Mu kwizihiza umuganura umutsima w'amasaka ukatishwa urutamyi
Umuganura ni umwe mu minsi mikuru y’umuco nyarwanda wahabwaga agaciro kuva ku ngoma ya cyami, aho wari umwe mu nzira z’ubwiru cumi n’umunani (18). Wari ugamije gusabira Igihugu uburumbuke bw’imyaka no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
U Rwanda rwiteguye kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura ku wa 7 Kanama 2026, ibirori bizabera ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, bikazashingira ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Nubwo wahagaritswe n’abakoloni mu 1925, nyuma y’ubwigenge bwo mu 1962 wakomeje kwizihizwa mu miryango ku giti cyayo. Mu 2011 ni bwo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yawugaruye nk’umunsi mukuru w’Igihugu, mu rwego rwo kuwugira ipfundo rihuza Abanyarwanda no kubashishikariza kwishakamo ibisubizo.

Uyu mwaka, Umuganura uzizihirizwa bwa mbere mu Karere ka Rusizi, ukaba ubaye ubwa kabiri wizihirijwe mu Ntara y’Iburengerazuba nyuma y’uko mu 2023 wabereye mu Karere ka Rutsiro.
Abategura Umuganura bavuga ko kwizihiza uyu munsi bizashingira ku ntego zirimo gukomeza kunga no gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gushishikariza abaturage gukorera hamwe no gufashanya, gukunda umurimo no kwigira, ndetse no kwimakaza indangagaciro z’umuco nk’ishingiro ry’iterambere.
Mbere y’ibirori nyamukuru, ku wa 6 Kanama 2026 hazasurwa ahantu hatatu ndangamurage na ndangamateka two mu Ntara y’Iburengerazuba hafitanye isano n’Umuganura cyangwa hagaragaza insanganyamatsiko yawo. Aho ni i Rutabagire mu Murenge wa Gihundwe, Amariba ya Bukunzi mu Murenge wa Nkungu, ndetse n’i Mibirizi mu Murenge wa Gashonga, hose mu Karere ka Rusizi.

Ibirori byo ku wa 7 Kanama bizarangwa n’imurikabikorwa, imbyino n’indirimbo z’umuco, ubutumwa bw’abayobozi buvuga ku kamaro k’Umuganura no ku bikorwa by’iterambere byagezweho mu Gihugu. Hazanabaho umuhango wo kuganura no gusangira amafunguro ya Kinyarwanda, guha abana amata, ndetse no kuganuza abatishoboye, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubusabane, ubumwe no gusangira byaranze Umuganura kuva kera.
Mu Bubiligi, Umuganura wa 2026 uzizihirizwa mu mujyi wa Bruges, ahazwi cyane ku biyaga n’imigezi iwunyuramo, aho Abanyarwanda bahatuye bazahurira mu birori bizahuza umuco, ubusabane no gusangira.

Biteganyijwe ko abazitabira bazasangira amafunguro gakondo y’Abanyarwanda, bagatarama binyuze mu mbyino n’indirimbo z’umuco, ndetse bakaganira ku gaciro k’Umuganura nk’umusingi w’ubumwe, umurimo no kwigira.
Abategura ibi birori bavuga ko ari uburyo bwo gukomeza guhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’umuco w’igihugu cyabo, no guha urubyiruko rwavukiye cyangwa rukuriye hanze y’u Rwanda amahirwe yo kumenya amateka n’indangagaciro byaranze Umuganura.
@Rebero.rw
