Icyayi kimaze imyaka irenga 60 gihinzwe ntikigitanga umusaruro n'igiciro gishimishije
Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba Shagasha (Coopthe Shagasha) mu karere ka Rusizi baravuga ko biteze amasaziro arushijeho kuba meza n’imibereho myiza y’ababakomokaho nyuma y’uko icyayi cyabo cyari gishaje cyatangiye gusazurwa,bikabaha icyizere cyo kwiyongera k’ubwinshi n’ubwiza bwacyo buzanongera izamuka ry’igiciro ifaranga rikaba ryinshi.
Umuyobozi w’iyi koperative Kayigire Vincent, aganira na Rebero.rw, yavuze ko nyuma yo kubona ko icyayi cyabo gishaje kuko cyatewe mu 1962 kugeza mu 1969, gisubira inyuma mu musaruro mu bwiza no mu bwinshi bikagabanya igiciro cyacyo bagahora inyuma y’andi makoperative mu gihugu,bahisemo kugisazura,bagahinga imbuto zigezweho zongera umusaruro.
Ati: “Twari tugeze ubwo tuza inyuma y’abandi mu gihugu cyose urebye igiciro ku isoko mpuzamahanga. Byatumye dutekereza kurandura iki gishaje cyane tugatera ikigezweho gitanga umusaruro ushyitse kuko twari dusigaye tubona toni hagati ya 5 na 8 kuri hegitari,mu gihe imbuto nshyashya zitanga hagati ya toni 8 na 12 kuri hegitari.’’

Umuyobozi la Coopthe Shagasha Kayigire Vincent avuga ko igihe cyari kigeze ngo icyayi gishaje gisazurwe
Ashimira umushoramari, nyir’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha wumvise igitekerezo cyabo akagishyigikira, aho bateganya kuvugurura hegitari 76 mu myaka 4, izindi zikazagenda zivugururwa buhoro buhoro izavuguruwe mbere zikazera bishyura ayo uwo mushoramari yabagurije muri iryo vugurura.
Ati: “Dufite hegitari 525 zose hamwe zari zaratewe muri iyo myaka irenga 60. Twatangiye gusazura muri 2023. Turandura igishaje,tugatunganya ubutaka,tugatera imbuto nshya,tugayikorera neza kugira ngo irusheho kuduha umusaruro twifuza. Birahenda kuko hegitari imwe itunganywa n’amafaranga hafi 4.000.000 z’amanyarwanda”.
Koperative ntiyabyishoboza ni yo mpamvu twiyambaje uwo mushoramari ngo abidufashemo,akatuguriza ayo kubikora.’’
Arakomeza ati: “Muri 2023 yatugirije miliyoni 71 z’amanyarwanda yatumye dusazura hegitari 17. Muri 2024 aduha miliyoni 68 dusazura hegitari 15. Ubu muri 2025 tuzahabwa miliyoni 79 zo gusazura hegitari 24. Amaze kuduha miliyoni 30 bitewe n’aho tugeze dusarura. Umwaka utaha muri 2026 azaduha hagati ya miliyoni 70 na 75 tuzasazuza hegitari 20. Kugeza mu mpera za 2026 tuzaba tumaze gusazura hegitari 76.’’
Yishimira ko icyo batangiriyeho basazura muri 2023 cyatangiye kwera no gutanga umusaruro,umwaka utaha kikazaba cyera neza, muri 2027 bakazatangira kwishyura umushoramari, n’inyungu iboneka,abahinzi batwara agashyitse.

Icyayi cyasazuwe muri 2023 cyatangiye gutanga umusaruro
Ati: “Bizaba bishimishije cyane.Tuzaba twishyura n’umuhinzi atwara aruta ayo atwara ubu, twishyura icyeze, dusazura ikindi. Nubwo ntakwemeza imyaka tuzaba twarangije gusazura hegitari zose 525 dufite,ariko mu myaka iri imbere umuhinzi n’abamukomokaho bazaba bishimye cyane, n’umuhinzi ushaje araga uwe igifatika.’’
Avuga ko hakurikijwe amasezerano bafitanye n’umushoramari( nyir’uruganda) bazatangira kwishyura nyuma y’imyaka 4 uhereye muri 2023 batangiye gusazura, icyo bahereyeho kiri kwera, amafaranga akazajya yishyurwa mu myaka 5, nyuma inyungu yose ikaba iy’abahinzi.
Ati: “Twahoranaga akababaro kenshi kuko iyo urebye ku isoko mpuzamahanga icyayi cya Coopthe Shagasha ni cyo cyazaga inyuma y’ibindi mu musaruro no mu giciro,bikatudindiza mu iterambere, inganda za vuba nka Gatare Tea Company abahinzi bakabona amafaranga akubye ayacu inshuro 2 kubera icyayi cyiza,gishya bafite,ariko natwe dushonje duhishiwe.’’
Iki cyemezo cyashimishije cyane abanyamuryango ba Coopthe Shagasha,bizeye amasaziro meza kuko abenshi bari mu myaka irenga 60, n’imibereho myiza y’ababakomokaho.
Uhoranishyaka Vedaste w’imyaka 61, ati: “Iyo turebye uburyo icyahinzwe muri 2023 kimeze neza,gitangiye kwera,dushimira abayobozi bacu barebye kure bagasanga gusazura ari ngombwa. Bizatuma natwe tuza imbere mu bahinzi bihagazeho, ayinjira yiyongere,hari n’icyizere ko abadukomokaho tuzabaraga ibifatika,bitari ibyatunaniye.’’

Abanyamuryango ba Coopthe Shagasha biteze inyungu nyinshi ku cyayi gishya gutanga umusaruro ushimishije cyane
Abihuriraho na Uwimana Adrie w’imyaka 58, ugira uti: “Biri gukorwa neza, turishimye cyane. Dushimiye abatureberera uhereye kuri Nyakubahwa perezida wa Repubulika dukesha ibi byose, NAEB, FERWACOTHE,uruganda,n’abayobozi ba koperative yacu, bose baharanira iterambere ryacu. Icyatewe muri 2023 cyatangiye gutanga umusaruro,umwaka utaha uzaba uri ku rwego twifuza. Tudafite ubuyobozi bwiza ntibyagerwaho.’’
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi ba Impala (UCOTHEI) Kayitarama Epimaque,ashima cyane iyi gahunda yo gusazura icyayi cyari gishaje cyane,kitagitanga umusaruro ushimishije, akizeza ko ari gahunda ikurikiranirwa hafi cyane n’inzego zose bireba,izakura abahinzi ku dufaranga duke ikabageza kuri menshi. Bafite inyungu nyinshi mu kuyishyigikira. Coopthe Shagasha ifite abahinzi 834, bahinga icyayi mu mirenge ya Giheke,Nkungu,Kamembe na Mururu,yose yo mu karere ka Rusizi

Umuyobozi wa UCOTHEI Kayitarama Epimaque ( uwa mbere I bumoso) avuga ko Iyi ari gahunda nziza ubuyobozi bushyigikiye
@Rebero.rw
