Icyiciro cyita cy’ubushobozi bw’Abizera (Icyiciro cy’abafite ubumuga n’ababafasha mu rurimi rw’amarenga)
Ku rusengereo rw’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi Intara ya Muhima kuri iryo Torero ku isabato y’ubutabazi, nkuko basanzwe bagena abakora ubutabazi kuri iyi sabato ya mbere y’ukwezi kwa gatanu hakoze icyiciro cyita cy’ubushobozi bw’Abizera (Icyiciro cy’abafite ubumuga n’ababafasha mu rurimi rw’amarenga), bateguye ishuri ryo ku isabato ndetse bakora n’ubutabazi.
Icyiciro cyita ku bushobozi bw’Abizera buri wese yibonamo kuko buri wese afite ubushobozi, kandi burya iyo ubutse bikemera ushimira Imana. Ikindi kandi burya twese ntabwo dufite ubushobozi bungana, muri iki cyiciro tubonamo abafite ubumuga butandukanye, tukabonamo abana b’imfubyi, habonekamo abapfakazi. Kuko ubuzima bwose umuntu arimo bushobora kuba bwamuteza ikibazo, bigatuma yinjira mu bafite ubumuga.
Akimana Theodosie ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga niwe wavuze amakuru y’ahandi, akaba Ashima Imana kuko afite umugabo nawe ufite ubwo bumuga ariko bagashima imana ko bafite umwana umwe ,uwo mwana wabo akaba nta bumuga afite aho abamenyesha byinshi batabasha kumva.

Akimana Theodosie ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga niwe wavuze amakuru y’ahandi
Agira ati: “Uyu mwana wacu adufasha kumva iyo turi mu rugo iyo hagize ukomanga, kandi akabasha kutuganiriza bityo mu rugo tugahora dushima Imana, byumwihariki iki cyiciro tukaba twarakigiriyemo umugisha kuko tubona ko tutari twenyine kandi iyo twaje gusenga tubasha kuenya byose kuko hari abo tuganira mu rurimi rw’amarenga”.
Gad Cyiza Ndekezi ni umwe mu bayobozi b’iki cyiciro cyita kubushobozi bw’abizera, yatangiye ashimira Itorero ryashyizeho iki cyiciro, tukaba dushima icyizere twagiriwe cyo gushyiraho iki cyiciro, kugira ngo umuntu agaragaze impano ye biramugora cyane kugira ngo abone uko ayigaragaza ariko iyo uhawe umwanya ukagirirwa icyizere uba wongerewe imbaraga.

Gad Cyiza Ndekezi ni umwe mu bayobozi b’iki cyiciro cyita kubushobozi bw’abizera
Agira ati: “Kuri uyu munsi twishimiye guhagarara imbere yanyu nk’icyiciro cyita kubushobozi bw’abizera, muri iki cyiciro harimo abafite ubumuga ndetse n’abashigikira abafite inzitizi zitandukanye, hari abafite ubumuga babasha kuza hano ku rusengero ariko hari n’abari mu ngo iwacu bityo tukaba dufite inshingano zo kubageraho, kandi turacyakeneye amaboko yanyu nk’icyiciro, kuko ubu dukeneye amagere y’abafite ubumuga abiri azafasha abo bana bafite ubumuga bw’ingingo kugira ngo bajye baboba uko baza gusenga, tugiye kuyagura byadutwara hafi miliyoni eshatu”.
Umukuru w’Itorero Musoni Jean Paul niwe wari umubwiriza w’uyu munsi, aho yashimye ababwiriza bamubanjirije bose abasabira umugisha ku mana, yagarutse ku cyiciro cyita kubushobozi bw’abizera kuri guhunda nziza bakoze zose kuri uyu munsi w’isaboto y’ubutabazi.
Agira ati: “Ku gihe cyateganijwe nibwo Imana yemera ko mpagarara hano ku ruhimbi, ubwo itorero ryagenaga abashaka kwiga ururimi rw’amarenga ntabwo nabiboneye umwanya uhagije, ariko aba basore bacu babyize bakarumenya bakaba babafasha kuvugana nabo Imana ibahe umugisha. Mperutse kugira ingorane mpura n’umusore hafi y’urusengero ubwo twari babiri, ariko ibyo yambwiraga sinabashije kubyumva kuk ntazi ururimi rw’amarenga ariko iyo mba nduzi twari kuganira ,gusa byarangiye agiye ntazi icyo ambwiye nawe adasobanukiwe nibyo namusubije”.

Umukuru w’Itorero Musoni Jean Paul niwe wari umubwiriza w’uyu munsi
Yakomeje avuga ko byagaragaraga ko hari ubufasha yanshakagaho ariko iyo ngira uzi urwo rurimi nta ngorane mba naragize, nkaba nshimira Itorero ryemeye ko bigisha uru rurimi rw’amarenga kandi nshishikariza abandi kurwiga, gusa ndacyafite ideni ryuwo musore ntabashije kuvugana nawe ahari yenda Imana izongera impuze nawe dushake udusemurira, mbashe kumenya iby yashakaga.
Yasoje avuga ku ndirimbo yatanzwe 168 Abera b’Umwami avuga ko twese turi abera b’umwami kuko twaremwe n’Imana, kandi yadusezeranije ko azatugoboka kuko ntawe utagera mu ngorane akakurengera, kandi amakuba yawe yose akakubera umugisha, nkuko ikigeragezo kidateguza kuko kiza gitunguranye , kandi ubuntu bwanjye buzaba buhagije iri rikaba ari ihumure .
@Rebero.rw
