Aya marushanwa y’abafite ubumuga mu mupira w’amaguru arakomeza muri iyi week-end tariki ya 10-11 Mutarama 2026, aho azabera mu karere ka Huye kuri Stade ya Kamena, azahuza amakipe yose haba mu bagabo ndetse n’abagore.
Uko ibyiciro byatambutse byagenze ni uko kugeza ku cyiciro cya 3 uturere turi imbere mu bagore ndetse n’abagabo, Musanze mu bagabo ikomeje kuza imbere naho mu bagore akarere ka Nyarugenge niko gakomeje kuyobora, ariko iki cyumweru kirasiga havugwa ibindi.
Imikino iheruka ni uko Musanze yatsinze Nyarugenge 1-0 undi mukino ni uko Musanze yatsinze Nyabihu 2-0, ku munsi wakurikiyeho UR Huye yanyagiwe na Musanze 0-4, mu gihe mu bagore Nyarugenge yatsinze Muhanga 1-0 ku munsi ukurikiyeho Nyarugenge yihererna Ngoma iyitsinda 4-0 aya makipe akaba akomeze kwigwizaho amanota.

Kugeza ubu ni uko amakipe akurikiranye nyuma y’icyiciro cya gatatu
Umuyobozi wungirije ushinzwe imikino no kumenyekanisha ibikorwa mu Ishyirahamwe rya Amputees Footbal Kwizera Louis akaba yizeye ko iyi mikino igeze aho iryoshye, bakaba basaba abakunzi b’umukino w’amaguru mu bafite ubumuga batuye mu Karere ka Huye kuzaza kwirebera uyu mukino dore ko ari weekend yose.
Agira ati: “Kubera ko ari imikino yo kwishyura amakipe yamaze kuzamura urwego rwayo kuko hari amaze iminsi mu karere ka Huye ahitoreza, ikindi aka karere gafitemo amakipe abiri ikipe y’akarere hamwe niya Kaminuza (UR Huye), ikindi bishobora guhinduka ku rutonde kuko nkubu akarere ka Kicukiro nubwo ariko gashya muri iyi mikino ariko karazamuka neza ku buryo gashobora guhindura urutonde”.

Uko amakipe azahura muri iki cyumweru mu karere ka Huye kuri Stade ya Kamena
Yakomeje avuga ko amakipe azaba ahanganye ku buryo kuvuga ko ikipe runaka izegukana igikombe, kuko aya makipe cyane cyane mu bagabo arahanganye, ikindi nubwo ntavuze ku makipe y’abagore aracyari make meza ariko nayo tukaba twizera ko azerekana umukino mwiza.
Abakinnyi twavuganye nabo bambwiye ko bafite byinshi biteze kuri iyi mikino yo kwishyura cyane cyane harimo gutungurana kuko ubu bamaze kumenyerana bakurikije nuko ibyiciro byabanje byagenze, bakaba basaba cyane cyane abakunzi buyu mukino aho bari hose kuzaza kwirebera ihangana rizaba ririmo.
@Rebero.rw
