Bashimiye umushinga RW 0393 Butambamo ADEPR Gashonga waboroje
Imiryango 150 yo mu murenge wa Nzahaha n’iwukikije, mu karere ka Rusizi,ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0393 Butambamo ADEPR Gashonga,uterwa inkunga na Compassion international,borojwe amatungo magufi basabwa kuzoroza abandi ngo hagabanuke umubare w’abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene muri iyi mirenge.
Ubwo bahabwaga aya matungo ku wa 8 Nyakanga,2025, umukozi w’umurenge wa Nzahaha ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,aya matungo yatangiwemo, Ngirente Philippe yashimiye uyu mushinga uhaye abaturage amahirwe angana atya,dore ko kubera guhenda kw’itungo muri iki gihe abaturage bavuga ko ribona umugabo rigasiba undi, ko kubona uriguha utariguze ari amahirwe akomeye cyane kuko n’abagabira abandi batakibaho cyane nka nka kera.
Yanashimiye abaturage babyaje umusaruro amahirwe nk’aya,ubonye itungo akitura, asisigaye akayabyaza umusaruro ugira aho umuvana n’aho umugeza kuko bahari banatanga ubwo buhamya.
Ati’’ Ndabashimira cyane ko amahirwe nk’aya mutajya muyapfusha ubusa,tukanashimira uyu mushinga ubafasha gutera imbere.’’

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gashonga, Ngirente Philippe yabibukije ko bazitura abandi mu rwego rwo kugabanya umubare w’abari munsi y’umurongo w’ubukene
Yabibukije amabwiriza ajyana n’iri yorozwa,abasaba mbere na mbere kudahirahira ngo bayagurishe bataritura,ko nibanitura batagomba kugurisha ngo urugo rusigarire aho,kuko urugo rwo mu cyaro rutagira itungo ntaho ruba ruhagaze.
Ikindi ni uko uhawe itungo yoroza itorero na ryo rikoroza undi urikeneye,ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge, kugira ngo bifashe ko imiryango izamurana mu iterambere.
Ati’’ Nk’ubu aha iwacu mu murenge wa Nzahaha dufite imiryango 2989 iri munsi y’umurongo w’ubukene. Muri uyu mwaka ushize twagombaga gufasha imiryango 593 kuva munsi y’uwo murongo, iracyafashwa. Iri tungo uhawe uzoroza umwe muri iyo isigaye.’’
Avuga ko ubuyobozi,ku bufatanye n’umushinga RW0393 Butambamo ADEPR Gashonga,bazareba imiryango yindi igomba gufashwa biturutse kuri aya matungo na yo ikayahabwa,ari yo mpamvu abayahawe basabwa kuyafata neza,bakayavuza yarwaye kuko Veterineri w’umurenge abibafashamo.
Bakayagaburira neza ,kuko mbere yo kuyahabwa hari amasezerano asobanutse babanza gusobanurirwa bihagije bakanayasinya,kugira ngo hatazagira uyaca ku ruhande.
Avuga ko uhawe itungo,iyo rigize ibibazo atagizemo uruhare bitangwamo raporo agashumbushwa..
Nyiransabimana Jacqueline,umwe mu borojwe,avuga ko atari ubwa mbere yorojwe kandi ari intangarugero y’ibishoboka kuko ingurube yorojwe mbere zamukuye ku rwego rwo guhingiririza zamugeza ku kwigira.

Ashimirwa ko ubufasha yahawe mbere bwamuteje intambwe igaragara mu iterambere
Ati’’ Umugabo yantanye abana 6 ufashwa n’uyu mushinga icyo gihe yari afite imyaka 5 gusa,umushinga umufata afite imyaka 6, ubu afite imyaka 17 bamwitaho,arangije ayisumbuye. Kumwitaho byatugiriye akamaro kanini cyane twese mu rugo kuko umugabo yari yarantaye mu bukene bukabije, ari uguca inshuro ngo abana baramuke.’’
Avuga ko babanje kujya babaha amasabune n’amavuta y’igikotoro yo kwisiga, babona ayo bakoresha kuko kugura isabune n’ayo mavuta byari ingorabahizi. Bakomeje kubaha n’ibikoresho by’ishuri, ibyo bahaye uwo mwana akabigabanya abana bose mu rugo.
Ati’’ Byamfashirije abana bose bariga kuko ntari kuzigera mbabonera ibikoresho by’ishuri. Barabisaranganyaga bakiga neza ntawe ugize ikibazo kugeza barangije,uyu mushinga sinabona uko nywushimira.’’
Ku matungo ati’’ Bampaye ingurube, nyibyaza umusaruro ufatika kuko nayoroye igihe gito nkayigurisha nkaguramo indi yaje kubwagura ibibwana byinshi, yo n’ibyayo mbigurisha amafaranga 350.000 nguramo umurima w’amafaranga 280.000. Ingurube yari isigaye kuri izo narayoroye nyuma nyigurishije ngura agashyamba k’amafaranga 200.000, ntera intambwe mu iterambere.’’
Avuga mu izina rya bagenzi be mu kiganiro na Rebero.rw, Nyiransabimana Jacqueline, yashimiye mbere na mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda abaturage bose,akabifuriza kuva mu bukene.
Ati’’ Turashimira mbere na mbere perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko ni we dukesha ibi byose. Adahagurutse ubu bufasha ntitwabubona ni yo mpamvu tugomba gufata neza ibyo duhawe tukabibyaza ibindi. ntitwishimire guhora twitwa abatishoboye cyangwa abari munsi y’umurongo w’ubukene.’’
Mu izina ry’umushumba wa paruwasi ya Gashonga, Dusengimana Emmanuel,umushumba w’itorero rya Muhehwe, yavuze ko nubwo aborojwe ari 150,ubusanzwe uyu mushinga wita ku bana 280 bava muri iyi miryango itishoboye, abandi 130 bakaba barahawe ibindi,bitewe n’icyo buri wese yumva cyamugirira akamaro.

Umushumba wa ADEPR,itorero rya Muhehwe,past. Dusengimana Emmanuel yavuze ko,ku bufatanye n’umurenge hari uburyo bwo gukurikirana ko aborojwe bafata neza amatungo bahawe
Ati’’ Turabasaba dukomeje kuyorora neza n’abandi bakazayabonaho. Dufite uburyo tubakurikirana duhereye ku matsinda yabo,amakuru agatangwa buri gihe y’uko amatungo bahawe yifashe, ari yo mpamvu tubahozaho ijisho ngo hataba hagira ugurisha iryo tungo rwihishwa cyangwa ngo aryiyibishe.’’
Yashimiye ubuyobozi bwite bwa Leta ubufatanye mu kubyaza umusaruro ibigenerwa abaturage kugira ngo bibagirire koko akamaro,nk’amatungo nk’aya atange umusaruro ugera ku bandi benshi, bose borore,babone ifumbire, itungo rigufi ribyare irirerire banakuraho amata abana bagakura neza batagwingiye.
@Rebero.rw
