Inama mpuzamahanga y’ihuriro rya 4 ku ndwara zitandura yatangiye mu Rwanda aho yitabiriwe n’abantu barenga 700 baturutse mu bihugu 69, kuri uyu wa kane tariki ya 13 gashyantare 2025. iyi nama ikaba izasoza imirimo yayo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025.
Iyi nama ikaba ihuje inzobere mu ndwara zitandura aho bagomba kugira ibyo bigira ku Rwanda ndetse n’u Rwanda naryo rukaba hari ibyo ruzabigiraho ikaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika.
Dr. Joseph Mucumbitsi, Perezida w’ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCD Alliance), yavuze ko uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta n’abaturage bahuye n’ibibazo by’indwara zitandura (NCD) mu gushimangira uburyo bwo gushaka igisubizo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Agira ati: “Kugira ngo twirinde imibabaro n’impfu zishobora guturuka ku ndwara zitandura (NCDs), tugomba gukomeza gushimangira uburyo burambye bwa UHC kugira ngo tubone uburyo bwo kwisuzumisha hakiri kare no kuvurwa ku gihe, kandi icyiza ni uko uwipimishije hakiri kare avurwa agakira”.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda ndetse niryo mu mahanga Dr Uwinkindi Francois, Umuyobozi mu ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yagarutse ku byarinda impfu abantu ku ndwara zitandura.

Agira ati: “Ubu imbaraga ziri gushirwa mu kwigisha no kurinda abaturage kuko byaragaraye ko 40% by’impfu dushobora kubyirinda biva ku ndwara zitandura, mu gihe twirinze kunnywa itabi, kunnya inzoga nyinshi, dukoze Siporo ihagije ndetse tukirinda umubyibuho ukabije, ikindi tukikingiza zimwe mu ndwara za kanseri y’inkondo y’umura ku gihe”.
Yakomeje avuga ko ariho ubu hashyirwa imbaraga cyane hakoreshejwe abantu babana nabo umunsi ku wundi harimo inzego z’ibanze cyangwa se abajyanama b’ubuzima kuko nabo basigaye bigisha indwara zitandura mu mudugudu hasi, ndetse bakanapima basanga imibare itameze neza bakabagira inama yo kujya ku bigo nderabuzima kugira ngo bakurikiranwe.
Mu minsi mike ishize u Rwanda rwashyize hanze gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’Umura, ariko ibiteganijwe ni ugukingira iyi kanseri y’inkondo y’umura ndetse no kuyipimisha hakiri kare, kugira ngo batazaza kwivuza yamaze kubarenga kuko iyo wipimishije kare uravurwa ugakira.

Katie Dain, umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’indwara zitandura (NCD Alliance), agira ati: “Mu myaka itanu ishize ihuriro ry’indwara zitandura riheruka rya 3 ryabereye i Sharjah, muri UAE, twabuze abantu miliyoni 215 ku ndwara zitandura (NCDs). Kugira ngo tubyerekane kandi bigaragare ko bikomeye, abo ni abaturage batuye igihugu cya Nijeriya”.
Umubare w’abantu bafite indwara zitandura (NCD) urenze uw’ibindi bibazo byinshi by’ubuzima byahujwe: abantu miliyari 1 bafite umubyibuho ukabije, miliyari 1,3 bafite umuvuduko ukabije, miliyari 1 bafite ibibazo byo mu mutwe, na miliyari imwe ya diyabete n’indwara z’ubuhumekero zidakira.

Itangazamakuru ryitabiriye ikiganiro ryaturutse mu mahanga no mu Rwanda bakeneye kumenya uko mu Rwanda indara zitandura zihagaze

Abatanze ibiganiro batandukanye ubwo basobanuraga uburyo indwara zitandura zimeze mu bihugu baturukamo
@Rebero.rw
