Biyemeje gukomeza kuyiteza imbere
Abanyamuryango ba Nyabitekeri SACCO mu karere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma yo kuva mu bihe bibi by’imicungire mibi y’umutungo mu myaka yashize,ahari haranyerejwe miliyoni 88,barishimira aho bahagaze ubu aho umwaka ushize bungutse hafi miliyoni 37.
Umucungamutungo w’iyi SACCO, Dushimimana François,avuga ko yashinzwe nk’indi mirenge SACCO muri 2009, itangira ikora neza,ibibazo by’inyereza ry’umutungo biyivukamo hagati ya 2012 na 2015,binakubitiyeho ko n’ikoranabuhanga ryari ntaryo,imigenzurire y’imbere iba mike, bituma bitagenda neza irahomba.
Avuga ko yayigezemo muri Werurwe 2016, arakora kimwe n’abo bakoranaga ariko muri Kanama uwo mwaka batangira gukemanga ibyo bihombo,ari bwo bakoraga ibarura ry’umutungo bagasanga SACCO ifite igihombo cya miliyoni 88, abakigizemo uruhare barakurikiranwa,bamwe barafungwa,abandi baratoroka, we n’abo bakoranaga barimo uwahise aba umuyobozi wayo,Mukarugwiza Floride,bakora ibishoboka byose ngo isubire ku murongo iriho ubu.

Umucunamutungo wa Nyabitekeri SACCO,Past. Dushimimana François ashimira Banki nkuru y’igihugu( BNR) yabishyuriye miliyoni 88 zari zibabereye umutwaro
Ashimira cyane Banki nkuru y’igihugu ( BNR) yabatabaye ikabishyurira izo miliyoni icyo cyuho cyari kirembeje abo banyamuryango kikazibwa.
Ati’’ Turashimira cyane Banki nkuru y’igihugu( BNR) yadufashije ikaziba icyo cyuho cy’izo miliyoni,irazizana,izitwishyurira akarere ka Nyamasheke kuko icyo gihe inguzanyo za VUP ari zo zari zagize ikibazo. Zahabwaga abatazwi,n’abazwi ntibazishyure,bituma akarere kishyuza SACCO izo miliyoni kari kayihaye, SACCO irazibura, BNR imaze gusesengura icyo kibazo, isanga koko SACCO yarahombye,iduha ayo mafaranga.’’
Avuga ko icyo gihe bari mu bihe bibi cyane kuko inguzanyo zari mu baturage zitarengaga miliyoni 50,hafi 3/4 byazo byari gukerererwa,bivuze ko SACCO itari gukora itanga inguzanyo nke nk’izo kandi inguzanyo ari zo ziyiteza imbere iyo abaguza ari benshi bakanishyura neza.
Ati’’ Ubu aho ibintu bigiriye mu buryo turi ku kigero cy’inguzanyo zirenga miliyoni 411,ni zo zari hanze mu mpera z’umwaka ushize kandi zirishyurwa neza cyane rwose. Icyo gihe bwo urebye abakozi bahembwaga amafaranga batinjije kuko byari bigeze habi cyane.’’
Avuga ko izi mpinduka bazikesha mbere na mbere umutekano n’imiyoborere myiza ya perezida Kagame,washyizeho imirenge SACCO, imikorere yayo igakurikiranwa,akanashima ubufatanye n’izindi nzego zarebwaga n’iyi SACCO , aho n’iz’ubutabera hari ibyo zavuguruyemo.

Umuyobozi wungirije wa Nyabitekeri SACCO Uzayisenga Josiane asaba abanyamuryango gukomeza gukunda SACCO yabo no kuyigirira icyizere
Ubu umunyamuryango ugiranye ikibazo na SACCO,itakijya gusiragira mu karere ka Nyamasheke imuregayo n’ibyajyanaga na byo byose byatezaga ibihombo, aregwa hafi mu rukiko rw’ibanze rwa Kagano muri aka karere,bitanasabye abavoka, bigakemuka.
Anaboneraho gushimira abanyamuryango icyo gihe batatereranye SACCO yabo, ahubwo bagakura amafaranga mu yandi mabanki bakayazanamo ,bakaziba icyo cyuho,kugeza bisubiye mu buryo.
Ati’’Muri abo twavuga nk’uwitwa Nzeyimana Thacien,wabonye ibibazo by’amafaranga byaturenze agakura miliyoni zorenga 10 mu yandi mabanki akayazana akaziba icyo cyuho,n’ubu akiri umunyamuryango w’imena, n’abandi bakoze nka we,batubereye imfura cyane.’’

Inyubako ya Nyabitekeri SACCO
Yizeza abanyamuryango ko imikorere myiza izakomeza,bakava ku rwunguko rwa miliyoni 37 bakazirenza kure,kuko ahari ubushake n’ubufatanye ubushobozi butabura.
Mukarugwiza Floride wawiyoboye muri ibyo bihe bibi,avuga ko yishimira uko ihagaze ubu,na we agashima abitanze bose ngo uwo muraba utayihitana.
Ati’’ Byari bikomeye cyane ariko twabivuyemo neza,ubu turishimye. Umuntu arabitsa ayo ashaka akaguza agakora imishinga akiteza imbere. Tukabishimira cyane umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame ushakira abanyarwanda bose ibyiza. Ubu ufite amafaranga ntayararane mu nzu,ntanayazane muri SACCO afite ubwoba bw’abayanyereza,igihe ayashakiye akayabona akanagurizaho andi agakora akiteza imbere.’’
Nzeyimana Thacien,umwe mu bavugwaho ko yayimanye byari biyirangiriyeho,na we ngo yishimira ko ubu iyo agize ikibazo ayigana ikamuguriza.

Nzeyimana Thacien, umwe mu banyamuryango bashimirwa bagobotse SACCO mu bihe byari biyikomereye
Ati’’ Nabonye bikomeye, nanga ko SACCO yacu iheranwa n’ibibazo icyo gihe, nkura mu yandi mabanki amafaranga nyazanamo,kimwe na bagenzi banjye bakoze batyo,irakomeza kugeza ubu noneho nanjye nkenera amafaranga ikanguriza,nkumva binejeje cyane,kuko iyo idusenyukiraho twari kuba tubaye ibigwari.’’
Kugeza ubu iyi SACCO ifite abanyamuryango barenga 12.000,bakomeza kwiyongera uko imicungire yayo irushaho kuba myiza,umuyobozi wayo wungirije Uzayisenga Josiane,akizeza abanyamuryango ko imicungire yayo itazongera kugira amakemwa kuko ikurikiranirwa hafi,akabasaba gukomeza kuyigana,bafata inguzanyo bagakora bakiteza imbere.
@Rebero.rw

I would like to extend my heartfelt gratitude to Nyabitekeri Sacco for their exceptional service. Your dedication and commitment to excellence have not gone unnoticed, and I truly appreciate the positive impact you have made. Thank you for your outstanding contributions and for being a valuable member of the Sacco community.