Inzu Musabimana Palacide yubakiwe
Musabimana Palacide w’imyaka 70 wibanaga mu nzu yari amaze imyaka irenga 20 anyagirirwamo,mu mudugudu wa Akarambo,akagari ka Gahororo,umurenge wa Karama,akarere ka Huye, kuri uyu wa kane,tariki ya 20 Ugushyingo 2025 yashyikirijwe inzu nziza yubakiwe n’itorero EMLR Conference ya Butare rifatanije n’uyu murenge na Hope international.
Aganira na Rebero.rw nyuma yo kuyishyikirizwa,yavuze ko ari bwo agiye gusinzira nyuma y’imyaka 20 yose arara rwantambi kuko imvura yagwaga mu nzu yararagamo nk’igwa hanze, akabyuka akikinga mu nguni akongera gusasa neza ihise akabona kuryama.
Avuga ko akazu yabagamo ari ak’amategura,k’akumba kamwe n’agasalo,umugabo yakubatse mu 1988 ari agakoni,ateganya kubaka inini imbere yako n’amategura yayo yarayahagejeje, mu 1994 ahungira mu mashyamba ya RDC n’abahungu be 2 ntiyagaruka,uyu mugore we bari bajyanye agarutse n’ayo mategura ntiyayasanga.

Amategura y’inzu yabagamo yari yararekuranye amwe avaho akagwa imvura ikagwamo nko hanze
Avuga ko yakagumanyemo n’abakobwa be 4, baza gushaka abagabo,batura kure ye mu buzima na bo butaboroheye ku buryo ntacyo mu by’ukuri bamumarira, aguma muri ako kazu wenyine.
Ati: “Kari gateye agahinda kukabamo. Amategura hafi yayose akubatse yararekuranye amwe atangira kumenagurika no kugwa,imvura yagwa ikanyagiriramo nk’igwa hanze, nkabyuka nkikinga mu nguni kuko nararaga muri ako gasalo,ako kumba ngacanamo nkagatekeramo, kuko nta gikoni nagiraga.’’
Arakomeza ati: “Nta bwiherero buzima nagirag, bwari rwaratwawe n’umuyaga, kwari ukwiherera ku musozi. Nta n’aho kogera ngira,ku buryo nta n’umwuzukuru wansuraga banga kuza bakabura aho barara,aho bogera n’aho biherera.’’
Avuga ko yakomeje kwihangana muri ubwo buzima,asenga Imana, ari bwo yabwirwaga ko itorero EMLR yigeze gusengeramo, akaba atari akirisengeramo,nta n’ahandi yasengeraga, rigiye kumwubakira,yumva ari nk’ibitangaza.
Ati: “Ariko kuko Imana ari nziza, inzu barayinyubakiye,uyu munsi bayinshyikirije ku mugaragaro,mu ruhame rw’abaturage n’abayobozi ndanezerewe cyane. Ni iy’amabati, yubakishije amatafari ya rukarakara, y’ibyumba 3 na salo,sima na palafo hose. Bananshyikirije igikoni,ubwoherero n’ubwogero, mbese banshyize mu mibereho ngize bwa mbere mu buzima bwanjye kuko n’ako gakoni twari twarakubatse tumaze indi myaka 14 muri nyakatsi.’’

Musabimana Palacide ari kumwe n’abayobozi bifotoreje imbere y’inzu bamushyikirije
Yashimiye cyane Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irangajwe imbere na perezida Kagame yifuriza ubuzima bwiza abaturage bose,ituma ibi byose babikorerwa,ashimira itorero EMLR na Hope interanational bamwubakiye, asezereye kurara anyagirwa.
N’abaturanyi be bashimye Imana cyane n’abo yakoresheje ngo iyi nzu iboneke.
Mukagasana Donatha,ati: “Nk’abaturanyi be twari duhangayikishijwe n’ubuzima bwe muri iyi nzu. Twamufashije gutaka mu nzego zose z’ubuyobozi zadusuraga igisubizo ntikiboneke dukomeza guhangayika, cyane cyane iyo imvura yagwaga nijoro inarimo umuyaga mwinshi,twumva ihirika ako kazu kakamugwaho.’’
Ntiwashoboraga kugama iwe kuko imvura yagwagamo nko hanze. Turishimye,dushimiye Imana, Leta yacu ,itorero EMLR na Hope international iki gikorwa cy’indashyikirwa.
Surintenda wa Conference ya Butare, Mutunzi Ruganza Dieudonné, yashimiye buri wese witenze ngo iyi nzu iboneke.
Ati: “Yuzuye itwaye hafi amanyarwanda 2.500.000. Twamenye ko aba habi hatabereye umunyarwanda twiyemeza kumwubakira ngo abe heza. Turashimira buri wese witanze ngo iyi nzu iboneke, cyane cyane abafatanyabikorwa bacu ba Hope international, ubuyobozi bw’umurenge n’abandi.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, Kalisa Constantin,yashimiye cyane itorero EMLR,avuga ko ari ryo rya mbere rikora ibifatika mu murenge ayoboye.

Musabimana Palacide yavuze ko ari bwo bwa mbere agiye kurara mu nzu nziza kuva yavuka
Ati: “Tubashimiye cyane iki gikorwa cyiza mwakoze gihindura ubuzima bw’uyu muturage wacu. Yabaga mu nzu bita’ Kiramujyanye’, none mumushyize aheza,habereye koko umunyarwanda. Turashima ibikorwa mukora ku bufatanye na Leta,haba mu guhindura imyumvire y’abaturage, gufasha mu guhindura imibereho yabo,haba mu burezi,ubuzima n’ibindi. Muri abafatanyabikorwa ba mbere mu bo dufite muri uyu murenge.’’
Yakomeje ati: “Uyu mubyeyi yasenze neza. Warasenze Imana irakumva none iragusubije ku mugaragaro,twese tubireba. Ubonye inzu,aho utekera,aho wogera n’aho wiherera. Ni igikorwa wakorewe duha agaciro gakomeye cyane. Ugomba kuyifata neza, ntibagusure ngo basange uyicanamo cyangwa utayisukura.’’
Iki gikorwa cyanajyanye n’ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kuzigama nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Habumuremyi Céléstin,ushinzwe amahugurwa muri Hope international,aho nyuma yacyo abakirisito b’iri torero bibukijwe akamaro ko kwizigamira n’ibijyana na byo.

Musabimana Palacide ( uwa 2 uturutse i buryo) na bagenzi be 2 bahabwa amaradiyo abamara irungu
Ati: “Twanaboneyeho gutaha inzu y’uyu mukecuru. Muri uyu mwaka Hope international,ku bufatanye n’amatorero ya gikirisito ikorana na yo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho dukorera hose mu gihugu, twubakiye abatishoboye inzu zirenga 20, tunasana izindi na zo zirenga 20. Hanatangwa ibikoresho bitandukanye byo mu rugo,tunaha abakuze amaradiyo abamara irungu,akoresha imirasire y’izuba,guhingira no gukorera isuku mu ngo abakuze n’ibindi.’’
Yishimira umusaruro byatanze,agashimira amatorero ya gikirisito bakorana ubwitange n’umurava abishyiramo,akishimira ko abubakiwe n’abasaniwe inzu bose bazitashyemo,batandukanye no kurara bikanga kugwirwa n’izo barayemo. Yasaye abegerezwa ibikorwa remezo nk’ibi kubifata neza,bikababera koko isoko y’impinduka mu mibereho.

Surintendant wa Conference ya Butare muri EMLR Mutunzi Ruganza Dieudonné (I bumoso),Gitifu w’umurenge wa Karama Kalisa Constantin ( umukurikiye) n’abayobozi muri Hope international bashimye inzu yahawe Musabimana Palacide
@Rebero.rw

Birashimishije