Iri siganwa ryari ryatewe inkunga n'Uruganda rw'Ingufu Gin
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatakaje umwe mu baterankunga baryo nyuma y’uko uruganda rukora Ngufu Gin ruhagaritswe gukorera mu Rwanda, bituma amasezerano y’ubufatanye rwari rwaragiranye na FERWACY aseswa.
Ngufu Gin yari imaze igihe igaragara mu bikorwa byo guteza imbere umukino w’amagare, aho ku wa 25 Nyakanga 2026 yateye inkunga isiganwa ryiswe “Ngufu n’Igare”, ryahagurukiye ku ruganda rwa Ngufu Gin rwerekeza i Kayonza. Iryo siganwa ryari rigamije guteza imbere umukino w’amagare no kwamamaza ibikorwa by’uru ruganda.

Aho basorezaga habaga hari ibyo uruganda rukora ndetse na babikeneye bakigurira ku giciro nkicyo ku ruganda
Icyakora, nyuma y’uko inzego zibishinzwe zihagaritse uru ruganda gukorera mu Rwanda kubera ibibazo byagaragajwe ku bicuruzwa byarwo, ubufatanye rwari rwaragiranye na FERWACY bwahise burangira.
Ibi bivuze ko FERWACY itakaje umwe mu bafatanyabikorwa bayo bari bafite uruhare mu gutera inkunga amarushanwa no gushyigikira iterambere ry’umukino w’amagare mu gihugu.Mugihe tugishakisha icyo ubuyobozi bwa Ferwacy bubivuga tuzabagezaho indi nkuru, kuko batumaga irushanwa rirushaho kugenda neza
Mu gihe ishyirahamwe ritari ryatangaza ku mugaragaro ingaruka z’ihagarikwa ry’ayo masezerano ku ngengo y’imari yaryo cyangwa ku bikorwa byari biteganyijwe, birashoboka ko rizakomeza gushaka abandi baterankunga basimbura Ngufu Gin kugira ngo ibikorwa byaryo bidahagarara.

Abakobwa bari barahawe akazi ko kubyamamaza aho babaga bageze hose
Mu minsi ishize, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’izibangamira ubuzima bw’abaturage, hafatwa icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’inganda zimwe na zimwe zikoraga bene izo nzoga. Icyo cyemezo cyagize ingaruka no ku bufatanye izo nganda zari zifitanye n’inzego zitandukanye, zirimo n’imiryango ya siporo.
Ihagarikwa ry’ubufatanye hagati ya FERWACY na Ngufu Gin ni urugero rw’uko ibyemezo bifatwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage bishobora kugira ingaruka no ku nzego zishingiye ku nkunga z’abafatanyabikorwa, zirimo n’urwego rwa siporo.
@Rebero.rw
