Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ikibazo cy’inzoga, cyane cyane izitujuje ubuziranenge, kimaze kuba kimwe mu bibangamiye umutekano w’Abanyarwanda, ndetse ko ingaruka zazo zishobora kuba zikomeye kurusha uko benshi babitekereza.
Dr. Nsanzimana yavuze ko nubwo inzoga hari abo zishobora kuba zitunze, ku rundi ruhande hari benshi zangiza ubuzima ndetse zikagira n’ingaruka ku muryango no ku mutekano w’igihugu.
Ati: “Ikibazo cy’inzoga cyaje ku murongo wa mbere mu bintu bibangamiye umutekano w’Abanyarwanda. Nubwo hari abo zari zitunze, ariko zica benshi.”
Minisitiri yavuze ko ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, ari uburyo bushobora kubangamira umutekano w’igihugu n’ubwo nta ntwaro cyangwa amasasu bikoreshwa.

Dr. Nsanzimana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo Burikantu na Buringuni kuri TikTok, aho yagarukaga ku ngaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge ku rubyiruko.
Yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga rikabije rishobora kubangamira iterambere ry’urubyiruko, kuko bituma bamwe batabasha gukura neza mu mitekerereze no kugira ubushobozi bwo gutekereza ku hazaza habo.
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko uburyo bwo gukwirakwiza inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bushobora gutuma uru rubyiruko rutagera ku bushobozi rwaba rufite bwo kwiga, gukora no kwiteza imbere.
Yashimangiye ko kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge bitagomba kurebwa gusa nk’ikibazo cy’ubuzima, ahubwo ko ari ikibazo gifite n’ingaruka ku muryango, ubukungu ndetse n’umutekano w’igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
@Rebero.rw
