Urubyiruko ruri kumwe n'abahagarariye bimwe mu bigo by'imari bikorera mu karere ka Rwamagana nyuma yo kuruhugura
Urubyiruko 41 rwo mu mirenge yose y’akarere ka Rwamagana rugizwe na 30 b’igitsinagore na 11 b’igitsinagabo,rurimo 39 rufite ubumuga,rwatangiye gukirigita ifaranga nyuma yo kwigishwa imyuga n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) rwahuriye mu mujyi wa Rwamagana ruhugurwa ku gukorana n’ibigo by’imari.
Ni amahugurwa y’iminsi 2 nk’uko umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga’ Dukore twigire’ yabitangarije Rebero.rw, aho umunsi wa mbere wahariwe guhugurwa ku kunoza ibyo rukora, kubishakira abakiliya, kubyamamaza, n’ibindi, uwa 2 uharirwa kurusobanurira inyungu ziri mu gukorana n’ibigo by’imari.
Ati” Twabanje kuruhuriza hamwe turwigisha imyuga inyuranye,irimo ubudozi,kuboha imipira,gusudira, kubaka,kubaza n’ibindi.”

Yakomeje ati” Tumaze kwiga twarushakiye ibikoresho rujya ku isoko ry’umurimo ubu ruri kubona amafaranga arufasha kwiteza imbere. Icyo dukora ubu ni ukurwigisha gukorana n’ibigo by’imari binyuranye ngo ruzigame rwake inguzanyo rwongere imishinga y’iterambere ari yo mpamvu twaruzaniye abakozi ba bimwe mu bigo by’imari bikorera muri aka karere ngo baruganirize“.
Niyigaba Innocent, umucungamutungo w’urwego Finance,ishami rya Rwamagana,Christine Uwimana, ushinzwe inguzanyo muri SACCO ya Mwurire na Tuyishime Béatrice ushinzwe inguzanyo muri COPEDU, buri wese yarusobanuriye imikorere y’ikigo yari ahagarariye, inyungu rufite mu kukigana no gukorana, rubaza ibyo rudasobanukiwe,rurasubizwa, runabwirwa ko umuntu atazigama ibyo asaguye, ko kuzigama bisaba kwigomwa bitewe n’intego y’uzigama.
Kubyerekeranye n’inguzanyo, Niyigaba Innocent yagize ati” Nta gikanganye kirimo,cyane cyane ko hari n’ikigega cy’ingwate ( BDF) cyabyoroheje ku rubyuruko rudafite ingwate, bikarushaho koroha iyo abafata inguzanyo bibumbiye mu itsinda,kandi ab’ibyiciro byihariye nkamwe hari uburyo boroherezwa.”
Mu kiganiro na Rebero.rw,rumwe muri uru rubyiruko rwagaragaje ko rwanyuzwe n’ibisobanuro rwahawe, rugiye kunoza imikoranire n’ibigo by’imari ngo ayo rubona ataruca mu myanya y’intoki.
Manishimwe Stanislas ufite ubumuga bw’ingingo, wize gusudira, mu murenge wa Muyumbu, avuga ko amaze imyaka 2 arangije kwiga. Kuko hari ibikoresho yaburaga ku byo yari yahawe na NUDOR yisunze ufite ibirenze ibye,ubu barakorana.
Ati” Ndashimira cyane NUDOR yaturihiye tukiga kuko ubumuga nabwongeragaho ubupfubyi ku babyeyi bombi ubuzima bukagorana.”

Manishimwe Stanislas avuga ko kwizigamira bigenda bimuhindurira ubuzima
Yongeyeho ati” Natangiye nizigamira make make ku yo mbona, ngejejemo amafaranga 200.000 nkuramo 180.000 nyagura ingurube. Imaze iminsi ibwaguye ibibwana 10 nitezeho gukuraho amafaranga 350.000 mu mezi 2 gusa ari imbere. Iyo ntizigamira ntibiba byaranyoroheye.”
Avuga ko nibikura akabigurisha agakuramo ayo mafaranga ateganya ko azafata inguzanyo muri SACCO no mu itsinda akongeranya akagura inka izamuha amata anywa n’umuryango we,n’ifumbire afumbiza imyaka,akeza agasagurira amasoko ubuzima bukarushaho guhinduka.
Nibagwire Alphonsine wo mu murenge wa Munyaga,wize ubudozi, avuga ko itsinda ryabo ry’abantu 22, babitsa arenga 100.000 buri kwezi muri SACCO ya Munyaga.
Ati” Baduhaye inyigisho nziza cyane zo gucunga neza ayo dukoreye, kwizigamira no gufata inguzanyo tukazikoresha neza. Twari tuzikeneye cyane.”

Nibagwire Alphonsine avuga ko ,bifashishije ibigo by’imari bazagera kuri byinshi bifatika,bagahinyuza abagitekereza ko iterambere ry’abantu bafite ubumuga ari inzozi
Arakomeza ati” Abantu bafite ubumuga mbere ntitwari tuzwi, dusuzugurwa ngo ntacyo twakwimarira, ariko imyuga twize n’uburyo twiyubaka biratanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza. Dufite intego yo gukora n’indi mishinga y’iterambere kandi tuzabigeraho kuko ahari ubushake ubushobozi butabura“.
Ntezirizaza Gasprd wo mu murenge wa Nzige avuga ko uretse kubitsa mu matsinda,gukorana n’ibigo by’imari atabihaga agaciro.

Ntezirizaza Gasprd ngo ahinduye imyumvire nyuma y’aya mahugurwa kuko amafaranga yayabikaga mu rugo ntiyunguke kandi ikigo cy’imari gitanga inyungu
Ati” Nyuma y’aya mahugurwa mfashe umwanzuro wo gushishikarira gukorana n’ikigo cy’imari kinyegereye kuko nayabikaga mu rugo nkumva ni ibyo,ariko izi nyigisho zampinduye“.
Aba,kimwe na bagenzi babo bashimira cyane perezida Kagame, ko impanuro ahora aha abanyarwanda ari zo zabahaye ingufu zo kumva ko bashoboye,bataremewe ubukene no gusigara inyuma mu iterambere.
Bajya kwiga,babona imirimo,aho bamwe bavuga ko mu minsi iri imbere bazaba banayitanga,uko imishinga yabo irushaho kwaguka.
Murekatete Brigitte umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga’Dukore twigire’

Umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga’Dukore twigire’ Murekatete Brigitte
yarusabye gukomeza kugaragaza ko rushoboye, rukabyaza ifaranga irindi, rugaha agaciro kanini kuzigama no gukoresha inguzanyo rwiteza imbere, haba mu matsinda rwabumbiwemo na NUDOR cyangwa umuntu ku giti cye,cyane cyane ko bafite abafashamyumvire babakurikirana umunsi ku wundi.
Ati” Turifuza ko nyuma yo kubona amafaranga, rurenga ibyo kubitsa mu matsinda rugateza imbere imishinga yarwo rugana ibigo by’imari, rugafata inguzanyo,rukanoza ibyo rukora.”
@Rebero.rw

Disability is not inability