Abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO barizeza kubyaza umusaruro ufatika SACCO nshya y'akarere igiye gushingwa
Abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO ikorera mu murenge wa Karambi,akarere ka Nyamasheke,nyuma yo gusobanurirwa gahunda ya Leta yo guhuza SACCOs z’imirenge zigakora SACCO imwe y’akarere izari iz’imirenge zikaba amashami y’iyo y’akarere, bishimiye inyungu nyinshi ziyirimo,cyane cyane iy’inguzanyo izava kuri miliyoni 14 bahabwaga ikagera kuri miliyoni 105, bigiye kubafasha gukora imishinga minini batashoboraga gukora.
Mu byumweru bitarenga 3 biri imbere, SACCOs z’imirenge mu karere ka Nyamasheke zizaba zihuje,zakoze SACCO imwe yo ku rwego rw’akarere,izisigaye zibe amashami yayo. Bizajyana n’impinduka nyinshi nk’uko abahagarariye abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO babisobanuriwe n’umukozi wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi ubifite mu nshingano Rwaka Ismael.
Muri izo mpinduka harimo ko inama z’ubuyobozi z’izo SACCOs zizavaho,hakajyaho iy’iyo SACCO y’akarere, n’abagize inteko rusange zazo bakavaho,buri SACCO ikaba igomba gutora abantu 10 bazayihagararira mu nteko shingiro ya SACCO y’akarere,bazitoramo komite zose zizakenerwa ku rwego rw’akarere.

Hatowe intumwa 10 zizahagararira Karambi Vision SACCO mu nteko shingiro ya SACCO y’akarere
Komite y’inguzanyo ku murenge SACCO na yo izavaho,zijye zitangwa n’abakozi basanzwe,bivuze ko ku murenge ububasha buhari buzajya bugarukira ku bakozi,nta zindi komite zizaba zigihari.
Avuga ku nyungu abanyamuryango b’imirenge SACCO bagiye kubona muri iri huzwa, Rwaka Ismael yagize ati:’’ Kwihuriza hamwe bifite akamaro cyane. Bizongera ingano y’inguzanyo mwahabwaga ave kuri 14.000.000 agere kuri 105.000.000. Icya 2 ni uko uzaba ushobora kujya muri SACCO yose y’umurenge muri ako karere ugahabwa serivisi zose ukeneye,zirimo kubitsa no kubikuza. Icya 3 gikomeye ni ikoranabuhanga riziyongera ,ukazaba ushobora kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga ukoresheje telefoni yawe,aho uri hose.’’
Arakomeza ati: “Niba waguzaga amafaranga make ugakora imishinga mito,ukaba ugiye kujya uguza menshi ugakora imishinga yagutse,murumva bidashimishije cyane. Kuzihuza bizongerera ingufu SACCO ubwayo n’abanyamuryango. Nimara kujyaho,ikabona ubuzima gatozi,izi zindi zizahinduka amashami yayo. Intumwa 10 zatowe muri buri SACCO zizahura z’izindi zikore inteko shingiro ishinga iyo SACCO nshyashya.”
Anavuga ko nibamara kuizishinga bazitoramo umuyobozi,bemeze ikirangantego cya SACCO nshya n’icyicaro cyayo.
Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Karambi Vision SACCO, Kagimbangabo Jean, avuga ko impungenge abanyamuryango bari bafite bazishize nyuma y’ibisobanuro bahawe n’abakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Karambi Vision SACCO, Kagimbangabo Jean ashimira byimazeyo perezida Kagame washyizeho imirenge SACCO
Ati:’’Impungenge bazitumaze. Zari izo kwibaza uko bazajya babona inguzanyo,uburyo bwo kubitsa no kubikuza,n’ibindi bari batarumva neza bari bategerejeho ibisobanuro byimbitse. Ntibumvaga neza ahazaza h’umutungo wabo. Bumvaga kubona inguzanyo ziciriritse bizaruhanya, bazakubita amaguru bajya ku karere. Byose byasobanutse.Basobanuriwe ko SACCO z’imirenge zizakomeza gukora,zizanongererwa ubushobozi.’’
Yavuze ko iyi SACCO igiye guhura n’izindi yemye kuko iri muri SACCO 3 za mbere zikora neza ku rwego rw’igihugu,agashimira cyane perezida Kagame wazishyizeho.
Ati: ’’Turashimira cyane umukuru w’igihugu,Paul Kagame wagize iki gitekerezo,kigashyirwa mu bikorwa,umuturage utaragiraga aho abitsa amafaranga ye akahabona, akabasha kuguza akiteza imbere. Amafaranga yaribwaga n’imbeba akajya mu bigo by’imari, ikoranabuhanga rikabigeramo none zikaba zigiye kwihuza muri buri karere hakaba SACCO imwe, mu bihe biri imbere n’izi zo ku rwego rw’akarere zikazihuza zikaba Cooperative bank. Ntitwabona uko tumushimira.’’
Iri shimwe rinafitwe n’abaturage banashimirwa nab o cyane n’uyu muyobozi uburyo babyaje umusaruro ukomeye amahirwe bahawe.
Nyirajabo Félicité,ati: “Nk’abagore ntitwabura gushimira cyane perezida Kagame wadutinyuye tukinjira muri SACCOs. Turaguza tugateza imbere imiryango yacu,tukunganira abagabo bacu imiryango yacu ikabona ibyo yifuza. Ubu noneho ubwo inguzanyo zigiye kwaguka,tugiye kwiga imishinga yagutse,iterambere mu cyaro rikataze kubera perezida wacu Paul Kagame.’’
Semahe Joel na we ati: “Turava mu bwiza tujya mu bundi kubera imiyoborere myiza dufite irangajwe imbere na perezida Kagame. Niba amahirwe ya mbere tutarayapfushije ubusa,aya si yo tuzarangaraho. Ibitekerezo biri kwaguka,imishinga yagutse tuyegeranya,ubukire bugiye kurushaho kuko twamaze kumenya neza akamaro ka SACCO.’’
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Karambi, Niyonizera Claudine,avuga ko iyi ari gahunda nziza cyane igiye kurushaho guteza imbere abaturage.

Umucungamutungo wa Karambi Vision SACCO,Bumbali Machiavel yishimira urwego igezeho mu mikorere aho iri muri 3 zikomeye mu gihugu.
Ati: “Karambi Vision SACCO abaturage bayibyaje umusaruro ufatika urebye uburyo bateye imbere kubera yo. Aya mahirwe bongerewe barayazi, bavuga ko bagiye na yo kuba aba mbere bayabyaza umusaruro kuko ino imikorere ihari. Mu minsi iri imbere uzajya agera ino azajya ahabona impinduka ziruseho,nk’uko uhageze ubu ahabona izazanywe n’iyi SACCO, turabyizeye cyane.’’
Kimwe n’indi mirenge SACCOs,Karambi Vision SACCO yatangiye imirimo yayo muri 2010, ifite abanyamuryango 2.055 batangije amafaranga 2.055.000 kuko buri wese yatangaga amafaranga 1000, nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umucungamutungo wayo,Bumbali Machiavel.
Ati: ’’Ubu Dufite umutungo w’arenga miliyari na miliyoni 58, abanyamuryango ni 14167. Murumva iryo zamuka ryazamuye abanyamuryango bakazamukana n’ubushobozi bw’ikigo. Byagifashije gutanga serivisi zinoze, abaturage basaba inguzanyo,bakora imishinga batera imbere. Hari abaguze imodoka,abubatse inzu zigezweho,aboroye,abaguze amasambu n’ibindi mbere bari abakene cyane.’’
Arakomeza ati: “Iryo terambere ryatumye n’ufashe inguzanyo ayishyura neza. Turi ku kigero cya 98,2%. Iyo turebye uko SACCO ihagaze,n’ubuhamya bw’abanyamuryango,abenshi bageze aheza cyane mu iterambere,amateka yarahindutse bigaragara. Ntitureba ko SACCO yagize amafaranga gusa,tunareba urwego yavanyeho abaturage n’urwo ibagejejeho.’’

Karambi Vision SACCO
Bumbali Machiavel agaragaza icyizere afite kuri uku kwihuza n’ikoranabuhanga bizajyana n’aho bizaba biganisha ku gukora Cooperative bank imwe ku rwego rw’igihugu,agasaba abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO kuba aba mbere mu kureba kure bagakoresha neza amahirwe aje,bakayabyaza umusaruro mwinshi.
Bagategura imishinga minini,bakizigama,bagasaba inguzanyo zifatika bakanazishyura neza,bakongera umuvuduko bari bariho mu iterambere.
@Rebero.rw
