Abanyamuryango ba Nyabitekeri SACCO baravuga ko biteguye kuba mu ba mbere bazabyaza umusaruro ufatika SACCO nshya y'akarere
Nyuma yo gusobanurirwa byimbitse amahirwe ari mu ihuzwa rya SACCOs z’imirenge zikavamo SACCO imwe yo ku rwego rw’akarere izari iz’imirenge zikaba amashami yayo, abanyamuryango ba Nyabitekeri SACCO baravuga ko biteguye kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe,bagakora imishinga minini irushaho kubateza imbere.
Mu gihe,kimwe n’ahandi mu gihugu, imyiteguro yo guhuza SACCOs z’imirenge 15 y’akarere ka Nyamasheke zikavamo imwe izihagarariye ku rwego rw’akarere irimbanije,intumwa za Minisiteri y’imari n’igenamigambizikaba zirazenguruka SACCOs zose z’aka karere zisobanurira abanyamuryango bazo iby’iyi SACCO nshya. Kuri uyu wa 26 Ugushyingo zari mu murenge wa Nyabitekeri gusobanurira abanyamuryango ba SACCO yawo iby’iyi gahunda nshya ya Leta.
Mu nyungu zitezwe muri iyi SACCO nshya nk’uko izi ntumwa z’iyi Minisiteri zabisobanuye, hari uko inguzanyo iyi SACCO yahaga abanyamuryango bayo itarengaga miliyoni 6, muri SACCO y’akarere izagera kuri miliyoni 105, bizatuma abakoraga imishinga mito kubera inguzanyo nto, bagiye kwagura imitekerereze bagakora iminini inatanga akazi kuri benshi.
Ikindi ni uko kugeza ubu ntawashoboraga kurenga SACCO ye ngo abitse cyangwa abikuze amafaranga ye mu yindi cyangwa ahafate inguzanyo. Ubu SACCO yose iri muri ako karere umunyamuryango afitemo konti azajya ayisabaho serivisi. Bigiye gufasha kugabanya ibyo gutwara amafaranga mu mifuka byarimo impungenge zo kuyamburwa n’abajura.

Abagize komite yatowe y’abantu 10 bazahagararira SACCO ya Nyabitekeri mu nteko shingiro ya SACCO y’akarere ka Nyamasheke
Ikindi ni ikoranabuhanga rizarushaho gukataza,haba iryo kuri telefoni n’irindi,imikorere izarushaho kunoga,bizaba biganisha ku guhuza n’iza SACCOs z’akarere zigakora Cooperative bank izatuma noneho babasha guhabwa serivis ku rwego rw’igihugu nk’amabanki yandi akomeye.
Abanyamuryango ba Nyabitekeri SACCO, bishimiye ibi bisobanuro,bavuga ko bakurikije aho bavuye n’aho bageze kubera SACCO yabo, iy’akarere yo bazayibyaza umusaruro uruseho.
Bimenyimana Barnabé,ati: “Turabanza gushimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame waduhaye iyi SACCO,akadukura mu bwigunge. Mbere yayo twe ntitwagiraga aho tubitsa kuko Banki y’abaturage ya Shangi yari mu bilometero hafi 20 uvuye ino,urugendo ari amasaha hafi 4. N’abakozi ba Leta ntibabitsaga cyangwa ngo babe bafata inguzanyo bakore imishinga ibateza imbere.’’
Avuga ko byadindije cyane ababyeyi babo, bamwe ayo babonye bakayikuraho bayanywera,abandi bakayabika aho azangirika, kubyaza ifaranga irindi batabizi,ariko aho baboneye SACCO yabo imyumvire yarahindutse, ugurishije kawa cyangwa ikindi akibuka kuzigama,ugujije agakora umushinga umuteza imbere.
Ati: “Twahinduye imyumvire,twiga gukoresha inguzanyo mbere bitabagaho, dukora imishinga y’ubuhinzi,ubworozi n’ubucuruzi iterambere riraza,abonetse akazigamwa,turi aheza. Ubwo rero tutarenzaga inguzanyo ya 6.000.000 ikaba igiye kugera kuri 105.000.000, birumvikana ko tuguye ahashashe. Mu minsi iri imbere Nyabitekeri ubona ubu izaba yarahindutse,twararushijeho kuyisirimura kubera ayo mahirwe. ‘’
Avuga ko yajyaga aguza agakora imishinga iciriritse y’ubuhinzi n’ubworozi, ubu noneho agiye gutekereza uburyo yagura imodoka izajya itwara umusaruro wabo iwujyana ku masoko yandi, akazarushaho gutera imbere.
Mukabaziga Thérèse na we ati: “Inguzanyo nagiye mfata nazishoye mu buhinzi bw’inyanya n’ubworozi bw’inka n’inguruye kandi nabibinyemo inyungu nyinshi. Bituma nk’abagore dushimira cyane perezida Kagame wadutinyuye natwe tugakora ku ifaranga rigaragara, tukazigama, tugafata inguzanyo tugateza imbere imiryango yacu. Aya mahirwe aje rero ntaducika,natwe abagore twatangiye kuyabarira. Abagabo ntibazadusiga mu iterambere ryagutse.’’
Umuyobozi wa Nyabitekeri SACCO,Uwimana Valentine,na we yemeza ko,akurikije ibisobanuro bahawe n’intumwa za Minisiteri y’imari n’igenamigambi, amahirwe yiyongereye, kuyabyaza umusaruro ufatika ari ihame.

Umucungamutungo wa Nyabitekeri SACCO, Rév Dushimimana François avuga ko Iyi SACCO igiye kwihuza n’izindi yemye,aho yavuye mu gihombo cya miliyoni zirenga 89 muri za 2016 ubu ikaba ibara inyungu y’arenga miliyoni 289
Ati: “Nyakubaha perezida wa Repubulika Paul Kagame yaratujijuye,atwigisha gukoresha amafaranga,aduha SACCO ibidufashamo,amahirwe nk’aya turayumva neza cyane. Nyabitekeri yegereye ikivu,ubucuruzi bw’ibikomokamo bwduteza imbere buroroshye. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi na byo iyo nta kibazo cy’ikirere cyabayeho biragenda. Tugiye gukora imishinga minini y’iterambere,tubyaze umusaruro ufatika n’aya mahirwe yandi igihugu kiduhaye.’’
Nyabitekeri SACCO nubwo yigeze guhura n’ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo,mu myaka ya za 2016 ikaba yari ifite igihombo cy’arenga 89.000.000,umucungamutungo wayo,Rév. Dushimimana François akavuga ko iri huzwa ribaye ihagaze neza cyane , ifite inyungu y’arenga 289.000.000.
Ati: “Ihagaze neza cyne kuko nk’umunyamuryango winjiranyemo amafaranga 5000 y’umugabane shingiro,agiye kwinjira mu y’akarere afite 37.627. Dufite abanyamuryango 9.700 n’umutungo wa miliyoni 656. Hari miliyoni zirenga 460 ziri mu baturage mu nguzanyo,ziri kubateza imbere. Amateka twanyuzemo y’inyereza ry’umutungo ntiyaduheranye.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Harelimana Naphtal abasaba kutazazuyaza kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe mashya igihugu kibahaye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Harelimana Napthal,abasaba gutangira gutekereza imishinga minini,bakazaba aba mbere kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe batazaririye,bakanakomeza guteza imbere SACCO yabo,ufashe inguzanyo akayikoresha neza nk’uko bari basanzwe babikangurirwa,akanayishyura neza kugira ngo inagere ku bandi,iterambere mu baturage rikomeze gukataza.
@Rebero.rw

Wauuuuuu