Umukipfu urabya nyuma y'imyaka 15 ubu Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ni urwererane
Nyuma y’imyaka igera kuri 15, igiti cy’umukipfu kimaze kongera kurabya muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ibintu byazamuye icyizere mu bavumvu begereza imitiba yabo ku nkengero z’iyi pariki, biteze umusaruro mwinshi w’ubuki buzwiho kuba bufite uburyohe n’ubuziranenge.
Ururabo rw’umukipfu ni kimwe mu bikurura inzuki cyane, bityo iyo urabye ruba rutanga umushongi mwinshi ufasha inzuki gukora ubuki bwinshi. Abavumvu bavuga ko igihe nk’iki kiba ari amahirwe adasanzwe, kuko ubuki bukomoka ku ndabo z’umukipfu bukunze kuba bufite impumuro nziza, uburyohe bwihariye ndetse n’isoko ryiza.
Kuri ubu, bamwe mu bavumvu bamaze kwimurira imitiba yabo hafi ya Pariki ya Nyungwe kugira ngo inzuki zibashe kugaburirwa n’izi ndabo, bizeye ko mu mezi ari imbere bazasarura ubuki burenze ubwo basanzwe babona.

Abashinzwe kuyobora abagenzi muri Pariki ya Nyungwe baravuga ko muri iyi minsi ari urwererane muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kubera izo ndabyo z’umukipfu, kandi abavumvu ubu nabo baba biteze kubona umusaruro uruta uwo bari basanzwe babo.
Abakurikiranira hafi ibidukikije bavuga ko kurabya kw’umukipfu ari ikimenyetso cy’ubuzima bwiza bw’urusobe rw’ibinyabuzima rwa Nyungwe, kuko iki giti kirabya nyuma y’igihe kirekire cyane, rimwe na rimwe kikamara imyaka myinshi kitongeye kurabya.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ikomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukerarugendo n’ubungabunga ibinyabuzima mu Rwanda. Uretse kuba icumbikiye amoko menshi y’ibimera n’inyamaswa, inatanga umusanzu mu mibereho y’abaturage bayituriye, barimo n’abavumvu bungukira ku mutungo kamere uyibarizwamo.
Mu gihe umukipfu wongeye kurabya nyuma y’iyi myaka yose, abavumvu bafite icyizere ko bazasarura ubuki bwinshi kandi bufite ubuziranenge, mu gihe abakunda ibidukikije na bo babifata nk’ikimenyetso cyiza cy’uko Nyungwe ikomeje kubungabungwa neza.
@Rebero.rw
