Abitabiriye ibiganiro biyemeje kubyaza umusaruro aya mahirwe
Abatuye umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo barahamya ko biteguye neza kubyaza umusaruro ufatika andi mahirwe bahawe na perezida Kagame n’itorero EMLR yo kubegereza ishami rya kaminuza ya Kibogora polytechnic bemeza ko ritaje gutanga amasomo gusa mu banyeshuri, banaritegerejeho byinshi bibazamura mu iterambere rizanagera k’udafite umwana cyangwa undi wo mu muryango uryigamo.
Babigaragaje ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira, mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza , yababwira ga ko guhera kuri uyu wa mbere,tarikiya 7 itangira kwakira abanyeshuri baturutse impande zose z’igihugu, baje kwiga amasomo ajyanye n’ubuvuzi, arimo ububyaza, ubuforomo, ubuvuzi bw’amanyo no gutera ikinya,hakanigishwa ajyanye n’ubukungu n’ay’uburezi atangwa cyane cyane abarimu bari mu biruhuko.
Aganira na Rebero.rw nyuma y’iyi nama nyunguranabitekerezo, umuyobozi w’iyi kaminuza,ishami rya Rusizi, Ntaganira Josué Michel yayitangarije ko yishimiye imigendekere y’ibi biganiro,kuko byageze ku ntego yabyo, yo kumenyesha abahagarariye abandi mu buryo butandukanye muri uyu mujyi ko abanyeshuri baje, benshi, bakeneye kwakirwa neza no kubagezaho byose bakeneye,mu buryo bunoze,bakabaha serivisi nziza.

Umuyobozi w’ishami ryayo rya Rusizi Ntaganira Josué Michel avuga ko ibiganiro byari ngombwa mbere y’uko abanyeshuri baza
Ati’’ Turabibabwira cyane cyane ko abenshi baturuka mu bice bya kure y’uyu mujyi. Ni urubyiruko rukeneye kuwumenya neza,nk’uwunganira Kigali ukanaba uw’ubukererugenda n’ubushabitsi, ukura bigaragara, bakaba ari bo ba mbere bo kubibereka, bakanabyaza umusaruro ufatika aya mahirwe akomeye bahawe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika.’’
Yavuze ko basobanuriwe inyungu ikomeye bafite mu kwegerezwa iyi kaminuza,cyane cyane ko nta yindi yari iri muri uyu mujyi rwagati,izagiye ziza zose byagiye bizinanira,n’ihari ari ijyanye n’ubuenyi ngiro iwitaruye gato.
Ati’’ Umucuruzi cyangwa undi mushoramari ureba kure yatangiye kubona ko aya ari amahirwe akomeye mu iterambere ry’ubukungu rye bwite n’iry’umujyi muri rusange. Uzubaka amacumbi abakiliya ntazababura. Ucuruza ibiribwa,ibijyanye na serivisi z’itumanaho n’ibindi, amahirwe yamugezeho. Buri wese ufite icyo akora bakenera atangire atekereze neza uburyo yababyaza inyungu kuko ni irindi soko ryagutse ryabonetse.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre ( hagati)avuga ko uretse amasomo,iyi kaminuza initezweho kuzamura imibereho y’abatuye uyu mujyi ninkengero zayo.
Anavuga ko igiye kuba igisubizo gikomeye cyane ku buzima bw’abatuye aka gace bagiraga ibibazo by’abaganga kuko uko izasohora umubare munii wabo,ibitaro bya Gihundwe, Bushenge,Kibogora na Mibilizi bitazahangayika. Kuba hanaje n’amashami ajyanye n’iterambere ry’ubukungu n’ayo kwigisha, n’akazi kabonetse katari gahari,ari amata abyaye amavuta muri aka karere.
Yibutsa ariko abarekereje kubaganisha mu nzira mbi ko bitazaborohera,agasaba ababyeyi kubafata nk’ababo,umubyeyi yabona abashaka kuberekeza mu nzira zitandukanye no kwiga, agatungira agatoki urwego urwo ari rwo rwose rushishikajwe n’ireme ry’uburezi n’igihugu cyiza cy’ejo hazaza,ibyo byaruzi bigakomwa mu nkokora kare.
Bamwe mu batuye uyu mujyi bashimangiye aya mahirwe. Twizeyimana Vincent bahimba Kingari,umwe mu bacuruzi bawukomeyemo, ati’’ Nta kindi twavuga tudashimiye cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame kuko ,ku byiza tumukesha yongeyeho ibindi. ‘’

Umucuruzi wo mu mujyi wa Rusizi, Twizeyimana Vincent ( Kingari) avuga ko agiye gucumbikira abarenga 250 mu buryo buhoraho, bikazamuzamurira Bizinesi
Yakomeje ati’’ Jye natangiye, umusaruro watangiye kungeraho kuko mfite icumbi rigiye kwakira abarenga 250 bazanahafatira amafunguro buri munsi. Ni inyungu ikomeye mu buzima bwanjye bwa Bizinesi ntari kugira ritaje. Si jye gusa kuko n’abandi bashoramari , ku cyo buri wese akora yiteze umusaruro. Turasabwa gusa tubaha serivisi zinoze, ntitubahende,ntitunabasondeke.’’
Niyonshuti Pascal,umuyobozi wa BK ,ishami rya Rusizi avuga ko nk’ibigo by’imari biteguye kubaha serivisi nziza. Ati’’ Birumvikana ko tuzakenerana cyane. Nk’ibigo by’imari iri ni isoko tubonye tutakinisha. Turabizeza serivisi nziza,twaranabyiteguye.’’
Tuyishime Valens,umuyobozi w’ikigo cy’ishuri na we avuga ko ari igisubizo kinoze kibonetse, akurikije inyota yari ifitiwe kubera uburyo izagiye ziza zose zagiye zambuye abanyeshuri zitamaze kabiri. Ati’’ Iyi yo mu kutwemeza yabanje kubaka,bivuze ko izaramba,itaje mu itekamitwe nk’izayibanjirije.’’

Umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Kibogora polytechnic ushinzwe amasomo, Prof. Ndikumana Viateur ( ibumoso),avuga ko muri iri shami rya Rusizi uyu mwaka uzarangira bakiriye abanyeshuri barenga 2800
Yasabye abayobozi bayo kunatekereza ku masomo y’igihe gito ku badashaka kwiga kaminuza ariko bakwiga ibyabaha intangiriro y’ubuzima bwiza, nk’ay’ikoranabuhanga n’itumanaho bakanongera indimi bigisha,umucuruzi uturutse Rusizi,aho agiye hose ntabangamirwe n’ururimi mu ishoramari rye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe,Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko bishimishije cyane akurikije ibyo babwiwe, ko inaje gukora ubushakashatsi ku mibereyo y’abatuye uyu mujyi no kuzamura imibereho y’ abatishoboye muri bo.
Ati’’ Tuzayishyigikira mu buryo bwose, haba mu mutekano, mu mikoranire inoze,muri serivisi nziza ku banyeshuri batugannye, n’ibindi byose bizashimangira uburezi bufite ireme n’izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage bacu twari dukeneye’’

Tuyishime Valens uyobora ishuri ryisumbuye yasabye ko n’amasomo y’igihe gito ajyanye n’ikoranabuhanga yakwitabwaho
Uretse abarezi bagera ku 2000 yari yatangiranye ku wa 15 Kanama ifungura imiryango,sbasubiye mu masomo, umuyobozi wayo wungirije ushinzwe amasomo,Rév.Prof. Ndikumana Viateur, avuga ko kuva kuri uyu wa mbere,tariki ya 7 Ukwakira, mu ishami ryayo rya Rusizi bagiye kwakira abarenga 800,uyu mwaka uzarangira bageze ku barenga 2.800,kwiyandikisha bikomeje.
@Rebero.rw
