Mu gihe u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika inzoga zakorwaga hifashishijwe Ethanol no gufunga inganda zazikoraga, Hon. Edouard Bamporiki yaramaze imyaka 8 avuze ko izi nzoga zihendutse zari ziri mu byangiza cyane urubyiruko, ashimangira ko ubuzima bw’abaturage bukwiye guhabwa agaciro kuruta inyungu z’amafaranga.
Yagaragaje ko n’ubwo inzoga z’ibyuma zishobora kuba zubahiriza ubuziranenge, ikibazo gikomeye ari uko zigurwa amafaranga make cyane, bigatuma zigerwaho n’urubyiruko ku buryo bworoshye.
Yagize ati: “Nubwo icyo kinyobwa kigura make cyane, niyo cyaba cyujuje ubuziranenge, ariko uwakinyoye nta kindi ashobora gukora. Niba gitanga inyungu, kizamurirwe igiciro gihende. Ubasha kukinywa abe yiriwe ku kazi akorera amafaranga yo kukigura, kuko kuyabona bayasagura bagiye kugura amazi, agahita ajya kugura no kunywa ibyo byuma kuko biratwicira urubyiruko.”

Bamporiki yavuze ko igihugu gishobora no gutakaza amafaranga cyinjizaga muri izi nzoga, ariko ko icyo gihombo kitagereranywa n’ingaruka ziterwa no kwangirika kw’imbaraga z’urubyiruko, ari rwo musingi w’iterambere ry’ejo hazaza.
Yongeyeho ko kuba izi nzoga zaguraga amafaranga make kurusha icupa ry’amazi cyangwa agakarito gato k’amata byatumaga abazinywaga, cyane cyane abakiri bato, batangira umunsi banywa inzoga aho kujya mu mirimo ibateza imbere.
Ati: “Igiciro cyazo kiri hasi cyane bituma urubyiruko, ari rwo mbaraga z’ejo, rwangirika. Iyo bangiritse bakiri bato, igihugu kiba gihombye izo mbaraga.”
Ibi abitangaje nyuma y’uko inzego zibishinzwe zihagaritse inzoga zakorwaga hifashishijwe Ethanol ndetse zigafungira inganda zazikoraga, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.
@Rebero.rw
