Mubihe byohambere mu Rwanda hariho abashinzwe umutekano wa baturage mbere mu rwanda habagaho Jandarumori kuwa 16 Kamena 2000 nibwo Polisi y’ igihugu yashyirwagaho n’itegeko Nomero 9 ryo muri 2000 maze itangira kwegerezwa abaturage.

Polisi y’ Igihugu ni umusaruro wavuye mu ihuzwa ry’ imitwe itatu yahozeho mbere yibohorwa ry’ igihugu mu 1994. Iyo mitwe uko ari itatu ni Jandarumoli y’ Igihugu, yabarizwaga muri Minisiteri y’ ingabo; Polisi Kominali yabarizwaga muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu na Polisi y’ Ubutabera yabarizwaga muri Minisiteri y’ Ubutabera.
Ubutegetsi bwa nyuma y’ ubukoroni ndetse n’ ubw’igihe cya jenoside bwaranzwe n’imikorere idahwitse, aho Polisi na Jandarumoli byifashishwaga nk’ ibikoresho cyo gukuraho abo bishinzwe aho kubarinda. Kwizerwa guke niko kwaranze iyi mitwe.
Inshingano, umumaro n’ indangagaciro by’ iyi mitwe ntibyagezweho nuko ubuyobozi bukuru bwari bushinzwe umutekano w’abaturage muri icyo gihe aho hari byinshi byari byibanzweho cyane kubera ko umutekano cyari kimwe mu nkingi zikomeye kugirango abaturage bongere bagirire ikizere ubuyobozi.

Nyuma yogushyirwaho n’itegeko Polisi yahawe inshingano zitandukanye Inshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda ni ugukorera no gukorana n’abaturage mu rwego rwo gucunga umutekano wa buri wese.
Uko iminsi yagiye yegera imbere Polisi y’u Rwanda nayo yashyizeho serivisi zitandukanye harimo n’ikoranabuhanga, zirimo nko gutanga ibirego, amakuru bifitanye isano ndetse no kwandikisha ibyangombwa ku gihe ndetse ku buryo bunoze hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Polisi ihora iharanira gutanga serivisi zayo buri munsi muburyo bunoze kugirango ikomeze kurushaho gukorana no kubana neza na baturage kuberako bahura kenshi gashoboka muri gahunda z’ubuzima bwaburimunsi.
@REBERO.RW
