Ubwo basobanuriraga abanyeshuri ba Maranyundo girls School rya Nyamata, isuzuma mpuzamahanga rya PISA/2025 ry’abanyeshuri abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kuryumva ndetse nabagomba kuzariko kugira ngo bitegure guhagararira igihugu.
Umwe muri Team ya NESA wari uyihagarariye mu Karere ka Bugesra Bwana Muragwa George yasobanuriye abanyeshuri ibijyanye n’isuzuma mpuzamahanga rya PISA u Rwanda rugiye gukora bwa mbere, kugira ngo abanyeshuri bazatoranwa bazamenye uko bazitwara.
Hirwa Teta Keny Loxane umwe mu banyeshuri ba Maranyundo girls School yadutangarije ko ayo masomo azakorerwamo isuzuma mpuzamahanga rya PISA/2025 asanzwe ayatsinda neza, ariko bitewe nuko ari ugusubiza wabanje gutekereza arumva ari ibintu bye.

Agira ati: “Ngiriwe amahirwe yo kuba umwe mubazahagararira ikigo cyacu ndetse n’igihugu twazitwara neza kuko amarushanwa mpuzamahanga dusanzwe tuyakora kandi tukitwara neza cyane, kandi bizatuma tumenya uko uburezi bwacu mu gihugu bumeze mbese ni isuzuma riziye igihe”.
Yakomeje asaba ko bitewe nuko abana bumva indimi byakongerwa kugira ngo abanyeshuri babashe kwisobanura muri izo ndimi z’amahanga kandi birashoboka ubuyobozi bwabishyizemo imbaraga, cyane cyane mu bana biga mu byaro.
Mudahinyuka Audace umuyobozi wungirije mu kigo cya Maranyundo girls school ushinzwe amasomo, yatangiye atubwira ko bagiye kurushaho gutegura abanyeshuri cyane cyane abiga mu mwaka wa gatatu kuko aribo bashobora kuzatoramwo abazakora isuzuma mpuzamahanga rya PISA/2025.

Agira ati: “Ni amahirwe tagize kubona ikigo cyacu kiri mu bigo byatoranyijwe kuzahagararira igihugu muri iri suzuma mpuzamahanga rya PISA/2025, bityo rero tugiye kurushaho gukora imbanziriza suzuma kugira ngo igiye cy’isuzuma bazabe baramenyereye uko bikorwa”.
Yakomeje avuga ko bazafatanya na NESA mu gutegura abana kuri ariya masomo azakorerwaho isuzuma mpuzamahanga rya PISA/2025 mu mibare, Science ndetse no gusoma icyongereza kandi ndumva bitazabagora kuko dusanzwe twitabira amarushanwa cyane cyane nkay’imibare ku rwego mpuzamahanga kandi abanyeshuri bakitwara neza.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera avuga ko imyiteguro irimbanije mu karere ka Bugesrea mu mashuri yatoranijwe ko azakorerwamo isuzuma mpuzamahanga rya PISA/2025, ibi bakaba babifatanije na NESA kugira ngo mu kwezi kwa Mata abana bazabe bamaze kumenyera ndetse no kwitegura iri suzuma mpuzamahanga rya PISA.

Agira ati: “Iri suzuma mpuzamahanga rizadufasha kurusha gutunganya uburezi bw’u Rwanda twigereranya n’andi mahanya ariko bigafasha n’abanyeshuri kurushaho gutekereza, ubu dukomeje gufasha abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kubyumva neza”.
Yasoje avuga ko mu karere ka Bugesera hatoranijwe ibigo by’amashuri 7 harimo ibigo 6 byo mucyaro hamwe n’ikigo 1 cyo mu mujyi aricyo Maranyundo girls School, ni isuzuma rizaba muri uyu mwaka ariko ibisubizo bikazaboneka mu mwaka utaha naho irindi suzuma mpuzamahanga rya PISA rikazaba muri 2029.
@Rebero.rw
