Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagana ibitaro bya Gihundwe badafite ubushobozi bwo kwivuza, ubuyobozi bw’ibi bitaro,ku bufatanye n’ ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, n’izindi nzego zibifite mu nshingano bwatangije ku mugaragaro kuri iki cyumweru,tariki ya 1 Werurwe,2026, ikigega kigoboka abarwayi batishoboye.
Ku gitangiza ku mugaragaro byahuriranye n’umunsi w’abarwayi uba kuri iyi tariki, aho mu gitambo cya misa cyo gusabira abarwayi, padiri Ombeni Jean Népomscène wagituye,yasabye buri wese w’umutima w’impuhwe kwita ku bababaye,cyane cyane abarwayi kuko ntawe uburwayi butageraho.
Ati’’ Umurwayi aba akeneye ihumure riduturukaho twe abatarwaye. Uko wumva umeze neza, manuka urebe abababaye,bagukeneye. Abarwayi cyangwa abandi babababaye ntibakwiriye kubaho nabi,duhari, tumeze neza,dukeye.’’

Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Mukayiranga Edith, yijeje abazakigana bose imicungire yacyo myiza no kugera ku ntego nyamukuru gishyiriweho.
Aganira n’itangazamakuru,umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Mukayiranga Edith watangije iki kigega muri 2023, yavuze ko cyatekerejwe nyuma yo kubona ikibazo gikomeye cyane cya miliyoni hafi 180 z’umwenda ibitaro byari biberewemo n’abivuzaga bagataha batishyuye kubera kubura amikoro, nta n’ahandi ayo mafaranga yakurwa ngo ibitaro byishyurwe.
Iki kibazo cyagejejwe ku rwego rw’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi mu iterambere (JADF),barabisuzuma basanga iki kigega gikwiye, hari byinshi cyakemura muri uru rwego.
Ati’’ Twagitangiye turi 5, dushyiramo amafaranga make,tugenda tuyongera,tuza kwigira inama yo gufunguza konti,tubona kubishishikariza n’abandi b’ubushobozi n’umutima w’impuhwe ngo bakigiremo uruhare.
Avuga ko cyatekerejwe neza,imicungire yacyo imeze neza, kizita ku bababaye kurusha abandi. Ashimira abakozi bose b’ibi bitaro uko ari 202 biyemeje kugishyigikira,aho buri wese yiyemeje nibura amafaranga 2000 ku gihembwe, buri gihembwe hazajya hinjiramo arenga 400.000 aturutse mu bakozi b’ibi bitaro.

Abitabiriye bose bishimiye itangizwa ku mugaragaro ry’iki kigega
Ati’’ N’abandi bo hanze y’ibitaro byacu turabashishikariza kuza bakadushyigikira muri uyu murimo mwiza. Turabizeza ko amafaranga bazatanga azakoreshwa icyo yagenewe kuko imicungire yacyo yizewe neza.’’
Gifite aho uwashaka kukigana yanyuza ubufasha bwe, aho Momo pay ari 059569,kikanagira konti muri Banki y’abaturage kuri nimero 441454515, n’uwagira andi makuru agikeneraho yahamagara nimero 0791016177.
Avuga ko kugeza ubu cyari kimaze kujyamo arenga 2.000.000 hamaze gukoreshwa 1.000.000. Hari uburyo bwo kukimenyekanisha binyuze mu itangazamakuru, mu bukangurambaga mu baturage n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga, nta gushidikanya kizayobokwa na benshi, kikagira uruhare rukomeye mu gukemurira ibibazo byose byagiteye gushyirwaho.
Anavuga ko nubwo ziriya miliyoni 180 z’umwenda igihe giteganywa n’itegeko cyageze zigakurwa mu bitabo by’ibitaro, hakiri izindi zirenga 60 n’ubundi ibitaro biberewemo n’abo bantu, ziri mu byo iki kigega cyakemura cyitabiriwe nk’uko byifuzwa.
Umujyanama w’iki kigega akanaba umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe ibikorwa by’ubuzima, Habarugira Wencesilas avuga ko iki kigega kiri mu bisubizo bituma hadakomeza kubaho ibibazo by’imyenda myinshi,cyane cyane ko serivisi zitabasha kwishyurirwa ku bitaro zihindukira zikanagira ingaruka ku bafite ubushobozi bwo kwishyura.

Abayobozi batandukanye bifatanya n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gihundwe gutangiza iki kigega
Ati’’ Utishyuye ateza ibibazo bituma n’uwibwiraga ko afite ubushobozi azaza ku bitaro bitagira ibikoresho n’imiti na we bikaba byamugiraho ingaruka. Ni uruhare rero rwa buri wese,kwitanga uko ashoboye,mu bushobozi bwe,agaha ingufu iki kigega.’’
Yashimiye abakozi b’ibitaro bya Gihundwe n’abandi bose bitanze kuva iki kigega cyabaho kugeza ubu, ko n’abandi bazaza bazaba batanze umusanzu ukomeye kuko ibibazo by’ubuzima ari byinshi cyane, bitakemurwa n’umuntu umwe cyangwa urwego rumwe.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi, Habarugira Wenceslas akanaba umujyanama muri iki kigega, agaragaza icyizere ko kizitabirwa ku bwinshi kikanakemura byinshi mu byo cyitezweho.
Yaba umuyobozi w’akanama k’ubuzima muri ibi bitaro, Me Rubagumya Antoine, yanaba umukozi w’ibi bitaro ushinzwe imibereho myiza Musabyimana Germaine,abanyeshuri ba GS Gihundwe na bo bari mu bitanze uko bashoboye mu kugitera inkunga, bose bifuje ko cyakomeza imbaraga kikazagera ku ntego yacyo,kikagira ibibazo gikemura mu byari byarananiranye.
Ni ikigega abarwayi n’abarwaza bakiranye ubwuzu bakurikije ibibazo bahura na byo.
Nyiranzabandora Béatrice, wo mu Murenge wa Bweyeye,umaze muri ibi bitaro ukwezi kose aharwarije abana be 2 bariwe n’imbwebwe bivugwa ko yari iturutse muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, avuga ko akurukije ko ntawe umugeraho avuye Bweyeye,nta muntu azi wundi wamugeraho utuye hafi y’ibi bitaro , ingorane yahuye na zo muri uku kwezi,iki kigega kije gikenewe cyane.

Nyiranzabandora Béatrice wo mu Murenge wa Bweyeye, umaranye ukwezi muri ibi bitaro abana be 2 nyuma y’uko bariwe n’imbwebwe bivugwa ko yavuye muri Nyungwe, avuga ko akurikije ingorane yahuriyemo na zo,iki bigega kije gikenewe cyane.
Ati’’ Turacyishimiye cyane kuko ibibazo abarwayi n’abarwaza batishoboye baturuka kure ari uruhuri,twizera ko kizagerageza kubikemura nubwo kitabikemura byose cyangwa ngo kibikemurire rimwe , hari ibyo kizagabanya.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukakalisa Francine, wagitangije ku mugaragaro yashimiye abagize iki gitekerezo bose, avuga ko kije gufasha Akarere guhangana n’ibi bibazo, cyane cyane ko gatanga amafaranga menshi ku bafite ibibazo nk’ibi nyamara nta ngengo y’imari ihari iba ibiteganirijwe.

Hakatwa gato basangiye n’abarwayi n’abarwaza
Ati’’ Kiradufasha nk’Akarere cyane,ku bakene cyane bagorwaga no kwivuza. Nk’Akarere twabishyuriraga ariko byatugoraga cyanekuko nta ngengo y’imari iba ibiteganirijwe. Kiraza cyunganira bwa bushobozi bw’Akarere twashakishaga tutabuteguye nubwo kitazabukuraho.’’
Yahamagariye abaturage bose b’aka karere n’abo hanze yako biyumvamo uwo mutima gufasha mu iterambere ryacyo no kugera ku ntego zacyo, uwabikora yaba atanze umusanzu ukomeye cyane mu gufasha ko abo batezaga ibibazo bitandukanye by’imyenda ibitaro,bikemuka uwo mutwaro uremereye ukagabanuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine, watangije iki kigega ku mugaragaro, yabahamagariye n’abandi kucyitabira ngo kizabashe gukemura koko ibibazo cyitezweho gukemura

Mu gutangiza iki kigega ku mugaragaro, abarwayi n’abarwaza batishoboye bahawe impano

Abanyeshuri ba GS Gihundwe bari mu bateye inkunga iki kigega mu itangizwa ryacyo ku mugaragaro
@Rebero.rw
