Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, uwa kabiri ibumoso, atanga ikiganiro ubwo ikipe ya Senegal yageraga i Dakar nyuma yo gutsinda igikombe cya Afurika, ku ya 20 Mutarama 2026
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yagarutse i Dakar mu rukerera rwo kuwa mbere, batwaye igikombe cya Afurika.
Perezida Bassirou Diomaye Faye yari ku kibuga cy’indege kugira ngo yakira abakinnyi. Yabashimiye uburyo bitayeho mu irushanwa ryose ryo ku mugabane w’Afurika.
“Mu gihe cyose cy’irushanwa, ubwo twabarebaga bakina, twumvise ko bari bafite iyi ntego mu mutwe, kandi ko bari bafite intego yo kugarura iki gikombe no gutuma abaturage ba Senegali baterwa ishema. Babikoze mu buryo bw’ubutwari, bakinnye umupira mwiza, bari beza cyane, kandi bari intangarugero haba mu kibuga no hanze yacyo. Dushobora kubashimira gusa.”

Senegali yatsinze ikipe yakiriye Maroc 1-0 mu mukino wa nyuma wabaye ku wa gatandatu aho abafana ba Senegali bagerageje kwinjira mu kibuga. Abakinnyi ba Senegali banenzwe na bamwe mu batanga ibitekerezo kubera kuva mu kibuga bigaragambya kubera icyemezo cya penaliti.
Ariko abafana b’i Dakar bishimye cyane bashimiye abakinnyi babo ba Lions de Teranga kandi babakira nk’intwari.

“Turi hano kwizihiza igikombe cyacu, igikombe cya Afurika, kwakira abakinnyi, abakinnyi ba Senegal, umukinnyi wacu wa Afurika Sadio Mané n’ikipe yose ya Senegal, ibi ni ibyatangajwe n’umufana Bamba Sene, ubwo yazunguzaga ibendera rya Senegal. “Twishimiye uyu munsi, twishimiye kuba abanya Senegali.”
Iki ni cyo gikombe cya kabiri cya Afurika Senegali itwaye. Muri 2022, ikipe yatsinze Misiri ibitego 4-2 nyuma yo gutera penaliti.
