Rév. Mutunzi Ruganza Dieudonné yogeye gutorerwa kuyobora Conference ya Butare mu itorero EMLR
Nyuma y’imyaka 6 ayobora Conference ya Butare mu itorero EMLR, Rév. Mutunzi Ruganza Dieudonné yongeye kugirirwa icyizere n’abakirisito ayobora atorerwa manda ya 3 y’imyaka 3 ku majwi 38/44.
Byabereye mu nama y’umwaka y’iyi Conference yateranye kuva ku wa 14 kugera ku wa 16 Ugushyingo,2025 ku cyicaro cy’iyi Conference muri paruwasi ya Ngoma,umurenge wa Ngoma,akarere ka Huye.
Ni inama ikomeye cyane muri iri torero, yafatiwemo imyanzuro myinshi y’ingufu igomba kwitabwaho n’abakirisito bose b’iyi Conference,nk’uko Musenyeri Samuel Kayinamura,umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba umuyobozi w’ikirenga w’itorero Méthodiste Libre ku isi yabitangarije Rebero.rw.
Yavuze ko,nyuma y’ikiganiro bahawe n’umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege ku mikorere n’imikoranire y’iri torero n’ubuyobozi bw’aka karere, cyane cyane ku ngingo yo gukura abaturage mu bukene,kurwanya igwingira ry’abana no kwita cyane ku burezi, hafashwe umwanzuro wo gushinga ishuri ry’abana bafite ubumuga,cyane cyane ubwo mu mutwe,ishuri Meya Age Sebutege yagaragaje ko yishimiye anashyigikiye cyane.

Rév.Mutunzi Ruganza Dieudonné n’umugore we
Undi mwanzuro ujyanye n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage,binajyanye n’ikiganiro bahawe na Meya Ange Subutege, ni uko buri paruwasi igize Conference ya Butare igira igikorwa cy’iterambere ikora kiyifasha kwigira.
Ati: “Nk’uko paruwasi y’aha ku cyicaro ifite amacumbi, bakaba badahangayika babonye umushyitsi ngo bajye kumucumbikishiriza, n’ahandi bagire igifatika bakora. Dufite imirima yabyazwa umusaruro w’ubuhinzi,uborozi n’ibindi,paruwasi zikigira,zikihembera abapasitoro zitarinze kuyasaba abakirisito,zikabateza imbere n’abaturanyi bakaboneraho”.
Hanafashwe umwanzuro w’impinduka mu myumvire y’abakirisito,bagaha agaciro umurimo,bakazamurana,buri mukirisito w’iri torero agaharanira kwihaza.
Mu yindi myanzuro ikomeye yagarutsweho muri iyi nama, harimo uwo kwita ku ruhongore( abana).
Musenyeri Kayinamura ati: “Abana ni bo muryango. Tutabafite nta torero,nta gihugu, nta muryango,nta n’iterambere twaba dufite. Buri wese arasabwa kubigira ibye. Tugashyiramo imbaraga zikomeye,abana bacu bakarerwa neza, barererwa kuzagiraumuryango, itorero n’igihugu by’ejo,bitajegajega.Bakigishwa indangagaciro nzima,bagakurana ubwenge n’imyitwarire bikenewe, bakunda Imana n’abantu,bigirwaho n’abandi bana”.

Kwita ku ruhongore( Abana bato) byagizwe umwe mu myanzuro ikomeye
Hanagarutswe ku isuku igomba kuranga abakirisito bose, haba iwabo mu ngo n’ahandi hose bari,bakanayitoza imiryango yabo,ikanagera mu bigo by’amashuri, ntihazigere humvikana ishuri ry’iri torero mu gihugu ryanenzwe isuku nke.
Abakirisito, nk’uko na Meya Ange Sebutege yabigarutseho, bongeye gusabwa uruhare mu kwakira neza abasoje ibihano byabo ku cyaha bakoze cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafatanya na Leta kubasubiza mu muryango nyarwanda, nta rwikekwe no kwishishanya, buri mukirisito iyi ngingo akayigira iye ngo bizagende neza.
Yasabye ababishinzwe muri buri paruwasi kugeza iyi myanzuro yose ku bakirisito,igatangira gushyirwa mu bikorwa neza,nta n’umwe wibagiranye.
Ku byerekeranye na Surintendant,Rév.Mutunzi Ruganza Dieudonné, wongeye kugirirwa icyizere n’abo ayoboye, Musenyeri Smuel Kayinamura ati: “Ni umupasitoro mwiza,ufite ubunararibonye mu miyoborere y’itorero. Yabaye mu bayobozi ba mbere bashyize itorero ku murongo ryari ryarasenyutse, ayobora Conference y’uburasirazuba, yari ivuyemo perefegitura ya Cyangugu na Kibuye gusa, akora byinshi n’ubu bikigenderwaho”.

Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye ko buri paruwasi y’iyi Conference yagira ibikorwa by’iterambere bifatika
Avuga ko iterambere riri muri iyi Conference ya Butare Surintendant Mutunzi Ruganza Dieudonné yarigizemo uruhare cyane, nta gushidikanya ko n’imbere bahishiwe byinshi.
Ati: “Mu by’ikubitiro agomba kwihutira,ni ukuzitira ikibanza cyo ku cyicaro cya Conference, tukazagaruka umwaka utaha byararangiye,akanita ku gushinga ishuri ry’abana bafite ubumuga muri iyi Conference,byombi bigomba kwihutirwa, akanakurikirana ikindi gikorwa gikomeye twemeje,ko abapasitoro bagomba kujya basura ibigo by’amashuri,bareba isuku,bakanagira inama abayobozi babyo”.
Mu isozwa ry’iyi nama herekanywe Ndayambaje Isidore na Nzayikorera Eric bamenyerezwa umuriro wa Gipasitoro,hanasengerwa Rév.Ndikumana Léopold na Rév. Manirampa Xavier,bagizwe abapasitoro buzuye, basabwa gukora batizigamye mu kuzamura iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri ry’abakirisito.

Abamenyerezwa umurimo wa gipasitoro basabwe kurangwa n’imyitwarire iboneye
Rév. Mutunzi Ruganza Dieudonné watorewe indi manda muri iyi Conference, afite imyaka 62, akagira icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu iyobokamana. Kuva mu 1995 kugera mu 1998 yayobye paruwasi ya Ngoma irimo icyicaro cy’iyi Conference, mbere yo gushingwa indi mirimo y’itorero agikora n’uyu munsi.
Ayoboye Conference ifite abakirisito barenga 49.000, bari muri paruwasi 18, insengero 29, izifunguye zikaba 7 gusa.Ikorera mu turere 4,Huye,Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara.
Ati: “Ndizeza abakirisito kuzakora neza ibyo nashinzwe byose, nkabasaba kumba hafi no gukomeza kurangwa n’ubumwe. Ntabafite ntacyo nageraho”.

Bijeje Surintendant batoye kuzamushyigikira uko bashoboye kose
Bamwijeje kuzamufasha nk’uko batahwemye gufatanya igihe cyose yabayoboye. Muhongerwa Donatha,ati: “ Turamwishimiye. Yabungabunze ubumwe bwacu, adutoza urukundo rwa gikirisito,akadusura akatugira inama muri byose. Twamutoye tumushaka,tuzanamufasha gusohoza neza ishingano yahawe.”

Rév. Manirampa Xavier yasengewe nk’umupasitoro wuzuye

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora polytechnic, wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Rév Ndikumana Viateur yabasobanuriye uko iyi kaminuza ihagaze mu ruhando rw’uzindi kaminuza mu gihugu

Bishimiye imitegurire n’imigendekere y’iyi nama y’umwaka
@Rebero.rw

Byari uburyohe
Byari uburyohe, Butare hejuru