Mu muco nyarwanda wa kera, amarembo y’ingo ntiyari inzira yo kwinjira no gusohoka gusa, ahubwo yari yubakwa mu buryo bwubahiriza indangagaciro n’imigenzo y’Abanyarwanda. Ibikingi byayo byakoreshwaga ibiti byatoranywaga kubera ibisobanuro byihariye byahabwaga.
Mu biti byakoreshwaga harimo umurinzi, umuvumu n’umuko, byafatwaga nk’ibiti bifite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda.
Umurinzi, nk’uko izina ryawo ribivuga, wafatwaga nk’ikimenyetso cyo kurinda urugo n’umuco. Mu myemerere ya kera, iki giti cyashushanyaga uburinzi bw’umuryango n’indangagaciro z’Abanyarwanda, kikaba cyarakoreshwaga mu rwego rwo gusigasira umuco no kuwurinda kuzimira.

Ku rundi ruhande, umuvumu wari ufite umwanya ukomeye mu migenzo ya kera y’Abanyarwanda. Hari aho wafatwaga nk’igiti cyera kandi kigahuzwa n’Imana mu myemerere gakondo y’u Rwanda, ari na yo mpamvu wakundaga guhabwa icyubahiro mu bikorwa bimwe na bimwe by’umuco.
Na ho umuko na wo wari umwe mu biti byifashishwaga mu kubaka amarembo no mu bindi bikorwa bitandukanye byo mu buzima bwa buri munsi.
Abashakashatsi b’umuco bavuga ko gukoresha ibi biti mu marembo byagaragazaga uko Abanyarwanda ba kera bahuzaga imyubakire n’indangagaciro, aho buri kintu cyose cyabaga gifite ubusobanuro kirenze akamaro kacyo mu bwubatsi.
N’ubwo imiterere y’ingo n’ubwubatsi byagiye bihinduka uko imyaka ishira, amateka y’ibi biti akomeza kuba kimwe mu bigaragaza ubukungu bw’umuco nyarwanda n’imyumvire y’Abanyarwanda ba kera ku kurinda urugo, kubaha ibidukikije no gusigasira umurage wabo.
@Rebero.rw
