Ubuyobozi bwahise bukorana inama n'abaturage bubasaba kwirinda icyakurura cyose umwiryane mu miryango
Mu Mudugudu wa Gitwa,akagari ka Nyamushishi,umurenge wa Murundi,akarere ka Karongi,haravugwa urupfu rwa Mujawingoma Chantal w’imyaka 31 wishwe n’umugabo we Bakundukize Emmanuel w’imyaka 25 amukase ijosi na we araryikata ntiyapfa.
Umukuru w’umudugudu wa Gitwa, Akarikumutima Modeste yabwiye Rebero.rw ko nyakwigendera Mujawingoma Chantal wari warabyariye iwabo kuko atari yarigeze abyarana na Emmanuel Bakundukize,yari ahafite umwana w’imyaka 5, yashakanye bitemewe n’amategeko n’uyu Bakundukize Emmanuel muri 2023. Babanye mu makimbirane baza gutandukana,bari bamaze amezi 11 batabana,umugore yarasubiye iwabo.
Avuga ko ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 40 z’umugoroba wo ku cyumweru,tariki ya 18 Mutarama,2026, ubwo nyakwigendera yari ari kumwe na nyina mu kabande,nyina akura imyumbati,nyakwigendera yahira ubwatsi bw’inka, bagiye kubona bakabona uyu Bakundukize Emmanuel abagezeho afite icyuma mu mufuka.
Ati’’ Yahise asingira nyakwigendera amubwira ko umunsi we wa nyuma ari uwo,nyina abibonye yiruka ajya guhuruza abari kuri santere y’ubucuruzi iri hafi aho. Umugabo yatangiye gukurubana umugore hasi mu materasi,umugore avuza indura abamutabara batarahagera, amugejeje ku iterasi rya 5 akura cya cyuma mu mufuka amukerera ijosi,tuhagera dusanga amaze kumwica.’’
Yakomeje ati’’ Twahageze ashaka kwiruka,turamugota,abonye tugiye kumugeraho akura cya cyuma mu mufuka na we acyikebesha umuhogo,ntiyawuca neza nk’uko yari amaze kugira uw’umugore we, aragwa,arakijugunya tuba turamufashe. Twakibonye mu gitondo aho yari yagitaye,ndagifite’’

Mujawingoma Chantal wari waragiye agerwa icyuma nuwo mugabo we none birangiye umugambi we awugezeho wo kumwambura ubuzima
Bashatse ingobyi bamujyanana n’umurambo w’umugore we aho imbangukiragutabara yabasanze, umurambo n’iyo nkomere yikomerekeje bajyanwa mu bitaro bya Kibuye. Umugabo ni ho ari kuvurirwa akurikiranirwa hafi na sitasiyo ya RIB ya Bwishyura ngo nakira azakomereze mu kuryozwa urwo rupfu rw’umugore we.
Si ubwa mbere uyu mugabo yari afatiyeho icyuma umugore we ashaka ku mwica,bikavugwa ko intandaro ahanini yavaga kuri uyu mwana umugore yasize iwabo,dore ko bari n’abaturanyi inzu z’iwabo zegeranye, umugabo yakekaga ko uwabyariye umugore we mbere y’uko babana n’ubundi baba baryamana.
Niyomwungeri Narcisse wari warabyaranye na nyakwigendera, akaza gushaka undi mugore byemewe n’amategeko babana mu mujyi wa Kigali, n’uyu nyakwigendera agashakana n’uyu mugabo we, yabwiye Rebero.rw ko nk’iyo yasuraga umwana we kwa nyirakuru aho nyakwigendera yamusize ajya gushaka ( nyina wa nyakwigendera),induru zasigaraga zivuga.
Umugabo avuga ko uyu mugenzi we atari umwana we yasuye ahubwo ari nyakwigendera,ndetse ko anafite ibihamya ko banaryamanye.
Ati’’ Hari n’igihe nyakwigendera yampamagaye n’ijoro ambwira ko ubwo twiriranwaga namushimishije, abitegetswe n’umugabo we amufatiye icyuma hejuru,akajya amutegeka ibyo ambwira agira ngo yumve ko ngira icyo musubiza kiherekeye. Kuko numvaga ambwira ibyo ntazi ndamwihorera,bukeye ambwira ko ari amagambo umugabo we yamutegekaga kumbwira amufatiye icyo cyuma hejuru.’’
Yunzemo ati’’ Ubwo batandukanaga,umugabo yagiye mu gihugu cya Uganda ahamara iminsi, umugore yaramuhunze yibera mu mujyi wa Kagali, bombi baza kugaruka,umugabo agakeka ko ubwo yari ari I Kigali twaryamanaga, tugakeka ko yaba yahahereye amwica urw’agashinyaguro gutyo.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi,Niyonsaba Cyriaque, yabwiye Rebero. rw ko nyuma y’uru rupfu no gushaka kwikomeretsa k’uyu mugabo, bakoranye inama n’abaturage ,barabahumuriza ,bihanganisha umuryango wagize ibi byago, babasaba ubufatanye mu guhangana n’amakimbirane yo mu ngo.
Ati’’ Twabasabye kwirinda amakimbirane n’ibindi byose biganisha ku kwamburana ubuzima. Abagiranye ikibazo begere ubuyobozi bugikemure aho guca mu nzira nk’izo z’ibyaha zitagira icyiza kizivamo.’’
Yavuze ko hari n’indi miryango 13 bari bafite ibana mu makimbirane,nyuma yo kuganirizwa 9 imaze kuyavamo, indi 4 isigaye ikiganirizwa, izagaragara ko byananiranye ikazagirwa inama yo kugana inkiko.
@Rebero.rw
