Hari ubwo abanyamategeko bisanga mu mategeko yabo hajemo icyuho bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe cg se hari ikintu gishya cyadutse,

Urugero abari baradoze amategeko ntibari baziko bizagera aho murandasi iba buri kimwe, ntibari bariteguye, bazi ko izaba indiri y’ibyaha,
Biragoye kwemeza ko mu mategeko ya CAF hari iriha uburenganzira ikipe kujya gukina shampiyona y’ikindi gihugu,
Ari nacyo cyagorana ko wayisabye uburenganzira bwo kwemerera ikipe A yo mu gihugu X kujya gukina muri shampiyona y’igihugu Y yabuguha.
Ubwo burenganzira butanzwe bivuze ko Al Hilal yaba igizwe inyarwanda ku buryo yanaserukira u Rwanda mu mikino CAF itegura igihe yaba ihigitse abo yasanze?

Nyamara FERWAFA yatangaje ko ikipe yo muri Sudani ibaye iya mbere yahabwa igikombe naho iyo mu Rwanda ya 3 nayo igahabwa ikindi ndetse iyi ikaba ariyo izakina champions League.
Niba ubisomye neza rero ikipe yo muri Sudani ni umushyitsi utazaba umusangwa.
Igisubizo cy’iki kibazo, cyasubizwa na Mutasim Gafar Sirelkhatim wa Sudani na Shema Fabrice w’u Rwanda.
Mu gihe aba bagabo bombi ku mpamvu umwe yakereka undi baba bemeranyije nta wundi bakwiye gusaba uburenganzira gusa mu kubaha inzego bamenyesha CAF na FIFA hato batitwa ibipinga ibukuru.
Nahoze nsoma impamvu Isiraheli n’amakipe yabo bakina i Burayi kuva mu 1992 kandi babarizwa muri Aziya nsanga byaratorewe n’abanyamuryango ba UEFA kwakira umukiriya mushya.
Abanyasudani si abanyamuryango bahoraho ahubwo ni abanyamuryango ba shampiyona bazazima bakazimira igihe iwabo byaba bisubiye ku murongo.
Ahandi nka za Swansea, Monaco, Cardiff bakinira ahatiriwabo ariko mu baturanyi nabyo byemejwe n’abanyamurango basanze.
Birasa nk’aho inzira yagejeje Al Hilal & Al Merrikh muri shampiyona ya Mauritania yo kubemerera gukina badategereje amahanga ahubwo bakayamenyesha, ari cyo kiza gukurikizwa i Kigali.
FERWAFA yari yandikiye CAF iyisaba umugisha ngo yakire abayigannye iraza kwandikira ab’i Cairo babamenyesha mu ibaruwa iza kubamo irimo isengesho rya Bikiramariya ny’impuhwe kugira ngo yakiranwe koko impuhwe.

CAF nyir’impuhwe, wibuke ko ntawigeze yumva ko wasubije inyuma uwaguhungiyeho, agutakambira ngo umuhe ikibuga akinireho, umusabire, ni cyo gituma tukwizeye.
Tukwandikiye tukumenyesha ko Al Hilal izakinira amatsinda mu Rwanda na El Merrikh ya Darko wagarutse i Kigali, zizahangana na Rutsiro na Gicumbi kandi rwose ntitwabasubiza inyuma.
@REBERO.RW
