Ubufaransa bwashowe mu makuba mashya yo muri politike nyuma y’itsindwa rya Minisitiri w’intebe François Bayrou mu matora yo kumugaragariza niba afitiwe icyizere yabereye mu nteko ishingamategeko.

Uko gutsindwa kwe – ku majwi 364 bamutereye icyizere kuri 194 bamushyigikiye – gusobanuye ko kuri uyu wa kabiri Bayrou ashyigikiriza ubwegure bwe Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, ubu ugomba gufata icyemezo cy’ukuntu amusimbuza. Ibiro bya Macron byavuze ko azamusimbuza “mu minsi iri mbere”.
Amahitamo ahari arimo nko gushyiraho minisitiri w’intebe mushya wo mu murongo w’ibitekerezo bya politike byo hagati na hagati mu gukomera ku bya kera; kwerekeza ku wo mu murongo w’ibitekerezo bya politike bishaka impinduka no guhitamo izina rijyanye n’uwo murongo ryo mu ishyaka rya gisosiyalisiti; no gusesa inteko ishingamategeko kugira ngo habeho andi matora.

Abanzi bakomeye ba Macron bo mu murongo w’ibitekerezo bya politike w’ubuhezanguni mu gushaka impinduka bo mu ishyaka La France Insoumise, barimo gusaba ko we ubwe yegura, ariko bacye mu bakurikiranira hafi politike y’iki gihugu ni bo batekereza ko ibyo byashoboka.
Bityo rero, Ubufaransa buri mu nzira yerekeza ku kubona minisitiri w’intebe wa gatanu mu myaka itageze kuri ibiri – umuhigo mubi ushimangira kugenda buhoro kw’ibintu no gutenguhwa byaranze iyi manda ya kabiri ya perezida.
@REBERO.RW
