AS Kigali na AZAM FC zatangiye zitsinda mu mukino w’Inkera y’Abahizi yaberaga kuri Kigali Pele bituma APR FC na Police FC zitangira zirushwa amanota na AS Kigali na AZAM FC zigomba guhura kuri uyu wa kane.

Azam FC yo muri Tanzania yatsinze Police FC kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino mpuzamahanga wa gicuti w’irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC.
Umutoza w’ikipe ya AZAM FC Florent Ibenge Ikwange yatangaje ko ubwo yatozaga RS Berkane bagowe cyane no gutsinda ikipe ya APR FC nubwo byarangiye begukanye irushanwa rya Confederation Cup bakinaga.
Mu mwaka wa 2021, ikipe ya APR FC yari isigaje iminpota 14 ngo yerekeze mu matsinda ya CAF Confederation, ubwo igitego cya Mohamed Aziz cyatumaga itakaza ku bitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Maroc.
Umukino ubanza wari wabereye mu Rwanda warangiye ari 0-0, mu gihe uwo kwishyura Byiringiro Lague yatsinze igitego cyiza cyatumye amakipe ajya kuruhuka APR FC iri imbere ku gitego 1-0.
APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino w’irushanwa yateguye ry’Inkera y’Abahizi, wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, Kigali Pelé Stadium.

Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, na we yakuyemo Tuyisenge Arséne byagaragaraga ko yananiwe, ashyiramo Ntirushwa Aime.
Umutoza Shabani yavuzeko kuba abantu batarabahaga amahirwe muri iri rushanwa kubera gutangira imyitozo batinze bitagakwiye kubantu bareba umupira.
Shabani ati”Erega kuba twaratakaje abakinnyi benshi no kubatwaratangiye imyitozo tutinze ntago bitugira abadashoboye ahubwo mwagakwiye kuturebera mukibuga mujya mwabona kuvuga ko dushoboye cyangwa se tudashoboye.”
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye gusatira cyane no kurusha AS Kigali, ariko imipira yose yoherezwaga mu rubuga rw’amahina hakabura umukinnyi wayo utereka umupira mu rucundura.
Ku munota wa 61, ni bwo rutahizamu wa APR FC Mamadou Sy yishyuye igitego cyayo ku mupira yashyize mu izamu atawuhagaritse, uvuye kuri mugenzi we Fitina Omborenga.

Nta yindi kipe yongeye kubona igitego mu munota 90 y’umukino yongeweho ine, hitabazwa penaliti. Umunyezamu wa AS Kigali, Niyonkuru Pascal, yakuyemo penaliti ya Niyigena Clement, afasha ikipe ye kwegukana umukino wa mbere w’Inkera y’Abahizi.
@REBERO.RW
