Ifoto y'urwibutso nyuma y'ikiganiro Meya Sindayiheba Phanuel ( hagati wambaye ishati y'umweru n'umukara) yari amaze guha abari mu nama y'umwaka ku ruhare rw'umukirisito mu iterambere.
Nyuma y’amezi 9 ayobora inzibacyuho, uwari umuyobozi wa Conference ya Kinyaga Rév. Habiyambere Céléstin amaze guhagarikwa kuri Iyi mirimo ku wa 15 Gashyantare,2025, ku wa 21Ugushyingo,2025 ni bwo Rév. Hakizimana Félicien yatorewe kuyiyobora, n’amajwi 59/59 ni ukuvuga 100/100.
Hari mu nama y’umwaka y’iyi Conference yateraniye ku cyicaro cy’iyi Conference mu murenge wa Kamembe,akarere ka Rusizi, yanafatiwemo imyanzuro myinshi yibanze cyane ku iterambere ry’iyi conference n’abakirisito bayigize n’abaturage b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke ikoreramo muri Rusange.
Umwepisikopi w’itorero EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko iyi ari Conference nziza cyane, igizwe n’abakirisito bashishikajwe n’iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri,bakora cyane kandi bazi icyo bashaka n’icyabageza aho bifuza kugera.

Musenyeri Samuel Kayinamura yashimiye abakirisito ba Conference ya Kinyaga ubumwe n’imikorere inoze bibaranga anagaragaza icyizere gisesuye afitiye Surintendant mushya watowe, Rév. Hakizimana Félicien
Ati: “Kuba banitoreye Surintendant usobanutse, w’ibitekerezo byagutse, ukorana neza n’inzego z’ibanze, bigaragara ko ashishikajwe bifatika n’iterambere ry’iyi Conference,biraduha icyizere ko izakomeza kuzamuka“.
Yakomeje ati” Tunejejwe n’ibikorwa bihari, byose bishingiye ku nkingi 5 itorero EMLR rigenderaho. Kuba yabonye umuyobozi mushya,tubonaho ubushobozi, wanabugaragaje muri aya mezi 9 y’inzibacyuho,tuyitezeho iterambere ritajegajega.”
Yavuze ko guhagarika uwo asimbuye, Rév. Habiyambere Céléstin,inama z’itorero zabonye hari ibitaragenze neza mu byo yakoraga zihitamo kumuhagarika.

Abayobozi banyuranye mu karere ka Rusizi barimo Meya Sindayiheba Phanuel baje gushyigikira Surintendant mushya,Rév. Hakizimana Félicien
Ati: “Kuko twabonye ko ibyo yasabwe gutunganya ahagarikwa atabitunganije, yashyizwe mu gihano cy’umwaka ngo ahabwe amahirwe yo kubitunganya. Nabitunganya neza tuzamugarura mu murongo w’abapasitoro, nakomeza kwinangira ntabitunganye azahagarikwa burundu. Ni ko bigenda.”
Yavuze ko Surintendant mushya, Hakizimana Félicien afite amahirwe yo kuba byaragaragaye ko ashyigikiwe,anakunzwe cyane n’abo ayobora, akanashyigikirwa n’itorero n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, agomba kuyabyaza umusaruro arushaho gukora byinshi by’iterambere ryabo mu by’umwuka n’iby’umubiri.”
Hashimye cyane imitegurire n’imigendekere y’iyi nama y’umwaka, ashimira abayitabiriye bose,cyane cyane umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, wayitabiriye iminsi 2 yose muri 3, akanabaha ikiganiro ‘ Uruhare rw’umukirisito mu iterambere’, cyahinduye imyumvire y’abagikurikiye,mu guharanira koko iterambere rirambye ry’umukirisito mu by’umwuka n’iby’umubiri.

Rev. Hakizimana Félicien n’umugore we, nyuma yo kugirirwa icyizere n’abakirisito
Avuga ko kugeza ubu n’ahandi hose bamaze kuzikora uyu mwaka zagenze neza, n’imyanzuro yafashwe ari igira koko aho ivana n’aho igeza abanyetorero, akizera ko n’izindi Conferences zisigaye zikomeje kunoza imyiteguro.
Rév. Hakizimana Félicien, yatangarije Rebero.rw ko icyizere yagiriwe atazagitatira.
Ati” Urukundo n’icyizere bamfitiye ni byo mbafitiye. Mbafite tuzagera kure heza hashoboka kuko numva mbafitiye umwenda munini cyane. Ubumwe bwacu ni bwo mbaraga zacu. Ntacyo tutazageraho nidukomeza gukorera mu bumwe.”
Yavuze ko atifuza kubona umukirisito urwaza imirire mibi, ukennye cyane utajyana umwana mu ishuri n’ibindi nk’ibyo,ko azongera ingufu mu matsinda yo kwiteza imbere no guharanira ko buri rugo rw’umukirisito w’iyi Conference rugira nibura itungo rimwe rirwunganira mu iterambere.
Abakirisito b’iyi Conference bagaragaje ko bamutoye bamushaka,bamushyigiye,batazigera bamutererana.
Nyirambarubukeye Séraphine, ati” Twamutoye tumushaka tunamukunze kuko uburyo yatuyoboyemo mu nzibacyuho byatweretse ko ubushake n’ubushobozi bwo kutuyobora abifite. Natwe tuzamuhora hafi, cyane cyane ko yatweretse ko kujya no kugisha inama ari intwaro ye ya mbere.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel na we yagaragaje icyizere amufitiye.

Meya Sindayiheba Phanuel ( i buryo) ashimira cyane itorero EMLR igikorwa cy’indashyikirwa ryakoze cyo kuzana mu karere ka Rusizi ishami rya kaminuza ya Kibogora polytechnic riri guhindura bifatika imibereho y’abatuye aka karere mu ngeri nyinshi zinyuranye.
Ati” Mwatoye neza. Mwatoye umuyobozi natwe nk’ubuyobozi bw’akarere twabonyemo kureba kure. Ntituzahwema kumushyigikira mu migabo n’imigambi ye.”
Meya Sindayiheba Phanuel ashima iri torero kuba ryarazahazanye ishami rya kaminuza ya Kibogora polytechnic ryahinduye byinshi mu mibereho y’abaturage b’aka karere,cyane cyane abakubitaga amaguru bajya gushaka uburezi mu bihugu by’abaturanyi ubu biga hafi, akazi ritanga n’ibindi bikorwa by’iterambere biriturukaho n’ibindi by’iri torero.
Ati” EMLR ni umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’aka karere kacu. Turayizeza ubufatanye busesuye,tutazatezukaho.”
Conference ya Kinyaga ifite abakirisito barenga gato 27.000, bari muri paruwasi 19. Ifite abapasitoro 33 bari mu mirimo, 8 batozwa umurimo wa gishumba,n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru. Ifite insengero 95 zirimo 33 zikora,izindi zirafunze.

Ibyishimo byari byose.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yabijeje ko hari izishobora gufungurwa mu minsi ya vuba iri imbere igihe zazasangwa zujuje ibyo zasabwe.
Rév. Hakizimana Félicien watorewe kuyiyobora afite imyaka 51. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu iyobokamana n’icya mbere cya kaminuza mu miyoborere.
Yakoze imirimo myinshi mu itorero no muri Leta. Ubu ni n’umuyobozi w’ishuri ribanza ry’icyitegererezo ry’iri torero ryitwa Child Care Academy of Kamembe, akanayobora EMLR paruwasi ya Kamembe akanaba perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Kamembe. Arubatse, afite umugore n’abana 5.

Musenyeri Samuel Kayinamura yizeza Rév. Hakizimana Félicien n’umugore we kuzabashyigikira ubwo amatora yari amaze gutangazwa ku wa 21.11.2025

Musenyeri wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, Muhutu Nathan ( uwa mbere I bumoso) n’umugore we na Meya Sindayiheba Phanuel ( uwa 3 uturutse I bumoso) bishimiye kwifatanya n’ubuyobozi bw’itorero EMLR mu kwishimira Surintendant mushya Hakizimana Félicien.

Korali Ushindi wa Mungu ya EMLR Kamembe muri korali zasusurukije ibirori

Rév. Hakizimana Félicien watorewe kuyobora Conference ya Kinyaga muri EMLR n’amajwi 59/59, bivuze ko yatowe 100/100

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora polytechnic ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi Rév. Prof. Ndikumana Viateur yasibanuriye abitabiriye iyi nama imikorere y’iyi kaminuza n’impinduka zikomeye yazanye muri aka karere
@Rebero.rw

Niwe Kandi arashoboye ahubwo Twese tumushyigikire mu ivugabutumwa atangiye,Imana imukomeze.