Abayobozi bashyikiriza amabati bamwe mu baturage
Imiryango 69 yo mu murenge wa Bushenge, akarere ka Nyamasheke, irimo iyanyagirirwaga mu nzu,iyabaga mu bikoni by’abaturanyi n’itagiraga ubwiherero buzima,yashyikirijwe amabati 1036 n’umushingwa RW 0731 EAR/Gisuma,uterwa inkunga na Compassion international,y’agaciro k’amafaranga 11.396.000.
Iyi miryango, nk’uko umushumba wa EAR/Gisuma,Rév. Bisanukuri Claude yabitangarije Rebero.rw,irimo 31 yahawe amabati 25 buri muryango,yo gusakara inzu,indi 38 ihabwa amabati 7 buri muryango asakara ibikoni n’ubwiherero.
Yagize ati’’ Abahawe ay’inzu babagaho nabi cyane,mu nzu ziva,bamwe imvura yagwa nijoro bakabyuka bakitwikira shitingi cyangwa intaro,abandi ikabanyagira kuko hari izo wahagararagamo ukareba mu kirere kibera uburyo amabati yari yarashwanyaguritse,abandi basembera mu bikoni by’abaturanyi. Twasanze iyo mibereho idakwiriye ikiremwamuntu duhitamo kubaha isakaro. Hari abagiraga ubwiherero n’ibikoni bishaje cyane,bahawe ayo mabati 7 yo kubisana.’’

Nyirahabimana Costasie avuga ko kurara habi byatumaga adatekereza neza
Avuga ko bari buhite basakara kuko ibikanka,imisumari n’ibindi bakenera bihari. Yavuze ko abo bafasha ari abakene cyane,bafite abana bafashwa n’ uriya mushinga. Uretse abahawe isakaro,hari abakorewe ibindi,nko kwigishwa imyuga iciriritse no kwihangira imirimo.
Ati’’ Hari abagurizwa amafaranga bagacuruza,abigishwa kudoda,kuboha,kubaka,amategeko y’umuhanda,n’ibindi,buri wese afashwa icyo akeneye“.
Arakomeza ati’’ Hari n’abo twatishirije imirima yo guhinga,abahawe amatungo, abavugururiwe inzu, abashyiriwe amazi mu ngo banashyirirwa amashanyarazi mu nzu n’ibindi. Turashima cyane ababyaje umusaruro ayo mahirwe, tunagaya abahabwa ubufasha nk’ubu ntibabubyaze umusaruro ukwiye, tukabasaba kwisubiraho.’’
Mu ijambo ry’Imana bagejejweho na Acidikoni w’ubucidikoni bwa Nyarusange iyi paruwasi irimo, Rév.Bizimana Vincent, yababwiye ko abantu benshi bagenda bahura n’ibitandukanye bibatera ubukene,ariko bidakwiye kubaherana.
Ati’’ Imana yasanze iki gice cya Gisuma gikeneye ubutumwa bwiza. Buhageze itorero risanga ababwumvise banagomba kubaho neza mu buryo bw’umubiri. Dufata umwanzuro wo gukura abantu mu bukene,ababukurwamo babigizemo uruhare. Icyo muhawe mugikoreshe icyo mwagiherewe,iyo ntambwe muyitere,musingire indi y’iterambere. Niba uhawe umugisha uwubyaze undi nawe ubere abandi umugisha.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, Rév. Ariho Boaz abasaba kudapfusha ubusa ibyo bahabwa
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu,Ariho Boaz,yashimye ubufatanye busesuye buranga EAR n’inzego bwite za Leta mu guharanira imibereho myiza y’abaturage,ashimira paruwasi ya Gisuma n’ubucidikoni bwa Nyarusange ,avuga ko byose bikorwa biyobowe n’ijambo ry’Imana kuko babonye kubwira abaturage ko bazajya mu ijuru gusa batagize icyo bamariye abagikennye cyane, ntacyo baba bakora.
Ati’’ Intumbero yacu ni ukuba itorero rikomeye,rishingiye mu kwizera Kirisito,rifite abakirisito bigize,bashobora kubona iby’ibanze bibateza imbere,abana babo bakiga,urwaye akavurwa,itorero rigahindura koko aho rikorera. Ntituze nk’aha mu Gisuma ngo twubake inyubako z’ibitabashwa z’insengero umuturage atabayeho,uko tumusanze amare imyaka 10 ari ko akiri.’’
Avuga ko ari muri urwo rwego harebwa icyo abaturage bakeneye cyane bakagihabwa bikurikije n’icyo Imana yabahaye ngo babahe, basabwa gufata neza icyo bahawe bakakibyaza umusaruro wabashoboza kwigira no gufasha abakiri munsi yabo.
Abahawe aya mabati bagaragaje ibyishimo bidasanzwe.
Nyirahabimana Costasie w’imyaka 68 ufite ubumuga bw’ingingo,ati’’ Ndashimira perezida Kagame wohereje aba bakozi b’Imana bakampa amabati ngiye gusakaza inzu nkabona aho ndarana n’akuzukuru kanjye.’’
Arakomeza ati’’ Twararaga tunyagirwa kubera ko amabati y’akazu twabagamo yari yarashize. Ndanezerewe cyane, nshimiye Musenyeri wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu udukunda, ufatanya na perezida Kagame kudukura habi adushyira aheza.’’

Balihuta Vedaste yishimiye kubona aho arambika umusaya n’umuryango we w’abantu 9
Balihuta Vedaste w’imyaka 70, ufite umuryango w’abantu 9 atabonaga aho araza na we ati’’ Twabaga mu nzu iva cyane,imvura yagwa kumanywa tukayivamo tugakwira imishwaro tujya kugama. Hari abugamaga mu nsina bafite impungenge zo gukubitwa n’inkuba, abandi bakajya mu baturanyi. Nijoro ho twabyukaga tukikinga mu nguni ariko n’ubundi ikatunyagira.’’
Avuga ko imibereho yo kutagira inzu umuntu abamo ari mibi cyane,ugukuye mu nzu mbi aba agukoreye igitangaza.
Ati’’Tuzahora dushima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irangajwe imbere na perezida Kagame, tukanashimira iri torero rya EAR/Diyoseze ya Cyangugu, ahabi badukura bakatujyana ahabereye.’’
Uhagarariye ababyeyi bafite abana muri uyu mushinga, Mutoniwase Matusine, avuga ko urebye aho iri torero ryabafatiye abana bari,n’aho bageze ubu hari itandukaniro rigaragara.
Ati’’ Byose tubikesha igihugu n’itorero. Urukundo badukunda ni rwo rutugejeje aho umuntu aryama akumva amerewe neza,agatekera aho atavirwa, abize imyuga bakabona imirimo bakazamura imiryango yabo, umwana urwaye akavurwa neza, abana bacu bakiga bakagera ku rwego rwo kwibeshaho no kutubeshaho nk’ababyeyi babo. Ni amahirwe akomeye twagize tutakerensa.’’
Umunyamabanga nshibgwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe, yashimiye Musenyeri wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu,Muhutu Nathan, imbaraga ashyira mu gufasha uyu murenge kwesa umuhigo wo gukura abaturage mu bukene.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe ashimira Musenyeri wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu Muhutu Nathan imikoranire inoze n’umurenge ayoboye.
Ati’’ Ni igikorwa cyiza twishimiye cyane tunashimira Musenyeri wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu,kidufasha kwesa umuhigo wo gukura abaturage bacu mu bukene.Amabati 1036 babahaye ni menshi, arabafasha kuba heza kuko umuntu atatekana arara rwantambi.’’
Umuyobozi w’uyu mushinga RW 0731 EAR/Gisuma, Habimana Jean Pierre,avuga ko umaze gukora byinshi bivana abaturage mu mibereho yo kwiheba muri iyi myaka 3, birimo abana bishyuriwe amashuri banahabwa iby’ibanze byose byo kwiga,ababyeyi 23 bigishijwe kudoda,8 bigishwa kuboha uduseke, 20 bigishwa kuboha udukapu duhahirwamo,7 bigishwa kogosha,n’ibindi.
Ati’’ Tumaze gusezerera abana 295 barimo abarangije ayisumbuye na kaminuza. Bahinduye ubuzima kuko harimo abarezi 15,abashoferi 10,abadozi 11,abamotari 7,umupolisi umwe n’umusirikare umwe, n’abandi barimo 6 bize amashanyarazi. Tunafitemo ukora ku karere ka Rusizi n’ukora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Ababyeyi bahawe amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa, imiryango 5 yabanaga mu makimbirane turayigisha iyavamo, n’ibindi byinshi twishimira.’’
Avuga ko bakurikiranira hafi ubufasha bwose buhabwa aba baturage, igishimishije kikaba ko abenshi babubyaza umusaruro ufatika.

Umuyobozi w’umushinga RW 0731 EAR/ Gisuma, Habimana Jean Pierre avuga ko bishimira aho abana uyu mushinga wafashije bageze biteza imbere n’imiryango yabo

Mutoniwase Matusine uhagarariye ababyeyi bafite abana mu mushinga RW 0731 EAR/ Gisuma ashimira Leta n’itorero EAR/ Diyoseze ya Cyangugu imbaraga bashyira mu kubahindurira ubuzima

Acidikoni w’ubucidikoni bwa Nyarusange iyi paruwasi irimo, Rév. Bizimana Vincent abasaba kubyaza umugisha uwo babona bakanabera abandi umugisha.

Mbere yo guhabwa amabati babanje kuganirizwa
@Rebero.rw
