Uwahoze ari umukinnyi wanakiniye amakipe atandukanye yahano mu Rwanda kandi akomeye kuri ubu akaba yarawuhagaritse kuwukina ariko awukomereza mu byo gutoza no guteza imbere impano z’abato.

Tuyisenge Pekeyake watangiriye umupira muri centre Nouvelle moisson de gikondo 1997-2006 akaza kwereza muri Asport Fc D2 2007,Rayon sports 2009, Police Fc 2011,intencelles FC 2013,Kiyovu sports 2014,Vitalo( Burundi)2015,As Kigali 2016,Musanze Fc 2017,miroplast Fc 2018,Gorilla Fc kuba yaranyuze muri aya makipe yose atandukanye bika byaramuheje no guhamagarwa mu ikipe nkuru y’igihugu Amavubi akaba yarasoje muri 2021 ari muri Gorilla kuri ubu akaba ari umutoza mu bana.
Pekeyake yatangiye kwiga ubutoza atangirira kuri D2 mu ikipe ya rugende Fc amaze kubona icyangombwa cyo gutoza abana yatangiriye gushyirahamwe abana ubu afite Academy y’abana igikondo ku kibuga cya mburabuturo Aho nubundi yatangiriye gukina academy ye yitwa NEW HARVEST FOOTBALL ACADEMY arinayo version ya 2 ya Nouvelle moisson de gikondo

Pekeyake akomeza avuga ati“Rero Umupira w’amaguru ni nkimbuto umuntu atera mubutaka kandi ugahora uyisura kugirango urebe uko iyo mbuto ikura ugahora uyuhira unayifumbira kugirango izakureneza kand izanatange umusaruro mugihe cyayo cyangenwe”.
Ntago igitondo kimwe wabyuka ngo ugiye ushyiraho ikipe runaka mu byiciro bitandukanye mu mupira w’amaguru kandi utarigeze utegura abazakinira iyo kipe biragoye cyane ko hari aho twagera mu mupira w’amaguru mugihe tutabashije gutegura kandi duhereye hasi abana bagakina amarushanwa menshi akandi atandukanye.
Ese niba abana ku ishuri batakibona umwanya wo gukina warangiza ngo ushyizeho amarushanwa ahuza amashuri wajya kureba ayo marushanwa uburyo ateguye ugasanga ari ntantego ahubwo arukugirango abayobozi bayo mashuri babone uko bandika impapuro zuko amafaranga yasohotse ibyo ntacyo byatugezaho.
Nkuko bikmeza kujyenda bivugwa n’abayobozi munzego zitandukanye ko kugirango tuzagire ikipe y’igihugu ikomeye nuko tugomba guhera hasi dutegura abana bakiri bato kandi bafite impano yo gukina umupira hirya nohino mu gihugu maze abatornyijwe bakitabwaho muburyo bwihariye.
@REBERO.RW
