Mu mukino wa mbere waraye ubaye muri CAVB Club Championship 2025, ikipe ya APR WVC ikaba yaraye itsinze Club Feminine de Carthage yo muri Tunisiya amaseti 3-1 mu mukino wa mbere wabaye biha amahirwe ikipe ya APR WVC yo gukomeza kwitwara neza.
Ni umukino watangiye abakinnyi ba APR WV ubona batinya abarabu nkuko bisanzwe kuko iseti ya mbere bayitsinzwe 25-18 ya APR WV ariko andi maseti yakurikiyeho bamaze gutinyuka bayitwayemo neza, kuko iseti ya kabiri byabaye 24-26 aya APR WV andi yakurikiyeho nayo yari 23-25;22-25 bigaragara ko APR yazamuye urwego rwayo.

Ikipe ya Police WV nayo irakina kuri uyu munsi mu masaha y ani njoro aho iri bukine na Kenya Pipeline Company, nabo intego akaba ari ugukora uko bashoboye bagatsinda umukino wabo.
Kapiteni wa APR Munezero Valentine avuga ko babanje kugira ubwoba bw’abarabu ariko umutoza ababwira ko bagomba gukina umukino wabo birangira babonye bishoboka.

Agira ati: “Kuba dutsinze uyu mukino ntabwo twageze kure ahubwo birasaba ko buri mukino ugomba kuwutegura nkaho ugitangira irushanwa, ariko iyo utangiye utsindwa ucika intege, kuba hariho guhangana iwacu muri Championnat nibyo bitumye twitwara neza”.
Umutoza wa APR Bwana Kamasa Peter nawe yishimiye umukino uko wagenze nubwo udukosa tutabura ariko uko bakinnye byanshimishije kuko bakurikiye inama nabagiriye.

Agira ati: “Turashima Imana yo mu ijuru kuko ukuboko kwayo twakubonye kuko gutsinda ikipe y’abarabu bafite igikombe kirenze kimwe ni akazi katoroshye, ikindi twagerageje guhagarika impande zabo kuko arizo bakunda gukoresha, ikindi cyadufashije service zacu zari nziza cyane”.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria Bwana Bazivamo Christopher wakurikiranye uyu mukino nawe yashimishije nuko ikipe ihagarariye u Rwanda yabashije kwitwara imbere y’abarabu mu mukino wabo wa mbere.

Agira ati: “Ntako bisa kuba u Rwanda rutsinze ku mukino wa mbere ni byiza cyane biratanga icyizere ko nindi mikino bazayitwaramo neza, ndetse sinabura kuvuga ko iri rushanwa tuzarirangiza neza, uyu munsi hari umukino wa Police nayo turaza kuyishyigikira ariko nambere y’umukino ndagomba kubanza kuganira nabo kugira ngo mbabwire ko turi kumwe kandi bagomba kugera ikirenge mucya bagenzi babo”.
Yakomeje avuga ko Abuja hari abanyarwanda bake cyane bakora mu miryango mpuzamahanga ariko bagenda bahindagurika bitewe n’imiterere y’akazi kabo, ariko twarabamenyesheje baziko iyi mikino ihari uko buri wese azjya abona umwanya buriya bazajya banyaruka kuko twishimiye ko amakipe yacu ari muri iyi mikino nyafurika.




@Rebero.rw
