Bahawe ubunani bashimira umuryango FPR Inkotanyi na Chairman wawo mukuru,Paul Kagame
Imiryango 19 y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu mudugudu wa Tuwonane,akagari ka Gatsiro,umurenge wa Gihundwe,akarere ka Rusizi,iravuga ko iri mu byishimo byinshi by’ubunani, nyuma yo gusurwa n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe,bakabagezaho ibiribwa binyuranye birimo umuceri n’akaboga, n’ibikoresho by’isuku mu bushobozi bishatsemo.
Babwiye Rebero.rw ko batunguwe n’iki gikorwa bise indashykirwa kuko nta wo muri bo watekerezaga kurya umuceri n’inyama ku bunani, cyane cyane ko n’uturima duto two munsi y’ingo zabo bahinga tutarera, bakaba batagira agatungo babaga ngo bagasangire ku munsi nk’uyu imiryango myinshi iba yakoze iyo bwabaga,ifite icyo isangira, n’abayigenderera.
Nsengiyumva Pascal,ati’’ Rwose si ukubeshya, turatunguwe cyane, nta wo muri twe watekerezaga kurya akanyama n’agaceri ku bunani. Dushimiye cyane perezida Kagame n’umuryango FPR Inkotanyi arangaje imbere kuza kudusura bakatuzanira ibiribwa bingana gutya twari tuburaye,Imana ikomeze imuhundagazeho imigisha myinshi cyane.’’

Akadiho n’akanyamuneza byari byose nyuma yo guhabwa amafunguro y’ubunani
Nyirangomituje Jeannette uvuga ko afite abana 8 babiri bari I Kigali,abana na 6 akaba yibazaga icyo bari burye ku munsi mukuru byamuyobeye.
Ati’’ Ni ukuri burya ibitangaza bibaho. Sinari nzi ko kubunani ndya inyama n’umuceri mu rugo. Ariko dore FPR Inkotanyi yokabyara irangaburiye,abana banjye ntibirirwa bashukura mu baturanyi cyangwa ngo birirwe I Kamembe bazerera basabiriza ibiryo. FPR yogahoraho idutangije umwaka neza.’’
Simparikubwabo Augustin w’imyaka 73,uvuga ko iriya miryango yose ari we ikomokaho, avuga ko bishimiye ko barangije umwaka wa 2024 mu mahoro,batangiye uwa 2025 barya neza,ariko ko hari ibyo bagikeneye umwaka mushya muhire udakwiye kurangira bakibyifuza.
Ati’’ Icya mbere ni uko inzu tubamo zishaje cyane kandi ubuyobozi burabizi, turasaba ko twazanubakirwa, tukorozwa amatungo iminsi mikuru itaha ikazajya igera akanyama tukifitiye, tugahabwa n’aho duhinga hagutse n’indi mirimo yadukura mu ukene kuko turakennye cyane.’’
Chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe,Nyirabizimana Séraphine, yavuze ko uretse iyi miryango 19 y’abasigajwe inyuma n’amateka,hari n’indi 4 y’abatujwe muri uyu mudugudu wa Tuwonane birukanywe muri Tanzaniya,na yo yahawe ubunani, bose umuryango FPR Inkotanyi ukabifuriza umwaka mushya muhire wa 2025.

Bashimira Chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe n’abamutumye
Ati’’ Tubikora tugera ikirenge mu cy’intore izirusha intambwe,akanaba Chairman mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi,Paul Kagame wifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe,twakusanyije amafaranga 425.000 tubagurira iby’umunsi mukuru. Twari twabibazaniye kandi namwe mwiboneye ko bishimiye cyane.’’

Gitifu w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre yabijeje ko n’ibibazo bamugaragarije bigiye gushakirwa ibisubizo
Yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge wa Gihundwe, bakusanyije ubutunzi bwabo bakibuka n’aba batagiraga icyo basangira n’imiryango yabo ku munsi nk’uyu mukuru, abasaba kuzahorana uyu mutima,cyane cyane ko bafite isoko bawuvomaho,kandi ko izi mbaraga zose bazikura mu bumwe bwabo.
Ku bibazo abasuwe bagaragaje,byo kubakirwa inzu nziza n’ibindi,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe,Iyakaremye Jean Pierre,yabijeje ko uyu mwaka uzarangira bubakiwe kuko biri muri gahunda y’akarere , n’ibindi bibazo bazagenda bagaragaza ubuyobozi buhari ngo bubabonere ibisubizo bikwiye.

Chairperson wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Gihundwe, Nyirabizimana Séraphine yababwiye ko FPR Inkotanyi ibakunda ari yo mpamvu yabahaye ubunani

Bimwe mu biribwa bashyikirijwe
@Rebero.rw
