Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amahoteli, moteli, resitora n’utubari, hagamijwe gushimangira isuku n’isukura muri serivisi zitangwa ndetse no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Iyi nama yanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’ubuzima ndetse n’Abajyanama b’Ubuzima, aho baganiriye ku buryo bwo kunoza isuku ahatangirwa serivisi zifitanye isano n’ibiribwa n’ibinyobwa, hagamijwe gukumira indwara zituruka ku mwanda no guteza imbere ubuzima rusange.

Mu biganiro byabaye, hibanzwe ku kubahiriza amabwiriza y’isuku mu gutegura no gutanga amafunguro n’ibinyobwa, isuku y’inyubako n’ibikoresho, ndetse no kugira uruhare rw’abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu kubungabunga ubuzima bw’abakiriya n’abaturage muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimangiye ko isuku ari ishingiro ry’ubuzima bwiza n’iterambere, asaba abafite amahoteli, moteli, resitora n’utubari gukomeza kubahiriza ibisabwa kugira ngo serivisi batanga zirusheho kuba zifite ireme kandi zitekanye.
Abitabiriye inama bagaragaje ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi, inzego z’ubuzima n’abikorera ari ingenzi mu guteza imbere isuku n’isukura, bityo bakiyemeza gukomeza gushyira mu bikorwa inama zatanzwe kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zinoze kandi zitekanye.

@Rebero.rw
