Abanyeshuri ba Young doctors'Academy mu karasisi
Ubuyobozi bw’ishuri Young doctors’Academy rikorera mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Giheke mu karere ka Rusizi burizeza abarirereramo n’abandi biteguye kurigana ko bukurikije urwego rigezeho mu myaka 5 gusa rimaze rikora, mu yindi 5 iri imbere rizaba ari irya mbere muri aka karere mu burezi n’uburere bufite ireme.
Byatangarijwe Rebero.rw n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’amashami yaryo 5 yose akorera mu karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, ku wa 7 Nyakanga, nyuma y’akarasisi kabereye ijisho k’abana baryigamo n’ababyeyi babo kazengurutse umujyi wa Rusizi, imyiyereko y’abana mu nganzo zinyuranye, impanuro n’ibindi ababyeyi bavuga ko byabahaye icyizere ko barerera mu biganza byiza.
Mu kiganiro cyihariye na Rebero.rw, Nzeyimana Oscar yavuze ko mu myaka 5 gusa rikora, rimaze kugaba amashami 5 hirya no hino mu mujyi wa Rusizi n’inkengero zawo, harimo amashami 3 mu murenge wa Kamembe, rimwe rikorera mu mashuri yahoze ari ay’itorero ry’Ababatisita mu mujyi rwagati wa Rusizi.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’iri shuri, Nzeyimana Oscar avuga ko mu myaka 5 iri imbere rizaba riri ku rwego ruri hejuru
Ati” Ntitwahatinze kuko twahatangiye muri 2020, umwaka ukurikiyeyo,2021 tugera ku Karushaririza,umurenge wa Gihundwe, umwaka ukurikiyeho dutangiza ku Kadashya mu murenge wa Kamembe, umwaka ushize twinjira i Murangi mu murenge wa Kamembe tunajya mu murenge wa Giheke kuko na ho batugaragarizaga ko batwifuza cyane.”
Avuga ko muri ayo mashami yose rifite abana bagera kuri 400, biga mu y’inshuke n’abanza,bagenda biyongera ku buryo umwaka utaha w’amashuri nibura abandi barenga 200 babiteguye.
Akavuga ko imitsindire y’umwaka ushize,aho abana 30 bari bafite mu wa 6 ubanza batsinze neza ikizamini cya Leta cyayasozaga na 17 bakoze ubu bakaba batanga icyizere, akahahera yizera kuzabona uwo mubare.
Rebero.rw imubanije akarusho rifite ugereranije n’ayaribanjirije, dore ko ari ryo rije nyuma y’andi yigenga muri uyu mujyi harimo ahamaze imyaka hafi 30, yavuze ko kubaka izina bitabonerwa mu gihe kirekire umaze ukora, bibonerwa muri gahunda zisobanutse ugaragariza abafatanyabikorwa.

Bishimira kurererwa mu ishuri ry’icyitegererezo
Ati” Icya mbere ni uko abarishinze bafite umwanya uhagije wo kurikurikirana, ikibazo kivutse kigahita gikemurwa kugira ngo umwana ahabwe koko uburezi n’uburere akwiye guhabwa.”
Avuga ko amasuzuma ahoraho abana bahabwa n’uburyo bakurikiranwa n’ababarera atuma bamenya buri mwana n’intege ze, bagahura n’ababyeyi bakaganira ku mirerere y’umwana ikwiye, ku buryo nta mwana n’umwe wabaca mu myanya y’intoki ngo abananire.
Ku ntumbero iri shuri rifite, ati” Intumbero inashingiye ku izina ryaryo ubwaryo’ Young doctors’Academy. Ni uguha abana ubumenyi butyaye, bwuzuye, bakiri bato, buzabagirira akamaro butarababereye impitagihe.”
Avuga ko ikibazo bahanganye na cyo ari icyo kubona inyubako zabo bwite bakoreramo kuko hari aho bazifite n’aho batarazigira, bagikodesha, mu myaka 5 iri imbere bakazaba babonye ibibanza bizubakwaho inyubako z’amashuri zujuje ibyangombwa, ari ku rwego rurenze urw’aboneka ubu mu mujyi wa Rusizi.
Ku byerekeranye no kugaba amashami mu tundi turere, cyane cyane Nyamasheke yavuze ko ari igitekerezo cyiza ariko bagiye kubanza gushyira ingufu aho batangiye, bakazabona kwerekeza aho handi.
Ikindi avuga bagiye kwihutira ni ukubaka ubushobozi bw’abarimu, aho bazakomeza gushaka abafite ubumenyi bukenewe, bwatanga umusaruro bifuza, bakanahabwa amahugurwa ahagije, n’ibindi byose bakenera ngo batange uburezi n’uburere
bufite ingufu, nk’umushahara wisumbuyeho, bakazabikorerwa.

Abana barangije ay’inshuke mu byishimo
Avuga ko intego bamaranye imyaka 5 y’uburezi bufatika bayirimo, agashima ubufatanye n’ababyeyi, abarezi n’izindi nzego zibashyigikira.
Ati” By’umwihariko turashimira perezida wa Repubulika, dukesha ibi byose, turi kumwe na we uburezi buzakomeza kuzamuka kuko ibi byose dukora bigendera ku murongo yatanze, n’inzego zigenzura uburezi ziza zitwunganira, zitugira inama, zitaza ziduhutaza.”
Ababyeyi bavuga ko barifitiye icyizere bakurukije imyaka rimaze n’aho rigeze.
Nyiraneza Thaus uhafite umwana urangije abanza, ati” Ni ishuri dushima kuko riturerera neza cyane,tuzahora turereramo kuko unakurikije ibyo abana bacu berekenye hano, biragaragara ko turerera heza,twifuza.”

Nyiraneza Thaus avuga ko yishimira ireme ry’uburezi umwana we atahanye.
Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera, Niyigena Jean Claude,na we yarishimiye ubufatanye mu kubarerera abana neza,avuga ko kuri ubu bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kurerera aheza.
Ati” ubusanzwe ndi umumotari. Mbere abamotari twafatwaga nk’abaciriritse badashobora gushyira abana babo mu ishuri ryiza nk’iri, ariko urabona ko natwe twamenye ko nta wundi murage waha umwana utari ishuri nk’iri.”
Ashimira ababyeyi bagenzi be imbaraga bashyira mu gukurikirana imyigire y’abana babo n’abarezi babarerera akavuga ko ibishoboka byose bizakomeza gukorwa ngo uburezi bufite ireme muri iri shuri bukomeze guharanirwa.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Niyigena Jean Claude yashimiye iri shuri uburyo riberera abana neza

Ababyeyi baherekeza abana babo mu karasisi mu mujyi wa Rusizi

Abana bagaragarije ababyeyi ko bize neza

Abana bize neza babera ababyeyi umunezero

Ababyeyi, abana babo n’ubuyobozi bw’ishuri mu byishimo byo gusoza ibyiciro aba bana bigagamo
@Rebero.rw
