Umushinga Green Amayaga ukorera mu turere twa Ruhango, Kamonyi, Nyanza na Gisagara kubera ibigo by’amashuri bigera kuri 20 bikoresha gaz uyu mushinga wagaragaje ko wagabanyije toni zirenga 600 z’imyuka yahumanyaga ikirere.
Mu kigo cy’amashuri cya Saint Bernadette cya Kamonyi nubwo batashobora gukoresha gaz mu bikoni byabo ariko umushinga wabafashije kubashyiriramo gaz ibafasha guteka ibintu byoroheje ariko nabo barashakisha ubushobozi kugira ngo nabo babashe gushyira mu kindi gikoni bagikoreshamo inkwi.
Umukozi umaze imyaka icyenda muri aka kazi ko gutekera abanyeshuri ndetse na bakora amasuku Silas Nyabyenda nawe avuga ko gukoresha gaz byahinduye byinshi ku bakozi bakora akazi ko gutekera abanyeshuri kandi bakagira umwanya uhagije wo kuruhuka.
Agira ati: “Iyo dukoreye aho dukoresha gazi nta mwanda uhaboneka kandi ikindi iyo tumaze kuyifatisha ubwo ababishoboye basigara bacunganwa nuko bishya, mu gihe gutekesha inkwi usanga amaso aba yatukuye ndetse turi hafi yaho kugira ngo twongeremo izindi nkwi, ikindi nuko haba hari ubushyuhe bwinshi ndetse n’umwanda”.

Ubu dusigaye tugira umwanya wo kuruhuka kuko iyo twamaze gufatisha gazi nta kindi dukora usibye gukurikirana ko byahiye kandi nta mwanda wabona aho watekeye
Yakomeje avuga ko gukoresha gaz mu kigo bituma akazi kihuta ahubwo ko basaba ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri gukomeza gushakisha inkunga ngo nahasigaye naho bashyiremo gaz, inkwi zikaba zisigaye zitekeshwa gusa ku bishyimbo ariko ibindi bakoresha gaz.
Umuyobozi w’Ikigo cya St Bernadette Kamonyi Padiri Majyambere Jean d’Amour yemeza ko kugeza ubu abana barira ku gihe bitewe n’ibiro 1000 bya gazi bahawe na Green Amayaga ubu bakaba bamaze kumenyera kuyikoresha kuko ibyuka byabaga byasandaye mu kigo ndetse n’igikoni cyabaga gifite umwanda byabaye amateka.
Agira ati: “Uyu mushinga wa green Amayaga warufashije cyane kuko inkwi twakoreshaga zaraduhendaga cyane kandi zikangiza ikirere ariko ubu nkuko mwabibonye, iri cupa baduhaye tuguriramo gazi riradufasha cyane kuko hajyamo ibiro 1000 tukabicana amezi atandatu twaziguze 2.000.000 mu gihe inkwi za 5.000.000 tuzicana mu mezi atatu kandi zangije ikirere ndetse n’abakozi bacu bo mu gikoni bagahora barwaye mu gihe dukoresheje gazi usanga nta gicurane bataka”.

Padili Jean d’Amour ashima cyane umushinga green Amayaga kuko ubu abana babonera amafunguro ku gihe bigatuma imyigire igenda neza
Umuyobozi w’Ikigo Padili yakomeje avuga ko aho gazi yageze usibye guhagarika kohereza imyuka yangiza ikirere n’akayunguruzo k’izuba, ahubwo hanagira isuku aho watekeye tukaba turimo gushaka uburyo igikoni cy’inkwi dusigaranye nacyo twazagihindura icya gazi, ariko bisaba ubushobozi kandi abafatanyabikorwwa bacu turimo kuganira neza twizera ko tuzabigeraho.
Umushinga green Amayaga wari ufite gahunda yo yavuze ko mu ntangiriro yashyizeho intego yo gutera ibiti kuri hegitari 26.300, ariko ikaba imaze gutera ibiti kuri hegitari zirenga 37.000. mu mayaga
Rémy Songa umyobozi w’umushinga green Amayaga avuga ko mu rwego rwo guhagarika imihindagurikire y’ibihe ndetse no guhagarika gukomeza gukoresha inkwi mu bigo by’amashuri ubu bimeze neza kuko ibigo by’amashuri bigera kuri 20 byamaze kubona gazi bikoresha nubwo bagikoresha inkwi ariko byaragabanutse.
Agira ati: “U Rwanda rukomeje kugabanya ingaruka z’impanuka kamere n’imihindagurikire y’ikirere mu myaka itanu iri imbere, ari nako igabanya nibura 38% ibyuka bihumanya ikirere. Kandi umushinga green Amayaga arimo kugera kuntego yayo kuko ahari hatangiye kuba ubutayu ubu gusazura amashyamba ndetse no gutera andi birakorwa neza”.

Guverinoma yashyizeho intego yo gukuraho ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu mashuri ko bigomba kuba byarangiye muri 2032, ikabisimbuza amashyiga akoresha lisansi n’ubundi buryo busukuye nka gaze ya peteroli yanduye (LPG)
Uyu mushinga kandi wahaye akazi abaturage benshi aho wanabahaye Imbabura zigabanya inkwi zo gutekesha bityo kwangiza amashyamba bikaba byaragabanutse, ikindi nuko abaturage bakomeje gushimira uyu mushinga kuba kwangiza amashyamba byaragabanutse kandi bakaba bakomeje kubona ko ibyayangizaga nabyo bikomeje kugabanuka cyane cyane ibigo by’amashuri

Aho batekesha inkwi usibye kuba hari ubushyuhe hahora n’umwanda kandi imyotsi ikaba nayo ihahindura nabi

Amafunguro yatetswe na gazi aboneka ku gihe kandi isuku iba ari yose ndetse n’abakozi barabishima cyane kimwe mubyo bashimira umushinga Green Amayaga

Aya mashyiga y’inkwi yangiza ibidukikije adasize n’abakozi bahakorera kubera ubushyuhe ndetse n’imyotsi itaboroheye
@Rebero.rw
