Muri iki gitondo i Paris, Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomiki (IAEA) Rafael Mariano Grossi, n’abandi bayobozi mu gutangiza inama ya kabiri y’ingufu za kirimbuzi.
U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gikize cyane, bitarenze umwaka wa 2050. Ibyo bisaba amashanyarazi menshi, niyo mpamvu twahisemo gushyira ingufu za kirimbuzi mu ngamba zacu.
Kubigeraho bisaba inzego zikomeye, amabwiriza meza, n’abakozi bize, kandi ni wo musingi u Rwanda rurimo kubaka.

U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose, kugira ngo rushyire imbaraga mu iterambere ryacu rukoresheje ingufu za kirimbuzi, kandi twiteze ko namwe muri urugendo.
Mu kwezi kwa gatanu muri uyu mwaka 2026 u Rwanda ruzakira inama y’udushya mu ngufu za kirimbuzi izaba ari iyo muri Afurika, tukaba twizeye ko abayobozi batandukanye bazayitabira kugira ngo tubashe kugera ku ntego.
Umutekano w’ingufu ni ingenzi mu iterambere ryihuse ry’inganda no mu iterambere ry’ubukungu muri rusange, kandi ingufu zihagije ni ngombwa kugira ngo habeho impinduramatwara iyo ari yo yose mu nganda, kandi ingufu za kirimbuzi ni uburyo bwo kubigeraho


@Rebero.rw
