Umwe mu baturage bafite amazi mu murima we, aho yavomaga amazi meza bakaba baratandukanye no kujya kuvoma mu gishanga
Indwara zititaweho (NTD) zikunze kugaragara mu Rwanda ni indwara z’inzoka zo munda ziterwa n’umwanda ni 41% by’Abana, hamwe na 48% byiganje mu bantu bakuru, ariko umurenge wa Ndora ukaba warafashe ingamba zo kuzihashya ugeza amazi meza mu baturage bawutuye ku kigero cya 100%.
Nyuma yo kubona umufatanyabikorwa wabahaye ayo mazi ubu nta muturage ukora urugendo rurenze metero 50 ajya gushaka amazi abandi bayafite mu ngo zabo, aho umufatanyabikorwa yagiye acisha amazi mu isambu yabo bahabwa amahirwe yo gucunga ayo mazi bakaba banayagurisha ku giciro kidakanganye.
Amazi meza ubuzima bwiza kuko baba batandukanye no kongera kujya kuvoma mu bishanga aho bahuraga n’amazi yanduye bitewe nuko nta buziranenge bwabaga buyarimo, bitewe n’abituma ku gasozi bigatuma ajyamo indwara ya Birariyoze.
Umwe mubo yanyuriye mu isambu twahaye izina rya Mariyana yadutangarije ko ayo mazi abafitiye akamaro kanini, kandi bacitse gukoresha amazi atizewe bavomaga mu bishanga nabwo byabafashe urugendo rutari rutoya.
Agira ati: “Ubu abana ndetse natwe ababyeyi ubu ntabwo tukigira inzoka zo munda twaterwaga no gukoresha amazi atari meza, aho uyu mufatanyabikorwa aduhereye amazi ubu tuyavona hafi ku buryo bagiye bayashyira henshi muri uyu murenge wacu, kandi nabashaka kuyageza mungo zabo ntabwo bibagora basabwa kugura ibikoresho ubundi bakayahabwa”.
Yakomeje avuga ko nubwo bayavoma ku ijerikani amafaranga 20 ayo amufasha kugira ibyo akora mu rugo rwe ndetse akanabasha kugura ibikoresho bituma ayo mazi akomeza kuza neza hagurwa ibikoresho bikenewe bisimbura ibyangiritse nyuma yo kwishyura WASAC.
Umukecuru Mukangango Berancilla twahuye nawe avuye guhinga yadutangarije ko nubwo bagirwa inama yo guhinga bambaye inkweto bitarabageramo neza ariko bizagenda biza buhoro buhoro, ndetse anatubwira ko ubu bafite amazi meza kuko iyo bavuye guhinga bakaraba.

Umukecuru Mukangango Berancilla n’umuhungu we bavuye mu gishanga guhinga akibuka ko babibujijwe guhingana ibirenge ariko biteguye gushaka inketo zabugenewe zo guhingana ngo birinde indwara zandurira mu gishanga
Agira ati: “Tugirwa inama n’abayobozi bacu ko mu rwego rwo kwirinda indwara zititaweho tugomba guhinga twambaye inkweto kugira ngo twirinde izo ndwara zirimo inzoka zinjirira mu mazi bigatuma zitugiraho ingaruka, gusa biracyatugoye ariko tuzagenda tubimenyera buhoro buhoro, naho kuba izi nkweto nzitwaye mu ntoki nuko nshaka kuza kuzambara maze gukaraba, kandi ubu twabonye amazi meza hafi yacu niyo mpamvu nanze gukaraba ayo mu gishanga”.
Nsanzimana Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara yadutangarije ko kwigisha ari uguhozaho, kuba hari abaturage bagikoresha amazi yo mu bishanga si uko badafite amazi meza hafi yabo ariko bakomeza ubukangurambaga bwo kubabwira ibyiza byayo, ndetse no kubibutsa ko kujya guhinga bagomba kwirinda guhingana ibirenge, ahubwo bagomba kugura bote zo kujyana mu murima mu bishanga.

Nsanzimana Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara
Agira ati: “Umufatanyabikorwa wacu waduhaye umuyoboro w’amazi meza wa km 62 wanyuze mu tugali 5 tugize umurenge wa Ndora aritwo: Bweya,Gisagara,Mukande ari nayo irimo isoko,Cyamukuza na Daho muri make amazi meza mu murenge wacu arahari, ubu nubwo hari abakijya kuyashaka kure ariko abenshi nkuko imibare ibigaragaraza bafite amazi meza, ikindi ni uguhozaho twigisha abajya mu mirima yo mu bishanga kugira ngo bibuke kwambara inkweto zabugenewe zo guhingana”.
Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Rwanda NGO Forum), riyobora gahunda z’ingenzi zo guhindura imibereho n’imyitwarire yo kwigisha, kumenyesha no gukangurira abaturage kwirinda indwara zititaweho(NTDs), kandi bagakoresha ingamba zitandukanye z’itumanaho, harimo mu kurwanya indwara zititawe harimo:
Ubukangurambaga bw’abaturage, gahunda y’uburezi mu mashuri, no gutanga ibiganiro kuri radio na TV.
Gukoresha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru kugira ngo bandike kandi basangire inkuru zijyanye n’indwara zititaweho zo mu turere dushyuha (NTDs) hamwe n’imbaraga zo kunganirana.
Gahunda z’amahugurwa zigamije abaturage batishoboye, barimo abayobozi baho, abashinzwe ubuzima, n’abarezi.

Iyi ni imibare ya buri karere ku ijanisha ryakozwe muri 2020 ku ndwara zititaweho (NTDs)
Gutegura inama z’ubuvugizi n’abafatanyabikorwa haba mu nzego zegerejwe abaturage ndetse no ku rwego rw’igihugu.
Gushyigikira ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi mu Rwanda (RBC) twitabira amatsinda akora tekinike mugihe cyo gutegura, kuyashyira mubikorwa, no gukurikirana.
Nathan Hitiyaremye ushinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), yemeza ko kubona amazi meza muri uyu murenge bizongera isuku n’isukura mubawutuye, ndetse no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, ariko ubuyobozi bugakomeza gukora ubukangurambaga mu baturaye babwo.

Agira ati: “Muri uyu murenge bafite amahirwe menshi yo gutandukana no kurwara indwara ya Birariyoze, iterwa n’umwanda wo kwituma kugasozi hanyuma bikamanukira mu gishanga mu gihe cy’imvura, kuko bazaronga imboga bagiye guteka bakoresheje ayo mazi meza, ikindi gukora isuku y’umubiri ndetse niyaho batuye bakoresha amazi meza, bityo bibarinde za ndwara z’inzoka haba mu bana ndetse n’abakuru”.
Yasoje agira inama abatarahindura imyumvire, ko kwirinda kujya guhinga mu gishanga utambaye inkweto zabugenewe arizo Bote, ko bizabakurizamo kurwara indwara ya Birariziyoze ari nayo ifata umwijima bikabakurizamo gupfa, bityo rero aho gupfa wakwirinda ukoresha izo nkweto kuko iyo ndwara ari nayo itera kubyimba kw’inda (Urushwima).
Rebero.rw
