Musenyeri Muhutu Nathan n'abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro ibi bikorwa remezo
Ababyeyi,abarezi n’abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gashirabwoba,mu murenge wa Bushenge ,akarere ka Nyamasheke bari mu byishimo byinshi nyuma yo gutaha inzu mberabyombi n’icumbi ry’umuyobozi w’ishuri,bubakiwe n’itorero ry’Abangilikani ( EAR) Diyoseze ya Cyangugu,byombi byuzuye bitwaye 36.000.000.
Umushumba wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Muhutu Nathan, wafunguye ku mugaragaro ibi bikorwa remezo, yavuze ko ari ibikorwa by’ingirakamaro cyane mu kurera umwana wuzuye, kuko niba umuyobozi w’ishuri aba ku ishuri,ahafite icumbi ryiza,azabasha gukurikirana abana neza nta kibazo kuko azaba abari hafi,atagenda ngo agaruke mugitondo.
Inzu mberabyombi na yo izafasha abana kuko bazaba bashobora kuhafatira amafunguro, hagakorerwa n’ibindi ishuri ryabateganiriza, hakazaba hanashobora kubera inama z’ababyeyi, iz’ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi,ariko n’ubuyobozi bw’umudugudu ,akagari n’umurenge igihe bukeneye kugira ibyo buhakorera n’abaturage bukabihakorera n’abaturiye ishuri bakaryiyumvamo.

Inzu mberabyombi yatashywe
Ati’’ Biriya ni ibikorwa by’ingirakamaro cyane mu mirerere y’abana bacu,ni yo mpamvu tuza kubitaha,n’abayobozi ku karere bakaza ni uko tuzi akamaro kabyo mu kuzamura umwana turera ,akagira aho ava n’aho yigeza mu bumenyi busanzwe,ariko kandi n’ubw’iyobokamana kuko bazajya banahaganiririzwa ijambo ry’Imana n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.’’
Yavuze ko ziriya nyubako zombi zivuze kinini cyane mu kwita ku mwana ngo abe arezwe neza,afite ibikwiye byose,abone uburere bwuzuye,ubumenyi buhagije ariko n’indangagaciro za gikirisitu,aziboneye heza,hatunganye,afite aho yigira n’ibikwiye byose.
Yasabye ababyeyi uruhare mu gufata neza ibikorwa remezo nk’ibi begerezwa kuko biba byatwaye menshi kandi ari bo ba mbere bifitiye akamaro,bakabitoza n’abana babo.
Umuyobozi w’iri shuri,Rév.past. Harelimana Marc yavuze ko izi nyubako zombi zije zikenewe cyane kuko n’ishuri ryaguka ku muvuduko udasanzwe, aho ryatangiye muri 2009 ritangiranye abanyeshuri 90 gusa,ubu rifite 896.

Abana bishimira ko bahawe ibikorwa remezo bari bakeneye cyane
Ati’’Iyi nzu mberabyombi yari ikenewe cyane ngo bayikoreshe kuko bagenda baba benshi, bari bakeneye aho bakwisanzurira nk’igihe hari icyo bahakorera, imvura n’izuba ntibibice,bakaba banisanzuye. Icumbi na ryo ryari ingenzi cyane kuko iyo umuyobozi ari hamwe, atuje arara hafi y’ishuri,abana bakazinduka bamusanga ireme ry’uburezi nta kabuza riboneka.’’
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie,yashimiye itorero ry’Abangilikani imbaraga rishyira mu burezi, by’umwihariko muri aka karere ka Nyamasheke,kuko amashuri agaragara ko akomeye muri aka karere amenshi ari ayabo, bakanagira umwihariko wo gukurikirana abana mu buryo bwihariye,bituma usanga imitsindire y’abana bakurikirana iri hejuru cyane kuruta mu yandi mashuri y’aka karere.
Ati’’ Noneho rera akarusho kuri iri, umuyobozi w’ishuri abonye icumbi hafi y’abana rizamufasha kurushaho kubegera,agafatanya n’ababyeyi kumenya uko abana biga, uko abarezi bakora ibidanago n’ibindi, ntahore agenda umugoroba ngo agaruke mugitondo abana bahamutanze nk’uko ahatari icumbi ry’umuyobozi bigenda.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie ashimira EAR Diyoseze ya Cyangugu imbaraga bashyira mu burezi
Yasabye ababyeyi gufataya n’ubuyobozi bw’ishuri kuba hafi y’abana, ntibabaterere abarezi ku mashuri ngo bumve ko birangiriye aho, ko ubufatanye bwa bose ari bwo buzatanga umusaruro witezwe,kandi ibishoboka byose ngo ibyo bagezwaho,ku rwego rw’ibikorwa remezo bihari,icy’ingenzi ari ukubifata neza no kubigirira isuku gusa.
Mu bibazo iri shuri ryagaragaje rifite,harimo icy’umuhanda urigeraho bigaragara ko ari mubi cyane,kuko nk’uko umuyobozi waryo Harelimana Marc yabigaragaje, hari igihe imodoka zizanira ibiribwa abanyehsuri ku ishuri ntizibashe kuhagera, n’abahaje bafite ibinyabiziga bikabagora.
Hari kandi ubucucike mu mashuri,aho hakenewe nibura ibyumba 4 by’amashuri, n’utwumba 16 tw’ubwiherero ngo abana bige neza,baniherere ahameze neza, hakaba hanakenewe umushinga uterwa inkunga na Compassion International na wo wafasha abana,cyane cyane abo mu miryango itishoboye kwiga neza.

Musenyeri Muhutu Nathan avuga ko batazahwema ku kwita ku burezi
Ibi byose,Musenyeri Muhutu Nathan,yavuze ko,ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere bizakunda uko ubushobozi buzaboneka,ko bihakenewe,ko nubwo hari n’ahandi haba hari ibibazo bikeneye gukemurwa n’aha bitakwibagirana.
Musenyeri Muhutu Nathan yanashimiye umuterankunga w’iri torero wahaye abana barenga 80 biga muri iri shuri imyambaro y’ishuri bakaba bayibambitse mu gutaha ibi bikorwa emezo, anishimira uburyo abana b’inshuke bameze neza,aho yababonye abaha igikoma,ashimira ishuri,abarezi n’ababyeyi imbaraga bakoresha ngo rirusheho gutera imbere.

Abayobozi mu ifoto y’urwibutso nyuma yo gutaha ibyo bikorwa remezo

Ababyeyi na bo bashimishijwe n’ibi bikorwa remezo

Icumbi ry’umuyobozi w’ishuri ryatashywe
@Rebero.rw
