije, bakora ibikorwa birimo gutera amashyamba menshi, kubungabunga ahari, kwirinda gutura ahashyira ubuzima mu kaga, kubungabunga ibikorwa by’amazi, kurwanya isuri, n’ibindi, n’abantu bafite ubumuga bakabigiramo uruhare rufatika, ariyo mpamvu amahugurwa nk’aya ari ingenzi cyane

Ntakirutimana Fulgence Eulade uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Murambi avuga ko n’urubyiruko rufite ubumuga ruhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari yo mpamvu kuyihugurirwa ari ngombwa ngo bahangane na yo bayumva neza.
Yasabye abantu bafite ubumuga kugira amakuru ahagije kuri iki kibazo kuko bari mu bagirwaho ingaruka cyane.
Abahuguwe bagaragaje ko, bakurikije uburyo babona ibihe byahindutse ugereranije n’uko byahoze n’ingaruka bitera zigera kuri benshi barimo n’abantu bafite ubumuga,zikanatera ubundi, aya mahugurwa yari akenewe cyane.
Habimana Charles wo mu matsinda yo kwizigamira mu murenge wa Murambi, ufite ubumuga bw’ingingo, yashimiye perezida Kagame agaciro yahaye abantu bafite ubumuga, gatuma bisanga mu buzima bwose bw’igihugu.
Ati” Mbere nk ‘ibi by’imihindagurukire y’ibihe abantu bafite ubumuga byasanga n’ibitabareba ariko ubu natwe turabihugurirwa kuko bikora ku buzima bwacu.”
Yunzemo ati” Ni amahirwe akomeye dukesha perezida Kagame,tugomba kubyaza umusaruro, natwe tugahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’abandi banyarwanda. Turanashima cyane NUDOR iduha aya mahugurwa.”
Dusabeyezu Béatrice, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Mutuntu, na we yashimiye cyane umukuru w’igihugu na NUDOR yabahuguye, cyane cyane ko abagore bari mu bagirwaho cyane n’izi ngaruka, baba bafite ubumuga byo bigahumira ku mirari.
Ati” Ni ikibazo kitureba twese ni yo mpamvu dushimiye umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame uhora adushakira ibyiza, na NUDOR yateguye aya mahugurwa ngo tubyunguraneho ibitekerezo.”

Dusabeyezu Béatrice, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Mutuntu avuga ko ibyo bigiye muri aya mahugurwa bagiye kubibyaza umusaruro witezwe.
Yunzemo ati” Dufite amahirwe ko abantu bafite ubumuga batagihezwa mu nzego zose, bivuze ko ibikorwa nk’ibi kubikangurira abo twasize mu cyaro bitazatugora kandi umusaruro uzaba mwinshi.”
Babihurizaho na Ntakirutimana Fulgence Eulade, uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Murambi, utanga Urugero nko ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu uburyo iyo izuba ribaye ryinshi, ry’igihe kirekire ribatera ibibazo bikomeye, ari yo mpamvu kurwanya izi ngaruka n’abantu bafite ubumuga bibareba cyane.
Ati” Iki kibazo natwe urubyiruko rurimo n’urufite ubumuga kiratureba cyane. Twiyemeje kubungabunga ibidukikije tukanabyongera urubyiruko rufite ubumuga rudahejwe”. Umushinga CJC Project ukorera mu turere twa Gisagara, Ngororero na Karongi.
@Rebero.rw

Igikorwa kiza kbsa.
Nange ndamufute ubufite bajye baza bamfashe kumwitaho muburyo bumwe cya ubundi