Mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu ku bufatanye n’inzego z’umutekano bwafashe amakarito 129 y’inzoga zitandukanye za Gin mu gikorwa cyabaye ku wa 2 Kanama 2026 mu Murenge wa Mukamira.
Iki gikorwa cyabaye hagati ya saa yine n’iminota 20 za mu gitondo na saa kumi n’imwe n’iminota 10 z’umugoroba, mu Mudugudu wa Kamemyo, Akagari ka Rugeshi, aho cyakorewe kuri depot y’uwitwa Nyirantungane Providence w’imyaka 34.
Inzoga zafashwe zirimo amakarito 28 ya Nguvu Gin, 19 ya Rabiant Gin, 14 ya Grand Desire Whisky, 12 ya Golilla Gin, umunani ya Red Warage (Black Color), arindwi ya Saint Nero Gin, arindwi ya Gabi Gin, atandatu ya African Gin, atanu ya Fimbo Gin, ane ya Ingwe Gin, ane ya United Gin, ane ya Nobilis Guta Gin, ane ya Speranza Waragi (small), atatu ya Red Warage (Red Color), abiri ya Club Whisky n’abiri ya Speranza Waragi Coconut.
Nyuma yo gufata izi nzoga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yageze aho igikorwa cyabereye ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Simpenzwe Pascal, baganiriza abaturage ku ngaruka ziterwa no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Basobanuriye abaturage ko izi nzoga zishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima birimo uburozi, ubumuga ndetse no gutakaza ubuzima, banabakangurira kwirinda kuzigura no gutanga amakuru ku bazicuruza.

Nyuma y’ibiganiro, hakozwe inyandikomvugo y’ibyafatiriwe (Procès-Verbal), inzoga zose zibikwa by’agateganyo ku biro by’Umurenge wa Mukamira, zikazimurirwa mu cyumba cyabugenewe kugira ngo hakurikizwe amategeko mu kuzifatira ibindi byemezo.
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, DASSO n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukamira, mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage no guhashya ubucuruzi bw’inzoga zitemewe.
@Rebero.rw
